Ivanjili ya Yohani 3,31-36

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 3,31-36

Uza aturutse hejuru, aba asumbye bose; naho uza aturutse mu isi, aba ari uw’isi, kandi avuga iby’isi. Uza aturutse mu ijuru aza asumbye bose; ahamya ibyo yabonye n’ibyo yumvise, nyamara nta muntu n’umwe wakira ibyo ahamya. Uwakira ibyo ahamya, aba yemeza ko Imana ari Inyakuri. Uwo Imana yatumye, avuga amagambo y’Imana, kuko Imana itamuha Roho wayo imugerera. Imana Data ikunda Mwana, kandi ibintu byose yabishyize mu maboko ye. Uwemera Mwana agira ubugingo bw’iteka, uwanga kwemera Mwana ntazagira ubugingo, ahubwo uburakari bw’Imana bumuhoraho.

Publié le