Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 6,35-40 – Ku wa Gatatu – Icya 3 cya Pasika

Yezu arababwira ati «Ni jyewe mugati utanga ubugingo. Unsanga wese ntazasonza bibaho, n’unyemera ntazagira inyota bibaho. Nyamara narabibabwiye: murambona ariko mukanga kwemera. Uwo Data ampa wese angeraho, kandi uza ansanga sinzamujugunya hanze. Namanutse mu ijuru ntazanywe no gukora ibyo nshaka, ahubwo nje gukora ibyo Uwantumye ashaka. Icyo Uwantumye ashaka ni ukutagira n’umwe nzimiza mu bo yampaye, ahubwo nkazamuzura ku munsi w’imperuka. Icyo Data ashaka, ni uko ubona Mwana wese akamwemera, yagira ubugingo bw’iteka, maze nkazamuzura ku munsi w’imperuka.»

Publié le