Ivanjili ya Yohani 8,31-42

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 8, 31-42

Nuko Yezu abwira Abayahudi bari bamwemeye, ati «Nimukomera ku ijambo ryanjye muzaba mubaye abigishwa banjye by’ukuri. Kandi muzamenya ukuri, maze ukuri kubahe kwigenga.» Baramusubiza bati «Turi abo mu nkomoko ya Abrahamu, nta wigeze atwigarurira. Watubwira ute ngo muzigenga?» Yezu arabasubiza ati «Ndababwira ukuri koko: umuntu wese ukora icyaha aba ari umugaragu w’icyaha. Burya umugaragu ntahora iteka mu nzu, ahubwo umwana ni we uyihoramo. Mwana nabakura ku bugaragu, icyo gihe muzaba mubaye abigenga koko. Nzi ko mukomoka kuri Abrahamu, ariko murashaka kunyica, kuko ijambo ryanjye mutarizirikana. Jye mvuga ibyo nabonye kwa Data, namwe mukora ibyo mwumvanye so.» Baramusubiza bati «Umubyeyi wacu ni Abrahamu.» Yezu na we arababwira ati «Niba muri abana ba Abrahamu, nimukore ibyo Abrahamu yakoze. Ubu rero murashaka kunyica, jye ubabwira ukuri numvanye Imana. Ibyo Abrahamu ntiyabikoze. Mwe murakora ibyo so akora.» Baramubwira bati «Nta bwo turi ibibyarirano. Dufite Data umwe, ni Imana.» Yezu arababwira ati «Iyaba Imana yari so mwankunze, kuko nkomoka ku Mana, nkaba naraje. Sinaje ku bwanjye, ni We wantumye.

Publié le