Ivanjili ya Yohani 6,30-35

Ivanjili ya Mutagatfu Yohani 6,30-35

Nuko baramubwira bati «Ikimenyetso utanze ni ikihe, ngo tukibone maze tukwemere? Ukoze iki? Mu butayu, ba sogokuruza bacu bariye ‘manu’, nk’uko byanditswe ngo ‘Yabagaburiye umugati uturutse mu ijuru.’» Nuko Yezu arabasubiza ati «Ndababwira ukuri koko: Musa si we wabahaye umugati wo mu ijuru, ahubwo ni Data ubaha umugati w’ukuri wo mu ijuru. Kuko umugati Imana itanga ari umanuka mu ijuru, kandi ukazanira isi ubugingo.» Nuko baramubwira bati «Mwigisha, jya uhora uduha uwo mugati utubwiye.» Yezu arababwira ati «Ni jyewe mugati utanga ubugingo. Unsanga wese ntazasonza bibaho, n’unyemera ntazagira inyota bibaho.

Publié le