Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 5,31-47
Nuko Yezu aboneraho, arababwira ati «Ndamutse ari jye uhamya ibinyerekeyeho, icyemezo cyanjye nticyaba ari icy’ukuri. Hariho Undi uhamya ibyanjye, kandi nzi ko ibyo ahamya binyerekeyeho, ari ukuri. Mwebwe mwatumye kuri Yohani, maze abaha ubuhamya bw’ukuri. Jye sinkeneye umuntu uhamya ibinyerekeyeho, ahubwo ibyo mbivugiye kugira ngo mukire. Yohani yari itara ryaka kandi rimurika, maze muhimbazwa n’urumuri rwe mu gihe gito. Jye mfite icyemezo kiruta icya Yohani, kuko ibikorwa Data yampaye gukora, ari byo nkora; kubirangiza akaba ari byo bihamya ko Data yantumye. Kandi Data wantumye, ni we ubwe uhamya ibyanjye. Ntimwigeze kumva ijwi rye kandi ntimwigeze mubona n’uko asa. Byongeye, n’ijambo rye ntiribarimo, kuko mutemera uwo yatumye. Mushakashakira mu Byanditswe, mwibwira ko ari ho musanga ubugingo bw’iteka, nyamara ni byo bihamya ibinyerekeyeho. Ariko mwanga kunsanga, ngo mugire ubugingo. Ikuzo ryanjye sindikesha abantu; ariko mwebwe ndabazi : nta rukundo rw’Imana mwifitemo. Jye naje mu izina rya Data maze ntimwanyakira, ariko nihagira undi uza ku giti cye, muzamwakira. Mwashobora mute kwemera, kandi buri wese amaranira guhabwa ikuzo na mugenzi we, mudashaka ikuzo mwahabwa n’Imana yonyine?Ntimugire ngo ni jyewe uzabarega kuri Data, uzabarega ni Musa, kandi ari we mwiringiye. Iyaba mwemeraga Musa, nanjye mwanyemeye, kuko yanditse ibinyerekeyeho. Niba rero mutemera ibyo yanditse, mwakwemera mute amagambo yanjye?»