Ivanjili ya Yohani 5,1-3a.5-16

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 5,1-3a.5-16

Ibyo birangiye, haba umunsi mukuru w’Abayahudi, Yezu aboneza ajya i Yeruzalemu. Aho i Yeruzalemu hafi y’irembo ry’intama, hari icyuzi cyitwa Betesida mu gihebureyi, kikagira amabaraza atanu. Muri ayo mabaraza hari haryamye abarwayi batabarika, barimo impumyi, abacumbagurika, n’ibirema. Aho ngaho rero hari umuntu wari umaranye ubumuga imyaka mirongo itatu n’umunani. Yezu abonye uwo murwayi aryamye, amenya ko amaze igihe kirekire arwaye aramubaza ati «Urashaka gukira?» Umurwayi aramusubiza ati «Mubyeyi, singira umuntu unjugunya mu cyuzi, igihe amazi yibirinduye; iyo ngerageje kujyamo, nsanga undi yamanukiyemo.» Yezu aramubwira ati «Haguruka, ufate ingobyi yawe, maze ugende.» Ako kanya, uwo muntu arakira, yegura ingobyi ye aragenda. Uwo munsi hari ku isabato. Abayahudi babwira uwakijijwe bati «None ni umunsi w’isabato: nta burenganzira ufite bwo kwikorera ingobyi yawe.» Arabasubiza ati «Uwankijije ni we wambwiye ngo nimfate ingobyi yanjye maze ngende.» Baramubaza bati «Uwo muntu ni nde wakubwiye ngo fata ingobyi yawe ugende?» Ariko uwakijijwe ntiyari azi uwamukijije uwo ari we, kuko Yezu yari yigendeye mu kivunge cy’abantu benshi bari aho. Hanyuma, Yezu amusanga mu Ngoro y’Imana, aramubwira ati «Dore wakize, ntuzongere gucumura ukundi, ejo utazagubwaho n’icyago kiruta icya mbere.» Nuko uwo muntu aragenda, abwira Abayahudi ko ari Yezu wamukijije. Iyo iba impamvu yatumye Abayahudi batoteza Yezu, kuko ngo ibyo yabikoraga ku munsi w’isabato.

Publié le