Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 10, 1-10 – Ku cyumweru cya 4 cya Pasika, A

Muri icyo gihe Yezu abwira Abafarizayi ati «Ndababwira ukuri koko: umuntu utinjirira mu irembo ry’urugo rw’intama, ahubwo akuririra ahandi aba ari umujura n’igisambo. Unyura mu irembo we aba ari umushumba w’intama. Uwugarira irembo aramwugururira, n’intama zikumva ijwi rye maze agahamagara intama ze mu mazina yazo, nuko akazahura. Intama ze zose iyo amaze kuzikura mu rugo azijya imbere zikamukurikira, kuko ziba zisanzwe zizi ijwi rye. Ntizikurikira uw’ahandi, ahubwo ziramuhunga kuko ziba zitazi ijwi ry’ab’ahandi.» Yezu yabahaye icyo kigereranyo, ariko bo ntibamenya icyo yashakaga kubabwira.
Nuko Yezu ati «Ndababwira ukuri koko : ni jye rembo ry’intama. Abandi bose baje mbere yanjye ni abajura n’ibisambo, n’intama zanze kubumva. Ni jye rembo ; uzanyuraho yinjira azakizwa, azishyira yizane kandi abone urwuri. Umujura agenzwa no kwiba, no kwica, no kurimbura. Jye rero nazanywe no kugira ngo intama zigire ubugingo, kandi zibugire busagambye.»

Publié le