Ivanjili ya Mutagatifu Luka 4,38-44 [Ku wa gatatu, 22 gisanzwe]

Yezu ava mu isengero, ajya mu rugo rwa Simoni. Ubwo rero nyirabukwe wa Simoni yari yahinduwe ahinda umuriro mwinshi, baramumwingingira ngo arebe uko amugira. Amwunama hejuru, ategeka umuriro kumuvamo, maze koko urazima. Ako kanya arabyuka, arabazimanira. Izuba rimaze kurenga, abari bafite abarwayi bafashwe n’indwara z’amoko yose, barabamuzanira; we abaramburiraho ibiganza, arabakiza. Roho mbi na zo zavaga mu bantu benshi zisakabaka ziti «Uri Umwana w’Imana!» Nyamara akazicyaha, azibuza kuvuga, kuko zari zizi ko ari we Kristu. Ngo bucye, arasohoka ajya ahantu hiherereye. Abantu baramushaka, baramwinginga ngo yoye kubasiga. Ariko arababwira ati «No mu yindi migi ngomba kuhamamaza Inkuru Nziza y’Ingoma y’Imana, kuko ari cyo natumwe.» Nuko ajya kwigisha mu masengero yo muri Yudeya.

Publié le