Ivanjili ya Yohani 13,21-33.36-38

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 13,21-33.36-38

Yezu amaze kuvuga ayo magambo, ashenguka umutima, maze avuga yemeza ati «Ndababwira ukuri koko: umwe muri mwe agiye kungambanira.» Abigishwa be batangira kurebana, bibaza uwo ashaka kuvuga. Nuko umwe mu bigishwa, uwo Yezu yakundaga, akaba yegamiye Yezu ku gituza. Simoni Petero amwicira ijisho, aramubwira ati «Mubaze uwo avuga uwo ari we.» Wa mwigishwa uko yakegamye mu gituza cya Yezu, aramubwira ati «Nyagasani, uwo uvuze ni nde? Yezu aramusubiza ati «Ni uwo ngiye gukoreza umugati nkawumuha.» Nuko akoza ikimanyu cy’umugati, agihereza Yuda mwene Simoni Isikariyoti. Yuda ngo amare kwakira uwo mugati, Sekibi amwinjiramo. Nuko Yezu aramubwira ati «Ibyo ugiye gukora, bigire vuba.» Ariko mu bari aho ku meza, ntihagira umenya ikimuteye kuvuga ibyo. Kubera ko Yuda yari asanzwe ari umubitsi, bamwe bakeka ko Yezu yashatse kumubwira ngo ajye kugura iby’umunsi mukuru, cyangwa se ngo agire icyo aha abakene. Amaze kumira icyo kimanyu cy’umugati, aherako asohoka. Hari nijoro. Yuda amaze kugenda, Yezu aravuga ati «Ubu rero Umwana w’umuntu ahawe ikuzo, n’Imana iherewe ikuzo muri we. Ubwo rero Imana iherewe ikuzo muri we, n’Imana izamuha ikuzo muri yo, kandi dore iri hafi yo kumukuza. Twana twanjye, ndacyari kumwe namwe igihe kigufi; muzanshaka, maze nk’uko nabibwiye Abayahudi, nti ‘Aho ngiye ntimushobora kuhajya’, namwe ubu ni byo mbabwiye. Simoni Petero aramubwira ati «Nyagasani, ugiye kujya he?» Yezu aramusubiza ati «Aho ngiye kujya ubu ngubu, ntushobora kuhankurikira; ariko amaherezo uzahankurikira.» Petero aramubwira ati «Mwigisha, ubu se nabuzwa n’iki kugukurikira? No kugupfira nagupfira!» Yezu aramusubiza ati «Uzampfira? Ndakubwira ukuri koko: isake ntiza kubika, utaranyihakana gatatu.

Publié le