Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 5,17-30
Nuko Yezu arabasubiza ati «Kugeza ubu Data arakora, nanjye ngakora.» Ayo magambo atuma Abayahudi barushaho gushaka impamvu yo kumwica, batamuziza gusa ko yicaga isabato, ahubwo bamuziza kandi ko yavugaga ko Imana ari Se, akiringaniza n’Imana. Nuko Yezu aboneraho, arababwira ati «Ndababwira ukuri koko: Mwana nta cyo ashobora gukora ku bwe, uretse icyo abonye Se akora, kuko icyo akoze, na Mwana aragikora. Koko rero Data akunda Mwana, kandi amwereka ibyo akora byose. Ndetse azamwereka ibirushije ibi ngibi maze muzatangare. Uko Data azura abapfuye kandi akabeshaho, ni na ko Mwana abeshaho abo yishakiye. Nyamara Data nta we acira urubanza; imanza zose yazeguriye Mwana, kugira ngo bose bubahe Mwana nk’uko bubaha Data. Utubaha Mwana ntiyubaha na Data wamwohereje. Ndababwira ukuri koko: uwumva ijambo ryanjye kandi akemera n’Uwantumye, agira ubugingo bw’iteka kandi ntazacirwa urubanza, ahubwo aba avuye mu rupfu yinjiye mu bugingo. Ndababwira ukuri koko: igihe kiregereje ndetse tukirimo, maze abapfuye bakazumva ijwi ry’Umwana w’Imana, kandi abaryumvise bakazabaho. Uko Data yifitemo ubugingo, ni na ko yahaye Mwana kwigiramo ubugingo. Kandi amuha ububasha bwo guca imanza, kuko ari Umwana w’umuntu. Ibyo ntibibatangaze, kuko igihe cyegereje, maze abari mu mva bose, bazumve ijwi rye. Nuko abazaba barakoze neza, bazazukire kubaho, naho abazaba barakoze nabi, bazukire gucirwa urubanza. Nta cyo nshobora gukora ku bwanjye. Nca urubanza nkurikije ibyo numvise, kandi urubanza rwanjye ntirubera; kuko ndakurikiza ugushaka kwanjye, ahubwo nkurikiza icyo Uwantumye ashaka.