Ivanjili ya Yohani 8,51-59

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 8,51-59

Ndababwira ukuri koko: ukomera ku magambo yanjye, ntateze gupfa bibaho.» Abayahudi baramubwira bati «Ngaha twamenya ko wahanzweho na Sekibi! Abrahamu yarapfuye, n’abahanuzi barapfa. None wowe uravuga ngo ‘Ukomera ku magambo yanjye, ntazakorwaho n’urupfu bibaho.’ Uzabe se uruta umubyeyi wacu Abrahamu wapfuye? N’abahanuzi na bo barapfuye! None ubwawe, wibwira ko uri iki?» Yezu arabasubiza ati «Niba ubwanjye niha ikuzo, ikuzo ryanjye ryaba ari ubusa. Data ni we umpa ikuzo, ari na we muvuga ngo ni Imana yacu. Nyamara ntimumuzi, ariko jye ndamuzi; ndamutse mvuze ko ntamuzi, naba ndi umubeshyi nkamwe. Ni koko ndamuzi kandi ngakomera ku ijambo rye. Umubyeyi wanyu Abrahamu yahimbajwe no kubona umunsi wanjye, yarawubonye maze aranezerwa.» Abayahudi baramubwira bati «Uba utaragira imyaka mirongo itanu, none ngo wabonye Abrahamu!» Yezu arababwira ati «Ndababwira ukuri koko: Abrahamu atarabaho nari ndiho.» Ni bwo bafashe amabuye yo kumutera; Yezu arihisha, nuko ava mu rugo rw’Ingoro y’Imana.

Publié le