INYIGISHO YO KU WA 2 W’ICYUMWERU CYA 23 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA WA LITURUGIYA, A, 8 Nzeli 2020
Umunsi mukuru w’Ivuka rya Bikira Mariya
Amasomo matagatifu: Mik 5,1-4ª cg. Rom 8,28-30; Ind.: Iz 61, 10a-d, 11; 62, 1, 2, 3; Mt 1,1-16. 18-23 cg. Mt 1, 18-23
Bavandimwe, uyu munsi tariki ya 8 nzeli, turahimbaza Ivuka rya Bikira Mariya, Umubyeyi w’Imana, uwibarutse Umucunguzi w’isi yose, Umubyeyi w’abemera Kristu bose, Umwamikazi w’ijuru n’isi, Umwamikazi w’abamalayika n’abatagatifu bose, Umubyeyi w’impuhwe, Umwari wanyuze Imana, utarigeze arangwaho inenge y’icyaha…
Bavandimwe, uwavuga ibisingizo bya Bikira Mariya ntiyarangiza. Imana yaramwitoreye, iramurinda. Ni Muzirabwandu no mu isamwa. Avuka ari umuziranenge y’icyaha cy’inkomoko kandi ntiyigera anacumura mu buzima bwe bwose. Yuje inema ahorana n’Imana, yahebuje abagore bose umugisha na Yezu umwana we arasingizwa. Kuri uyu munsi muri icyo gihe byari ibyishimo bikomeye kwa Yowakimi na Ana, ariko natwe ni ibyishimo bikomeye kuri twe. Nimucyo rero hamwe na Yezu Umuvandimwe wacu duhimbaze twishimye isabukuru y’ivuka ry’umubyeyi we n’uwacu. Ndahamya ko n’abari mu ijuru bari kumwe natwe muri ibi byishimo.
Bavandimwe, mu guhimbaza ivuka rya Bikira Mariya, tuzirikane ibyiza bihebuje Imana yagiriye bene muntu ibinyujije kuri uwo Mubyeyi. Koko rero, Imana yagiriye impuhwe bene muntu. Isi yari yarazahaye yarahindanye kubera icyaha, yiyemeza kutuzahura no kudukiza, itwoherereza Umwana wayo yigira umuntu ku bubasha bwa Roho mutagatifu abyarwa na Bikira Mariya. Yigize umwe natwe asangira byose natwe atagize icyo atwitandukanyaho keretse icyaha. Ibyo byose yabikoze mu bwiyoroshye no mu bwicishe bugufi, arumvira kugeza ubwo apfuye apfiriye ndetse ku musaraba, kugira ngo atsinde urupfu kandi atangaze izuka bityo atwereka inzira y’umukiro w’iteka. Mu by’ukuri rero ukumvira k’Umwami wacu Yezu Kristu ugira ati: “Ndaje ngo nkore ugushaka kwawe” (Heb 10,9), ahandi ati: “Ibyo kurya bintunga ni ugukora ugushaka kwa Data” (Yh 4,34) n’ukumvira k’Umubyeyi we Bikira Mariya ugira ati: “Ndi umuja wa Nyagasani byose bimbeho nk’uko ubivuze” (Lk 1,38), ni byo dukesha umukiro.
Ivanjili ya none itwereka amasekuruza ya Yezu n’ukuntu Imana yayinjijemo Bikira Mariya, umukobwa w’isugi wari warasabwe n’umusore witwa Yozefu wo mu muryango wa Dawudi, kugira ngo yuzuze isezerano ryayo ryo kuduha umukiza uvuka mu nzu ya Dawudi. Ubutorwe bwa Bikira Mariya twese tubukesha gucungurwa. Ni bene muntu bose Imana yabikoreye. Isomo ryo mu ibaruwa mutagatifu Pawulo intumwa yandikiye abanyaroma, ni aho ritwerekeza: Tuzi neza ko byose bihira abakunda Imana, ari bo yihamagariye ku bwende bwayo, abo yamenye kuva kera , yanabageneye guhabwa isura y’Umwana wayo, ngo abe umuvukambere mu bavandimwe benshi. Abo yabigeneye kandi, abo yarabahamagaye, abo yaghamagaye kandi, abo ngabo yabahaye kuba intungane; abo yahaye kuba intungane, abo ngabo yanabahaye ikuzo. Iyo duhimbaza Umubyeyi Bikira Mariya, tuzirikana ku butorwe bwe n’ubwacu kuko Imana yamutoye ari twe igirira kugira ngo atubyarire Umukiza dukesha kubaho no kubana n’Imana, dukesha kuva mu icuraburindi ry’icyaha n’urupfu tukabaho mu rumuri rw’abana b’Imana, dukesha impuhwe z’Imana zisesekarizwa abayitinya bo mu bihe byose, n’uko uwo Mubyeyi wa Yezu abivuga mu ndirimbo ye “Magnificat”.
Ivuka rya Bikira Mariya ridutere ibyishimo bitagatifu, maze twitegereze imibereho ye ubwiyoroshye bwe, ukumvira, ukwihangana, kunogera Imana, kurangamira Yezu Kristu, kwirinda icyaha n’indi migenzo myiza yose tumusangana maze natwe adutoze ubutagatifu. Tumwisunge kandi tumushimire ko aduhora hafi, akaduhangayikira, akaducyamura ngo tudatana tugateshuka inzira y’ijuru tukitandukanya n’ukuri tukabura ubuzima kandi yaratubyariye Kristu “Inzira, Ukuri n’Ubugingo” kugira ngo abamurangamiye twese tuzatahe kwa Data mu ijuru. Abanyarwanda bagira bati: “Akabura ntikaboneke ni nyina w’umuntu”; nuko rero ntihakagire ikidutandukanya n’Umubyeyi wacu Bikira Mariya.
Kuri uyu munsi w’isabukuru y’ivuka ry’Umubyeyi wacu dushimire Imana yamuduhaye, tumuvugire imivugo, tumuririmbire, tumuture ubuzima bwacu bwose n’ibyo tunyuramo byose ari ibidushimisha n’ibidushavuza, adusabire kandi atwigishe gukomera ku Mana mu bihe byose by’ubuzima bwacu.
Reka nka wa muririmbyi tugire tuti: “Mubyeyi utagira inenge wa Ntama w’Imana, mfura mu bacunguwe, amaraso yatumenewe yagusabyemo mbere. Twese abana warazwe turagushima kuko Umusumbabyose yakugiriye ibitangaza. Uhorana n’Imana Data yakuremye mu rukundo ikakugira ubushyinguro bwererana nk’inyange bukaremera amasezerano Uhoraho yagiranye na bene muntu. Uhorana na Nyagasani kuko wibarutse Umucunguzi w’isi; urugori rwawe rw’ububyeyi n’urw’ububikira waruteze mu bwiyoroshye kandi urutegeye Nyir’ikuzo. Nyagasani muri kumwe, Mariya, Nyakugirimana; ntawe musa utatse ingabire. Mawe mwiza uraduhakirwe”.
Padiri Félicien HARINDINTWARI, Madrid (Espagne)