Ivanjili ya Yohani 8,1-11

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 8,1-11

Naho Yezu yigira ku musozi w’Imizeti. Bugicya, agaruka mu Ngoro y’Imana, rubanda rwose baza bamugana, maze aricara arabigisha. Ni bwo abigishamategeko n’Abafarizayi bamuzaniye umugore wari wafashwe asambana, bamuhagarika hagati. Babwira Yezu bati «Mwigisha, uyu mugore bamufashe asambana. Mu Mategeko, Musa yadutegetse kwicisha amabuye abagore nk’aba. Wowe se ubivugaho iki?» Ibyo babivugiraga kumwinja, bagira ngo babone ibyo bamurega. Ariko Yezu ariyunamira atangira kwandikisha urutoki ku butaka. Bakomeje kumubaza, arunamuka arababwira ati «Muri mwe udafite icyaha, ngaho namubanze ibuye.» Yongera kunama, akomeza kwandika ku butaka. Bumvise avuze atyo, batangira kugenda umwe umwe, bahereye ku basaza. Nuko Yezu asigara aho wenyine na wa mugore agihagaze aho hagati. Yezu yunamutse aramubaza ati «Mugore, ba bandi bari he? Nta n’umwe waguciriye urubanza?» Umugore arasubiza ati «Nta n’umwe, Mwigisha.» Yezu aramubwira ati «Nanjye rero singuciriye urubanza; genda ariko uherukire aho gucumura ukundi.»

Publié le