Ivanjili yo ku wa kane, icya 11 gisanzwe: Matayo 6,7-15

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 6,7-15

Igihe musenga, ntimugasukiranye amagambo nk’abatazi Imana, bibwira ko amagambo menshi ari yo atuma bumvwa neza. Ntimukagenze nka bo; kuko So azi neza icyo mukeneye, na mbere y’uko mukimusaba.

«Dawe uri mu ijuru»

Mwebwe rero mujye musenga, mugira muti:

Dawe uri mu ijuru,

izina ryawe ryubahwe,

Ubwami bwawe nibuze,

icyo ushaka gikorwe mu nsi

nk’uko gikorwa mu ijuru.

Ifunguro ridutunga uriduhe none.

Utubabarire ibicumuro byacu,

nk’uko natwe tubabarira abaducumuyeho.

Ntudutererane mu bitwoshya,

ahubwo udukize ikibi.

Koko, nimubabarira abantu amakosa yabo, So wo mu ijuru na We azabababarira ayanyu. Naho nimutababarira abantu, na So ntazabababarira amakosa yanyu.

Publié le