Ivanjili ya Yohani 8,12-20

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 8,12-20

Nuko Yezu yongera kubabwira ati «Ndi urumuri rw’isi, unkurikira ntazagenda mu mwijima, ahubwo azatunga urumuri rw’ubugingo.» Abafarizayi baramubwira bati «Ubwo ari wowe ubwawe uhamya ibikwerekeyeho, ibyo uhamya si iby’ukuri!» Yezu arabasubiza ati «N’ubwo ari jye uhamya ibinyerekeyeho, ibyo mpamya ni ukuri, kuko nzi aho nturuka n’aho ngana, naho mwe ntimuzi aho nturuka n’aho ngana. Mwe muca urubanza mukurikije umubiri, jye nta we ncira urubanza. N’iyo nciye urubanza, ruba ari urw’ukuri, kuko mba ntari jyenyine, ahubwo mba ndi kumwe na Data wantumye. Ni na ko byanditse mu Mategeko yanyu ngo ‘Icyo abagabo babiri bemeje, kiba ari icy’ukuri.’ Koko ni jye uhamya ibinyerekeyeho, ariko na Data wantumye na we arabyemeza.» Baramubwira bati «So aba hehe?» Yezu arabasubiza ati «Ari jye ari na Data, nta we muzi; iyaba mwari munzi, mwamenye na Data.» Ayo magambo Yezu yayavugiye iruhande rw’ububiko, aho yigishirizaga mu Ngoro y’Imana. Ntihagira umufata, kuko igihe cye cyari kitaragera.

Publié le