Ivanjili yo ku cyumweru cya 5, C, Pasika: Yohani 13,31-33a.34-35

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 13,31-33a.34-35

Yuda amaze kugenda, Yezu aravuga ati «Ubu rero Umwana w’umuntu ahawe ikuzo, n’Imana iherewe ikuzo muri we. Ubwo rero Imana iherewe ikuzo muri we, n’Imana izamuha ikuzo muri yo, kandi dore iri hafi yo kumukuza. Twana twanjye, ndacyari kumwe namwe igihe kigufi. Mbahaye itegeko rishya: nimukundane, kandi mukundane nk’uko nabakunze. Icyo bose bazamenyeraho ko muri abigishwa banjye, ni urukundo muzaba mufitanye.

Publié le