Ivanjili ya Yohani 21,1-14

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 21,1-14

Nyuma y’ibyo, Yezu yongera kubonekera abigishwa bari ku nyanja ya Tiberiya. Dore uko yababonekeye. Simoni Petero na Tomasi ari we Didimi, na Natanayeli w’i Kana ho mu Galileya, na bene Zebedeyi, n’abandi babiri bo mu bigishwa be, bari bateranye. Nuko Simoni Petero arababwira ati «Ngiye kuroba.» Baramusubiza bati «Tukajyana.» Ni bwo bagiye mu bwato; iryo joro ariko ntibagira icyo baronka. Bugicya, Yezu araza ahagarara ku nkombe, nyamara abigishwa be ntibamenya ko ari we. Nuko arababwira ati «Bahungu mwe, hari ifi mwaronse?» Baramusubiza bati «Habe na busa.» Arababwira ati «Nimurohe urushundura iburyo h’ubwato muraronka.» Bararuroha, bananirwa kuruzamura kubera amafi menshi arimo. Ni bwo wa mwigishwa Yezu yakundaga abwiye Petero, ati «Ni Nyagasani!» Simoni Petero yumvise ko ari Nyagasani, akenyera umwambaro we, kuko atari yambaye, maze yiroha mu nyanja. Abandi bigishwa baza mu bwato bakurura urushundura rwari rwuzuye amafi, agatsinda ntibari kure y’ubutaka, nko mu ntambwe magana abiri. Bageze ku butaka, babona umuriro ucanye utazeho ifi, n’umugati. Yezu arababwira ati «Nimuzane kuri ayo mafi mumaze kuroba.» Simoni Petero yurira mu bwato, maze akururira urushundura ku butaka rwarimo amafi maniniijana na mirongo itanu n’atatu; n’ubwo yanganaga atyo bwose, urushundura ntirwacitse. Yezu arababwira ati «Nimuze mufungure.» Ntihagira n’umwe utinyuka kumubaza, ati «Uri nde?» Bari bamenye ko ari Nyagasani. Nuko Yezu araza, afata umugati arawubaha, n’amafi ni uko. Ubwo bwari bubaye ubwa gatatu Yezu abonekera abigishwa be, aho amariye kuzuka ava mu bapfuye.

Publié le