Ivuka

IVUKA RYA BIKIRA MARIYA MUTAGATIFU, 08/09/2021

Amasomo: Mika 5, 1-4a; Mt 1, 1-16.18-23

Bakristu bavandimwe,

Kwizihiza ivuka rya Mariya Mutagatifu ni ukwemera gukurikiza urugero rwe, ni ukwemera kwinjira mu ishuri rye kuko afasha buri wese muri twe igihe ashaka kwera imbuto nyinshi.

Ivanjili ya none iravuga ku nkomoko ya Yezu Kristu. Ku masekuruza ye nk’umwana wa Dawudi mwene Abrahamu. Mu Ivanjili, izina rya Mariya ryanditswe mu gisekuru cya Yezu. Ni ngombwa rero kumva uko Bikira Mariya akwiye kubahwa, we ugaragara muri iki gisekuru kandi muri rusange kigaragaramo abagabo. None se kuki Kiliziya yahisemo Ivangili ivuga ku gisekuru cya Yezu ku munsi mukuru w’ivuka rya Bikira Mariya? Ni ukugira ngo igaragaze isano ikomeye iri hagati ya Yezu n’umubyeyi we. Ku mpera z’iki gisekuru cya Yezu, bavugamo Yozefu. Yozefu ni “umugabo wa Mariya” kandi akaba yari umuntu w’intungane. Bikagaragazwa n’uko yubahirije ugushaka kw’Imana mu budahemuka kugira ngo umugambi wayo wo gukiza mwene muntu ushoboke: binyuze mu mwana Mariya yagombaga kubyara.

Uyu munsi turahimbaza ivuka rye. Iyo urebye muri Liturujiya ya Kiliziya, usanga hagaragaramo iminsi mikuru itatu aho duhimbaza ivuka. Iyo minsi mikuru itatu y’ivuka duhimbaza ni: Ivuka rya Yohani Batisita, ku ya 24 Kamena; irya Mariya Mutagatifu, Nyina wa Yezu, ku ya 8 Nzeri, n’iry’Umwana we, Umukiza w’isi, Yezu Kristu, ku ya 25 Ukuboza. Ijambo “Ivuka” rikoreshwa, aho gukoresha iryo “kuvuka” ryongera igitekerezo cy’uko uku kuvuka atari kuvuka « nk’abandi ».  

Mbere na mbere bose uko ari batatu bavutse mu buryo budasanzwe. Ibyanditswe bitagatifu bitubwira ko ababyeyi ba Yohani Batisita, Elizabeti na Zakariya, “bombi bari bageze mu za bukuru” kandi Elizabeti akaba yaritwaga ingumba. Ivanjiri ntabwo ivuga neza ku ivuka rya Bikira Mariya, ariko ivuga ku babyeyi be, Ana na Yowakimu. Babanaga nk’umugabo n’umugore, ariko ntibatubwira niba hari abandi bana bari barabyaye.  Naho Yezu, nk’uko Pawulo yabivuze, we yaje mu isi, “abyawe n’umugore”, kandi akaba yarasamwe ku bubasha bwa Roho Mutagatifu kuko yasamwe nta mugabo nyina Mariya ahuye na we.

Ikindi kandi, kuvuka kwabo uko ari batatu “gutandukanye n’ukw’abandi” bantu kubera  ubutumwa bwihariye bwa buri wese muri abo bantu batatu: Yohani Batisita yaje mu isi nk’uwa nyuma mu bahanuzi  n’umuhamya w’isezerano rishya. Mbere ya Yohani Batisita, abahanuzi batangaje Mesiya ngo “azaza”, nk’uko isomo ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Mika ribihamya ngo: “kugeza igihe ugomba kubyara azabyarira”.

Naho ivuka rya Yezu, nkuko tubizi, ni iyuzuzwa, mu gihe ndetse no mu mateka, ry’ibyo mwene muntu yari ategereje ibisekuruza n’ibisekuruza. Ni ibyo Ivanjili isomwa ku munsi mukuru w’ivuka rya Mariya Mutagatifu itubwira. Aho twumva ibisekuru bya Yezu. Ibisekuru byerekana ko abantu bari biteguye kwakira umucunguzi wabo: Yezu, wavutse kuri Mariya.Bavandimwe rero, muri iyi minsi, isi yacu irahangayitse ariko turagezwaho inkuru nziza! Uyu munsi, nk’uko Liturujiya ibihamya, ivuka rya Mariya ni ikimenyetso cy’umukiro w’isi. Inkuru nziza y’ivuka rya Mariya, ituma, twe ababatirijwe muri Kristu, tuba abahamya b’ineza y’Imana aho tuba hose no mu buzima butandukanye tubamo. Ituma kandi duhamya ko Imana umubyeyi wacu udukunda, igihe cyose iturebana impuhwe n’ubugwaneza ndetse ikanatugenera igikwiye. Mariya yari mu mugambi w’Imana. Yavutse kugira ngo abashe gushyikiriza isi, Umukiza, Yezu. Yezu, umwana wa Bikira Mariya,  umuvandimwe wacu kandi urugero rwacu, tumwigireho kandi tumurebereho igihe cyose. Tuzirikane ko iyo umurangamiye, agufasha. Birakwiye kandi kwibuka ko kwiyambaza  umubyeyi Bikira Mariya ari ingenzi kuko burya aho Umubyeyi ari, n’umwana we aba ahari ! Nk’uko aho Umwana ari, na Nyina aba ahari! Bikira Mariya adufatiye rurini rero mu bushyikirano wacu na Yezu Kristu.Bavandimwe, isura yuzuye ubwuzu n’ubugwaneza ya Mariya, niyo ireba buri wese mu bana b’Imana. Ni yo kandi ireba ibikomere byose bya mwene muntu: abarwayi, abashomeri, imfungwa, abimukira, abantu bashaje baba bonyine cyangwa birengagijwe… twumve rero ko ahangayikiishwa n’imibereho yacu cyane cyane igihe twugarijwe n’icyago icyo ari cyo cyose. Turebere ku bugwaneza bwe maze duharanire gushyikiriza umukiro abavandimwe. Ni ngombwa kwibuka kandi ko icyo isi yacu ikeneye muri iki gihe ari ubuhamya bushingiye mu kubaho uyobowe n’Ivanjili y’Umwana we Yezu Kristu.Dusabe Bikira Mariya ngo aduhakirwe muri iyi nzira turimo; kandi umunezero w’uyu munsi mukuru w’ivuka rye duhimbaza none ube umunezero wa buri wese kandi umutegurire umunezero uzahoraho iteka mu ijuru. Amen!

Padre NDAYISABA Valens

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho