Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 23,27-32 [Ku wa gatatu, Icyumweru cya 21 gisanzwe]

Nimwiyimbire, bigishamategeko n’Abafarizayi b’indyarya, mwe mumeze nk’imva zirabye ingwa; inyuma ni nziza, naho imbere zuzuye amagufa y’abapfuye n’ibihumanya by’ubwoko bwose. Namwe ni uko mumeze: imbere y’abantu mwigira intungane, nyamara mu mutima haganje uburyarya n’ubugome.

Nimwiyimbire, bigishamategeko n’Abafarizayi b’indyarya, mwe mwubakira imva z’abahanuzi mugasukura ibituro by’intungane mukavuga ngo ‘Iyo tubaho mu gihe cy’abasokuruza bacu ntituba twarafatanyije na bo kumena amaraso y’abahanuzi.’ Bityo mukihamya ubwanyu ko muri abana b’abishe Abahanuzi. Ngaho nimwigane ba sokuruza banyu, maze mubarenze ubugome!

Mwa nzoka mwe, mwa nyoko z’impiri mwe, muzarokoka mute igihano cy’umuriro w’iteka? Dore rero mboherereje abahanuzi, abanyabuhanga n’abigisha; muzica bamwe mubabambe ku musaraba, abandi muzabakubitira mu masengero yanyu, mubameneshe mu migi yose. Bityo muzaryozwa amaraso yose atagira inenge yamenetse ku isi, kuva ku maraso ya Abeli intungane, kugera ku maraso ya Zakariya, mwene Barakiya, mwatsinze hagati y’Ingoro n’urutambiro rwayo. Ndababwira ukuri, ibyo byose bizaryozwa ab’iki gihe!

Publié le