Ivanjili ya Matayo 4,18-22 [Umunsi wa Mutagatifu Andereya, Intumwa]

Nuko igihe Yezu yagendaga ku nkombe y’inyanja ya Galileya, abona abavandimwe babiri, Simoni bita Petero na Andereya murumuna we; bariho baroha inshundura mu nyanja, kuko bari abarobyi. Arababwira ati “Nimunkurikire, nzabagira abarobyi b’abantu.” Ako kanya basiga aho inshundura zabo, bazamukurikira. Yigiye imbere, abona abandi bavandimwe babiri, Yakobo mwene Zebedeyi, na murumuna we Yohani, bari mu bwato hamwe na se Zebedeyi; bariho basana inshundura zabo. Nuko arabahamagara. Ako kanya basiga aho ubwato na se, baramukurikira.

Publié le