Ivanjili ya Mutagatifu Luka 8,1-3 [Ku wa gatanu, 24 gisanzwe]

Nuko Yezu ashyira nzira, azenguruka imigi n’insisiro, yamamaza Inkuru Nziza y’Ingoma y’Imana. Ba Cumi na babiri bari kumwe na we. Hari kandi n’abagore bamwe bari bakijijwe roho mbi n’izindi ndwara; barimo Mariya bise Madalena, wari wameneshejwemo roho mbi ndwi; hari na Yohana muka Shuza, umunyabintu wa Herodi, na Suzana n’abandi benshi babafashishaga ibintu bari bafite.

Publié le