Ivanjili ya Yohani 20,19-31

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 20,19-31

Kuri uwo munsi wa mbere ku cyumweru nimugoroba, inzugi z’aho abigishwa bari bateraniye zari zikinze, bitewe no gutinya Abayahudi. Nuko Yezu agira atya araza, ahagarara hagati yabo, arababwira ati «Nimugire amahoro.» Amaze kuvuga atyo, abereka ibiganza n’urubavu rwe. Abigishwa babonye Nyagasani, ibyishimo birabasaga. Yezu yongera kubabwira ati «Nimugire amahoro. Nk’uko Data yantumye, nanjye ndabatumye.» Amaze kuvuga atyo, abahuhaho, arababwira ati «Nimwakire Roho Mutagatifu. Abo muzakiza ibyaha bazabikizwa, abo mutazabikiza bazabigumana.» Tomasi umwe muri ba Cumi na babiri witwaga Didimi, we ntiyari kumwe na bo igihe Yezu aje. Nuko abandi bigishwa baramubwira bati «Twabonye Nyagasani.» Naho we arababwira ati «Nintabona mu biganza bye umwenge w’imisimari, kandi nindashyira urutoki rwanjye mu mwenge w’imisimari, n’ikiganza cyanjye mu rubavu rwe, sinzemera.» Hashize iminsi munani, abigishwa na bwo bari bikingiranye mu nzu, noneho Tomasi ari kumwe na bo. Yezu agira atya aba ahagaze hagati yabo, inzugi zikinze, arababwira ati «Nimugire amahoro.» Hanyuma abwira Tomasi ati «Shyira urutoki rwawe hano, urebe n’ibiganza byanjye; zana n’ikiganza cyawe ugishyire mu rubavu rwanjye, maze ureke kuba umuhakanyi, ahubwo ube umwemezi.» Tomasi amusubiza avuga, ati «Nyagasani, Mana yanjye!» Yezu aramubwira ati «Wemejwe n’uko umbonye; hahirwa abemera batabanje kwirebera.» Yezu yongeye guha abigishwa be ibindi bimenyetso byinshi, bitanditse muri iki gitabo. Ibi byanditswe ari ukugira ngo mwemere ko Yezu ari Kristu, Umwana w’Imana, no kugira ngo nimumwemera mugire ubugingo mu izina rye.

Publié le