Ikintu gitagatifu ntimukakigabize imbwa, amasaro yanyu ntimukayajugunye imbere y’ingurube: hato zitayaribata hanyuma zikabahindukirana zikabashiha. Ibyo mwifuza ko abandi babagirira byose, namwe muzajye mubibagirira : ngayo Amategeko n’Abahanuzi. Nimwinjirire mu muryango ufunganye, kuko umuryango wagutse n’inzira y’igihogere ari byo bijyana mu cyorezo, kandi abahanyura ni benshi. Mbega ukuntu umuryango ugana mu bugingo ufunganye, n’inzira ijyayo ikaba impatanwa, maze bikabonwa na bake!