Ivanjili ya Yohani 1,1-18 [Ku ya 31 Ukuboza – Igihe cya Noheli]

Mu ntangiriro ya byose Jambo yariho, kandi Jambo yabanaga n’Imana, kandi Jambo akaba Imana. Ubwe mu ntangiriro yabanaga n’Imana. Ni we ibintu byose bikesha kubaho, nta n’ikiremwa na kimwe cyabayeho bitamuturutseho. Yari asanzwe yifitemo ubugingo, kandi ubwo bugingo bukaba urumuri rw’abantu. Nuko urumuri rumurika mu mwijima, ariko umwijima wanga kurwakira. Habayeho rero umuntu woherejwe n’Imana, izina rye rikaba Yohani. Yazanywe no kuba umugabo wo guhamya iby’urwo rumuri, kugira ngo bose bamukeshe kwemera. Si we wari urumuri, ahubwo yari umugabo uhamya iby’urwo rumuri. Jambo ni we wari urumuri nyakuri, rumurikira umuntu wese uza kuri iyi si. Yari mu isi, kandi isi yabayeho ku bwe, ariko isi irarenga ntiyamumenya. Yaje mu bye, ariko abe ntibamwakira. Nyamara abamwakiriye bose, yabahaye ububasha bwo guhinduka abana b’Imana, abo ni abemera Izina rye. Ntibavutse ku bw’amaraso cyangwa ku bushake bw’umubiri, cyangwa se ku bushake bw’umuntu, ahubwo bavutse ku bw’Imana. Nuko Jambo yigira umuntu maze abana natwe, kandi twibonera ikuzo rye, ikuzo Umwana w’ikinege akomora kuri Se, akaba asendereye ubuntu n’ukuri. Yohani yabaye umugabo wo guhamya ibimwerekeyeho, maze arangurura ijwi avuga ati «Nguyu Uwo navuze nti ‘Uje ankurikiye, aranduta, kuko yariho mbere yanjye.’» Kandi twese twahawe ku busendere bwe, tugirirwa ubuntu bugeretse ku bundi. Uko Amategeko yatanzwe anyuze kuri Musa, ni na ko ubuntu n’ukuri byatugejejweho binyujijwe kuri Yezu Kristu. Nta wigeze abona Imana na rimwe; Umwana w’ikinege uba muri Se, ni We wayimenyekanishije.

Publié le