Ivanjili ya Yohani 1,43-51

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 1,43-51

Bukeye bwaho, Yezu yemeza kujya mu Galileya; aza guhura na Filipo, aramubwira ati «Nkurikira.» Filipo yari uw’i Betsayida, umugi wa Andereya na Petero. Filipo na we aza guhura na Natanayeli, aramubwira ati «Wa wundi wanditswe mu Mategeko ya Musa no mu Bahanuzi, twamubonye: ni Yezu w’i Nazareti, mwene Yozefu.» Nuko Natanayeli aramubwira ati «Hari ikintu cyiza cyaturuka i Nazareti?» Filipo aramusubiza, ati «Ngwino wirebere.» Yezu abonye Natanayeli aje amugana, aravuga ati «Dore Umuyisraheli w’ukuri utarangwaho uburyarya.» Natanayeli aramubwira ati «Unzi ute?» Yezu aramusubiza ati «Filipo ataraguhamagara, uri mu nsi y’igiti cy’umutini, nakubonaga.» Natanayeli aramusubiza ati «Rabbi, koko uri Umwana w’Imana, uri Umwami wa Israheli.» Yezu aramubwira ati «Wemejwe n’uko nkubwiye ngo nakubonye uri mu nsi y’umutini; uzabona ibitambutse ibyo ngibyo.» Arongera aramubwira ati «Ndakubwira ukuri koko: muzabona ijuru rikinguye n’abamalayika b’Imana bazamuka kandi bamanuka hejuru y’Umwana w’umuntu.»

Publié le