Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 6,16-21 – Ku wa Gatatu – Icya 2 cya Pasika

Bugorobye, abigishwa be baramanuka no ku nkombe y’inyanja. Bajya mu bwato, berekeza hakurya y’inyanja, ahagana i Kafarinawumu, nuko bubiriraho kandi Yezu atarabageraho. Hahuha umuyaga mwinshi, inyanja yitera hejuru. Bamaze kugashya ahantu h’amasitadi makumyabiri n’atanu cyangwa mirongo itatu, babona Yezu agenda ku nyanja, ageze hafi y’ubwato. Ubwoba burabataha. Ni bwo Yezu ababwiye ati «Nimuhumure, ni jye.» Bashatse kumushyira mu bwato, babona ubwato bugeze ku mwaro aho bajyaga.

Publié le