Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 9,1-41 – [Ku cyumweru cya 4, Igisibo]

Yihitira abona umuntu wavutse ari impumyi. Maze abigishwa be baramubaza bati «Mwigisha, uwacumuye ni nde, ari uyu muntu, ari n’ababyeyi be, kugira ngo avuke ari impumyi?» Yezu arabasubiza ati «Ari we, ari n’ababyeyi be, nta wacumuye, ahubwo ni ukugira ngo ibyo Imana ikora bimugaragarireho. Ni ngombwa gukora imirimo y’Uwantumye hakibona; ijoro riraje, kandi muri ryo nta wagira icyo akora. Igihe nkiri ku isi, ndi urumuri rw’isi.»

Amaze kuvuga atyo, acira hasi, amacandwe ye ayatobesha akondo, agasiga ku maso y’impumyi. Maze arayibwira ati «Jya kwiyuhagira mu cyuzi cya Silowe» (bivuga ngo: uwatumwe). Nuko impumyi iragenda, iriyuhagira, ihindukira ibona. Bituma abaturanyi n’abandi bari barabonye asabiriza bavuga bati «Uriya si wa wundi wajyaga yirirwa yicaye asabiriza?» Bamwe bati «Ni we», abandi bati «Si we, ahubwo ni usa na we.» Arababwira ati «Ni jye.» Ni bwo bamubwiye bati «Amaso yawe yahumutse ate?» Arabasubiza ati «Ni wa muntu bita Yezu: yatobye akondo, akansiga ku maso, maze arambwira ati ‘Jya mu cyuzi cya Silowe maze wiyuhagire.’ Nuko njyayo, ndiyuhagira, none ndabona.» Baramubwira bati «Uwo muntu ari hehe?» Arabasubiza ati «Simpazi.»
Nuko uwahoze ari impumyi bamushyira Abafarizayi. Hari ku munsi w’isabato igihe Yezu atobye akondo, agahumura amaso ye. Abafarizayi na bo bongera kumubaza uko yahumutse. Arababwira ati «Yansize akondo ku maso, ndiyuhagira, none ndabona.» Bamwe mu Bafarizayi baravuga bati «Uwo muntu ntakomoka ku Mana, kuko atubahiriza isabato.» Ariko abandi bati «Bishoboka bite ko umunyabyaha yakora ibitangaza nk’ibi?» Ni bwo biciyemo ibice. Barongera babwira impumyi bati «Wowe se, uwaguhumuye umuvugaho iki?» Arababwira ati «Ni umuhanuzi.»
Abayahudi banga kwemera ko yari impumyi n’uko yahumutse, bigeza igihe bahamagaje ababyeyi be. Barababaza bati «Uyu koko ni umwana wanyu muvuga ko yavutse ari impumyi? Ubu se ahumutse ate?» Ababyeyi be barasubiza bati «Icyo tuzi, ni uko uyu ari umwana wacu kandi ko yavutse ari impumyi. Uko byagenze kugira ngo abone ntitubizi, n’uwamuhumuye amaso ntitumuzi. Nimumwibarize, ni mukuru, niyivugire ubwe». Ababyeyi be bavuze batyo babitewe no gutinya Abayahudi, kuko Abayahudi bari babyumvikanyeho ko umuntu wese uzemera ko Yezu ari Kristu, bazamuca mu isengero. Ni cyo cyateye ababyeyi be kuvuga bati «Arakuze, nimumwibarize.»
Abayahudi bongera guhamagara ubwa kabiri uwo muntu wahoze ari impumyi, baramubwira bati «Singiza Imana, twe tuzi ko uwo muntu ari umunyabyaha.» Arababwira ati «Niba ari umunyabyaha, ibyo simbizi; icyo nzi ni kimwe: ni uko nari impumyi none nkaba mbona!» Bongera kumubaza bati «Yakugenjereje ate? Yaguhumuye amaso ate?» Arabasubiza ati «Nabibabwiye kandi ntimwabyumva, murashaka kongera kubyumvira iki? Namwe se murashaka kuba abigishwa be?» Nuko bamuhunda ibitutsi, bati «Urakaba umwigishwa we, twe turi abigishwa ba Musa. Tuzi ko Imana yavuganye na Musa, ariko we ntituzi aho aturuka.» Wa muntu arabasubiza ati «Ibyo biratangaje, kuba mutazi aho aturuka kandi yampumuye amaso. Tuzi neza ko Imana itumva abanyabyaha, tukamenya ko uwubaha Imana, agakora icyo ishaka, imwumva. Kuva na kera kose nta wigeze yumva bavuga ko hari uwahumuye uwavutse ari impumyi. Uwo muntu iyo adaturuka ku Mana, nta cyo aba yashoboye gukora.» Baramusubiza bati «Wazikamye wese mu byaha ukivuka, none ni wowe ugiye kutwigisha?» Nuko bamusuka hanze.
Yezu aza kumva ko bamuroshye hanze. Bahuye, Yezu aramubaza ati «Wemera Umwana w’umuntu?» We arasubiza ati «Nyakubahwa, ni nde ngo mwemere?» Yezu aramubwira ati «Wamubonye, kandi ni We muvugana.» Ni bwo avuze ati «Ndemera, Nyagasani.» Nuko arapfukama aramuramya. Yezu aramubwira ati «Naje mu nsi nje guca urubanza, kugira ngo abatabona bahumuke, maze ababona babe impumyi.» Bamwe mu Bafarizayi bari kumwe na we babyumvise, baramubwira bati «Natwe se turi impumyi?» Yezu arabasubiza ati «Iyo muba impumyi, nta cyaha mwajyaga kugira. None ubwo mugize ngo ‘Turabona’, icyaha cyanyu kigumyeho.
Publié le