Bukeye, Yohani abona Yezu aje amusanga, aravuga ati «Dore Ntama w’Imana ugiye gukuraho icyaha cy’isi. Ni we navugaga ngira nti ‘Ngiye gukurikirwa n’umuntu unduta, kuko yariho mbere yanjye.’ Jye sinari muzi, ariko kugira ngo agaragarizwe Israheli, naje mbatiriza mu mazi.» Nuko Yohani ahamya avuga ati «Nabonye Roho amanuka nk’inuma ivuye mu ijuru, maze amuguma hejuru. Koko jye sinari muzi, ariko Uwanyohereje kubatiriza mu mazi, yarambwiye ati ‘Uwo uzabona Roho amumanukiraho kandi akamuhama hejuru, ni we ubwe ubatiza muri Roho Mutagatifu.’ Naramwiboneye ubwanjye kandi ndahamya ko ari we Mwana w’Imana.»