Ivanjili ya Yohani 10,1-10

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 10,1-10

Ndababwira ukuri koko: umuntu utinjirira mu irembo ry’urugo rw’intama, ahubwo akuririra ahandi, aba ari umujura n’igisambo. Unyura mu irembo we, aba ari umushumba w’intama. Uwugarira irembo, aramwugururira, n’intama zikumva ijwi rye; maze agahamagara intama ze mu mazina yazo, nuko akazahura. Intama ze zose iyo amaze kuzikura mu rugo, azijya imbere, zikamukurikira, kuko ziba zisanzwe zizi ijwi rye. Ntizikurikira uw’ahandi, ahubwo ziramuhunga, kuko ziba zitazi ijwi ry’ab’ahandi.» Yezu yabahaye icyo kigereranyo, ariko bo ntibamenya icyo yashakaga kubabwira. Nuko Yezu ati «Ndababwira ukuri koko: ni jye rembo ry’intama. Abandi bose baje mbere yanjye, ni abajura n’ibisambo, n’intama zanze kubumva. Ni jye rembo; uzanyuraho yinjira azakizwa, azishyira yizane kandi abone urwuri. Umujura agenzwa no kwiba, no kwica, no kurimbura. Jye rero nazanywe no kugira ngo intama zigire ubugingo, kandi zibugire busagambye.

Publié le