Ivanjili ya Yohani 12,1-11

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 12,1-11

Hasigaye iminsi itandatu Pasika ikaba, Yezu agaruka i Betaniya, aho Lazaro yari yarazuye mu bapfuye yabaga. Bahamuzimanirira ibya nimugoroba. Marita ni we waherezaga, naho Lazaro ari mu basangiraga na we. Nuko Mariya areba incuro y’amavuta y’umubavu w’ukuri kandi uhenda cyane, ayasiga ibirenge bya Yezu, abihanaguza umusatsi we, maze umubavu utama mu nzu yose. Ni bwo Yuda Isikariyoti, wo mu bigishwa be, wari ugiye kumugambanira, avuze ati «Nk’uriya mubavu wajyaga kugurwa amadenari magana atatu, agahabwa abakene, upfuye iki?» Ibyo ariko ntiyabivugiraga ko yari ababajwe n’abakene, ahubwo ni uko yari umujura; n’ubundi ni we wari umubitsi, akajya yiha ku byo bamubikije. Nuko Yezu aravuga ati «Nimumwihorere, kuko uwo mubavu ubikiwe umunsi wo kunshyingura mu mva. Abakene bo muzabahorana, ariko jye ntimuzamporana igihe cyose.» Nuko imbaga nyamwinshi y’Abayahudi iza kumenya ko Yezu yari aho ngaho; ni bwo baje, ariko batazanywe na Yezu gusa, ahubwo bashaka no kubona Lazaro yari yarazuye mu bapfuye. Nyamara abatware b’abaherezabitambo bajya inama yo kwica na Lazaro, kuko yatumaga Abayahudi benshi babacikaho, bakemera Yezu.

Publié le