Inyigisho yo ku wa mbere w’icyumweru cya kabiri cya Pasika
Amasomo: Intu 4, 23-31; Zab 2; Yh 3,1-8
Icyavutse ku mubiri kiba ari umubiri, n’icyavutse kuri Roho kikaba roho
Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe,
Tugeze ku wa mbere w’icyumweru cya kabiri cya Pasika. Ijambo ry’Imana tuzirikana rirakomeza inyigisho ijyanye n’izuka rya Kristu, kandi ritwereka uko Yezu yakomeje gukora ubutumwa bwamuzanye ku isi, uwo murimo ugakomezwa n’intumwa ze n’abandi bigishwa kugeza n’ubu.
Isomo rya mbere riratubwira uko Petero na Yohani Intumwa za Yezu bakomeje kwamaza Inkuru Nziza y’izuka rya Kristu. Bari bamaze kurekurwa nyuma yo gufungwa bazira ko bakijije umuntu wari ufite ubumuga bw’Ingingo (ikirema), maze bagahamya bashize amanga ko Izina rya Yezu w’i Nazareti wishwe n’abayahudi, ari ryo uwo muntu akesha kuba yakize. Mutagatifu Luka umwanditsi w’Ibyakozwe n’Intumwa, agakomeza atwereka ko nk’uko ejo ku cyumweru cya kabiri cya Pasika, twumvise bimwe mu byarangaga abakristu ba mbere; na nyuma y’iri rekurwa nta kindi cyagomba guhita kiza mu bwenge bwa Petero na bagenzi be kitari isengesho kandi isengesho rinoze. Ibi biratwereka ko kuba umukristu, ari ukuba umuntu w’Imana, umuntu urangwa n’isengesho igihe cyose na hose, kuko muri ryo ni ho akura imbaraga zimubashisha kuba umuhamya nyawe kandi weruye wa Kristu ari mu mvugo no mu ngiro.
Muri iryo sengesho ni ho abigishwa ba Kristu wazutse bakura imbaraga za Roho Mutagatifu zibafasha kuvuga ijambo ry’Imana bashize amanga, ni ho hava imbaraga zo gukiza indwara no gukora ibitangaza n’ibindi bimenyetso bitandukanye mu Izina rya Kristu wazutse. Ntidutangazwe rero n’ibyo tubona muri iyi minsi Petero na bagenzi be bakora kuko ziriya ni imbaraga z’isengesho rinyuze Imana. Natwe rero nibidutere ishyaka ryo gushishikarira gusenga, kuko ni byo biranga abavutse kuri Roho nk’uko tubyumva mu ivanjili tuzirikana none. Yezu ati: “Icyavutse ku mubiri kiba ari umubiri, n’icyavutse kuri Roho kikaba roho.”
Bavandimwe, izuka rya Yezu Kristu ritwereka uwo Yezu ari we by’ukuri; Umwana w’ikinege w’Imana wigize umuntu ngo aduhishurire Imana Data umubyeyi Rukundo ukunda abantu yaremye. Iryo zuka, riduhishurira ubukungu ntagereranwa dukesha kwakira ubuzima bw’Imana twaronkewe mu Mwana wayo w’Ikinege witanze agapfa mu kigwi cy’inyoko muntu aho iva ikagera. Ni yo mpamvu ituma Nikodemu uyu mutegetsi w’abayahudi atagoheka akabyuka mu ijoro aho abandi bari kugona, akajya gushaka ubuzima butazima kuri Nyirubuzima. Ni urugero rwiza aduhaye dukwiye gukurikiza cyane cyane muri ibi bihe turimo.
Nta watinya kuvuga ko iyi si ya none iri mu ijoro. Ijoro rya ‘Confinement’ aho hafi icya kabiri cy’abaturage b’isi yose bakingiraniye mu mazu iwabo. Inzugi zirakinze nk’uko intumwa za Yezu byari bizimereye nyuma y’urupfu rwe ku musaraba. Dusabe kugira ngo iyi ‘Confinement’ y’inyuma, mu ngo, itazatuzanira na ‘confinement’ y’imitima yacu.
Bavandimwe, ntabwo igisubizo cy’ibibazo isi irikunyuramo muri minsi ya none, kiri muri Siyanse (Science) gusa, ntabwo igisubizo cyizava muri Laboratwari ( Laboratoire) gusa nk’uko bamwe babikeka. Nk’Abakristu turasabwa kubyuka muri iryo joro tugasanga Yezu. Tukamusanga tumwizeye nk’Umwigisha waturutse ku Mana soko y’ubuzima butazima. Tukamugana nk’abagana Imana dushaka Imana kugira ngo tugire Imana, kuko dukeneye Imana muri iki gihe kurusha uko tubitekereza.
Nitwigire kuri Nikodemu, dusange Yezu yongere atwigishe kandi atwereke icyo gukora. Abenshi twarabatijwe, tuvuka bundi bushya ku bw’amazi na Roho Mutagatifu, ariko ubanza nyuma hari ukundi twabyitwayemo cyangwa turi kubyitwaramo bituma ntaho tugera muri bwa busabaniramana Kristu yaje kuturonkera.
Nidukanguke rero kandi dukangure n’abandi dusange Umwigisha, Yezu Kristu wazutse kugira ngo tugire Imana, twoye kubaho nk’ababuramana. Erega dukeneye Imana. Nidusabirane ingabire n’umwete byo kuyishakashaka ubudatuza kuko turayikeneye cyane kandi kujya kure yayo byatugeza kure.
Nyagasani Yezu Kristu wazutse, nabane na mwe!
Padiri Emmanuel Nsabanzima