Inyigisho yo kuwa gatanu w’icyumweru cya 31 B, Ku wa 6 ugushyingo 2015
Isomo 1: Rom 15, 14-21; Zab 98(97),1,2-3ab,3c-4; Ivanjili : Lk 16,1-8
Iyaba muntu uko ashishikara yiruka inyuma y’iby’isi, ari ko yahihibikanaga yita kuri roho ye, yarushaho kuba mwiza gusumba uko asanzwe !
Bavandimwe, aya magambo ntangije nzirikana iyi vanjili ya none ajyanye neza nibyo twumvise Yezu atubwira ko abana b’iyi si mu mibanire yabo, barusha ubwenge abana b’urumuri. Ibyo Yezu yabibwiye abigishwa be nyuma yo kubacira umugani, w’umukungu wari ufite umunyabintu yashinze ibintu bye, maze bakamumuregaho ko apfusha ubusa ibintu bye. Nuko yigira inama yo kubimukuramo akabishinga undi. Umunyabintu nawe, abona ataviramo aho, yiga amayeri yuko azabaho nyuma yo kwirukanwa, nibwo agabanyirije imyenda abari bayifitiye shebuje ngo bazagabane na we abone imibereho. Nuko ivanjili igakomeza itubwira ko shebuja yatangajwe cyane n’amayeri yuwo muntu : « Nuko shebuja atangarira uwo mugaragu w’umuhemu,kuko yamenye kwiteganyiriza. »
Ni koko na n’ubu kimwe n’igihe Yezu yabwiraga abigishwa be ibyo twumvise none, muntu akoresha amayeri ashoboka, agakora ubushakashatsi atagoheka kugeza ubwo apfuka umusatsi ukamushiraho, ashakashaka imibereho, aka ya mvugo ya none ngo ari muri shuguri. Ariko ugasanga kwita kubyagirira akamaro roho ye mu mubano we n’Imana, ntacyo bimushishikajeho, nta mwanya abitaho. Abakora ubushakashatsi mu guteza imbere iyogezabutumwa ni bake ndetse niyo bagize icyo bageraho, ababyakira ni bakeya.
Uyu munsi, Nyagasani ari kudukebura ngo twoye guhugira mu by’isi gusa, tumenye ko hari na roho zacu tugomba kwitaho.
Iby’isi Imana yabiremeye kugira ngo bidufashe kubaho neza no kubanira abandi neza dusaranganya ibyiza by’Imana. Ariko ubuzima muntu abamo bugenda bugaragaza indi sura y’umubano wa muntu n’ibintu. Muntu asigaye agengwa n’ibintu aho kugira ngo abigenge, kugeza n’aho tutatinya kuvuga ko muntu yabaye umugaragu wabyo ! Muntu yasimbuwe n’ibintu mu mwanya we.
Ejo bundi, njya gusura abakristu mu muryango-remezo, imbere yanjye hari umwana wari wikoreye ibishingwe, ahura n’umusore wari wambaye akenda kameshe, bya bishingwe bimukoraho. Undi yahise ahindukirana ka kana arahondagura, nuko njya gukiza. Umusore ati : « urabona ukuntu ungize, uranyishe ! »
Nyuma y’aho, nabyibajijeho, nti ariko ko ari ishati yanduye uriya musore ni iki yavugiye ariya magambo ngo : ‘uranyishe’. Ibyo rero bishobora kwerekana ko uriya musore yumvaga we yahindutse ishati cyangwa se we n’ishati baranganya agaciro, kuburyo ikibaye ku ishati ye nawe kitamusize !
Nyamara si uko byari bikwiye, kuko muntu atari ishati. Uretse kandi urwo rugero hari n’izindi zigaragaza, ukuntu muntu kubera kwiruka inyuma y’ibintu, n’umutima we wose, na roho ye n’amagara ye yose yageze aho ahinduka umucakara w’ibintu ndetse rimwe na rimwe bisimbura umwanya w’Imana ndetse n’uwumuvandimwe we.
Gusa twabyirukaho twagira, tujye tuzirikana ko nta na kimwe muri byo tuzavana hano ku isi, tuzabisiga uko twabisanze naho twabisanze kuko agaciro kabyo karangirana n’ubuzima bwa hano ku isi.
Ibyo rero bikwiye kuduha isomo ryo kumenya kuba inyaryenge mu kwita kuri roho zacu, kuruta uko tuba intyoza mu gushashaka imibereho ya hano ku isi, maze abana b’urumuri bakarusha ubwenge abana b’iyi si.
Tubisabirane kuko tubikeneye cyane.
Nyagasani Yezu nabane namwe !
Inyigisho yateguwe na Padiri Emmanuel NSABANZIMA,
ukorera ubutumwa muri paruwasi ya Higiro-Butare.