Ivanjili ya Yohani 20,1-9, Pasika

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 20,1-9

Ku wa mbere w’isabato, Mariya Madalena azindukira ku mva butaratandukana; asanga ibuye ryavuye ku mva. Nuko yirukanka asanga Simoni Petero, n’undi mwigishwa, wa wundi Yezu yakundaga, arababwira ati «Nyagasani bamukuye mu mva, none ntituzi aho bamushyize.» Petero arabaduka na wa mwigishwa, bajya ku mva. Bombi bagenda birukanka, ariko wa mwigishwa arusha Petero amaguru, amutanga kugera ku mva. Nuko arunama abona imyenda irambitse, ariko ntiyinjira mu mva. Simoni Petero wari umukurikiye, aba arahageze, yinjira mu mva, abona imyenda irambitse, n’igitambaro bari bapfukishije umutwe we kitarambitse hamwe n’imyenda, ahubwo kizingiye ukwacyo ahandi hantu. Nuko wa mwigishwa wari wageze mbere ku mva, na we arinjira, aritegereza maze aremera. Kugeza ubwo bari batarasobanukirwa n’Ibyanditswe bivuga ko yagombaga kuzuka ava mu bapfuye.

Publié le