“Iyaba Uhoraho yarasakaje umwuka we ku muryango we wose”

Inyigisho yo ku Cyumweru cya 26 Gisanzwe Umwaka B; ku wa 27 Nzeli 2015

Bavandimwe,

Ineza n’amahoro bikomoka kuri Nyagasani Yezu bihorane namwe.

Tugeze ku cyumweru cya 26 mu byumweru bisanzwe by’umwaka B. Uyu munsi amasomo matagatifu aratwereka uko Roho w’Imana ateye n’uko akorera mu bantu. Ndifuza ko tuzirikana kuri iyo ngingo.

1. Roho w’Imana akora uko ashaka kandi agakoresha uwo ashaka

Mu kiganiro Yezu yagiranye na Nikodemu ku byerekeye ukuvuka bundi bushya ku bw’amazi na ku bwa Roho, yamusobanuriye ibanga ry’imikorere ya Roho Mutagatifu, agira ati Umuyaga uhuha werekeza aho ushaka, akawumva uhuha, ariko ntumenye aho uturuka cyangwa aho werekeza; nguko uko bimerera umuntu wese wavutse kuri Roho (Yh 3, 8). Uko kuri kuri Roho Mutagatifu niko dusanga mu Isomo rya mbere no mu Ivanjili ntagatifu.

Mu Isomo rya mbere ryo mu Gitabo cy’Ibarura, twumvise ukuntu Musa yakoranyije abantu mirongo irindwi b’abakuru b’umuryango bagakikiza ihema ry’ibonaniro. Maze Uhoraho akagabanyaho muke ku mwuka wari muri Musa, akawuha abo bakuru b’umuryango, bamara kuwakira bagatangira guhanura. Abandi bagabo babiri Elidadi na Medadi, nubwo bari basigaye mu ngando batagiye ku ihema ry’ibonaniro, na bo uwo mwuka wabagezeho, nuko na bo batangira guhanura bari mu ngando. Ngo Yozuwe, wari umufasha wa Musa, yaje kumubwira ibyari bibaye mu ngando, ndetse asaba Musa agira ati Shobuja, Musa, babuze (Ibar 11, 28).

Twumvise igisubizo cya Musa. Aho kubabazwa na bo, we yerekanye imikorere y’Imana na Roho wayo. Ati Waba se wabagiriye ishyari kubera jyewe. Iyaba Uhoraho yarasakaje umwuka we ku muryango wose, maze bose bagahinduka abahanuzi!(Ibar 11, 29).

Uwo mutima wa Musa ni na wo mutima wa Yezu, Musa mushya, nk’uko tubibona mu Ivanjili tumaze gutega amatwi. Umunsi umwe, Yohani yaje kubwira Yezu ibyari bimaze kubabaho nk’intumwa ze. Babonye umuntu wirukanaga roho mbi mu izina rya Yezu kandi atabakurikira, ntibajijinganyije, bahise babimubuza kuko ngo atari umwe muri bo. Twumvise igisubizo cya Yezu, Musa mushya: Mwimubuza kuko nta muntu ushobora gukora igitangaza mu izina ryanjye, maze ngo ahindukire amvuge nabi(Mk 9, 39). Yungamo ati Utaturwanya wese ari kumwe natwe (Mk 9, 40).

Bavandimwe, aya masomo yombi aratwumvisha ibanga ry’imikorere ya Roho w’Imana. Akora uko ashaka kandi akorera mu bo ashaka. Nta muntu n’umwe rero washobora kuboha Roho w’Imana. Nta we umufiteho uburenganzira kurusha abandi. Roho wa Nyagasani ahuha uko ashatse, ku uwo ashatse n’igihe ashakiye. Ingabire ya Roho Mutagatifu si iy’abantu bamwe; ni iya bose.

2. Tubaniye dute uwo Roho w’Imana mu mikorere yayo?

Bavandimwe, ni kenshi tumera nk’uriya Yozuwe cyangwa nka ziriya ntumwa. Hari ubwo tutihanganira kubona “utari uwacu” ahabwa ingabire nk’iyacu. Twubatse “utuzu” dutuzamo gusa “abacu”, maze abandi tukabahinda, tukabaheza. Hari ubwo tumarwa n’ishyari kubera ko undi na we yashoboye gukora icyiza nka twe, ndetse wenda yanaturushije. Twamazwe n’imungu yo kwikubira kugeza n’aho twikubira ibyiza by’Imana; kugeza n’aho dushaka kwikubira Roho w’Imana.

Roho w’Imana akorera koko muri twe abakristu kuko twamuhawe muri Batisimu; akadusenderezwamo mu isakramentu ry’Ugukomezwa. Ariko tujye duhora twibuka ko nta mbibi agira, ndetse akorera no mu bantu b’umutima mwiza kugera no kuri ba bandi twita “abanyamahanga”. Nimwibuke mu Gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa igihe Petero agiye kwa Koruneli akahigishiriza Inkuru Nziza ya Yezu Kristu. Roho Mutagatifu yamanukiye ku bumvaga inyigisho ye (Intu 10, 44); ndetse bitangaza abemera bo mu bagenywe: Nuko abemera bo mu bagenywe batangazwa no kubona ingabire ya Roho Mutagatifu yasesekaye no ku banyamahanga (Intu 10, 45). Nimwibuke uko Pawulo yatotezaga Kiliziya mbere yo guhinduka. Ariko igihe ahuye na Kristu wazutse mu nzira igana i Damasi, Roho Mutagatifu yamusesekayeho maze amugira umwamamazabutumwa ukomeye, nubwo atari umwe mu Ntumwa cumi n’ebyiri zari zaragendanye na Yezu mbere y’urupfu rwe.

Nitwishimire rero kubona Roho Mutagatifu akorera mu bandi. Byongeye kandi, nitwagure amarembo. Twagure amarembo y’umutima wacu. Dushimishwe no kubona n’abandi bagera ku cyiza. Twagure amarembo y’ingo zacu n’imiryango yacu. Ntiturondere gusa “uwacu”, “mwene wacu”, “akacu”.

3.“Iyaba Uhoraho yarasakaje umwuka we ku muryango we wose, maze bose bagahinduka abahanuzi”

Roho w’Imana agira abahanuzi abo amanukiyeho. Umuhanuzi ni wa wundi ugeza Ijambo ry’Imana ku muryango wayo, kugira ngo awibutse inzira y’icyiza, awuburire, awuhwiture igihe uteye umugongo Imana. Ni wa wundi umurikirwa na Roho Mutagatifu kugira ngo na we yereke abavandimwe be inzira igana Imana. Ibyo byose kandi ntabikora mu mvugo gusa ahubwo abyitangaho urugero mu buhamya bw’ubuzima bwe.

Umuhanuzi kandi yamagana ashize amanga ikibi aho kiva kikagera. Ivanjili n’isomo rya kabiri biduhaye urugero rw’ibibi tugomba kwamagana.

Mu Isomo rya kabiri, Mutagatifu yakobo araburira kandi agacyaha abakungu batagira umutima: barirundaho imitungo, bararenganya abakozi; ntibumva induru y’intugane itotezwa, ahubwo baguye ivutu. Amakuba abategereje ni menshi!

Yezu we mu Ivanjili araburira abagusha abandi mu cyaha. Icyibakwiye ngo ni uko babahambira ku ijosi urusyo rusheshwa n’indogobe bakabaroha mu nyanja! Aratwigisha kandi kumenya kwiramira no kugendera kure ikintu cyose cyatugusha mu cyaha.

Bavandimwe, iyaba koko twese twahindukaga abahanuzi maze Roho w’Imana akadutera ubutwari bwo kurwanya dushize amanga ikibi aho kiva kikagera; ariko mbere na mbere ikibi kiturimo. Dusabe:

Roho w’Imana,

Roho w’ubuhanga n’uw’ubushishozi,

Roho w’ubujyanama n’uw’ubudacogora,

Roho w’ubumenyi n’uw’ukubaha n’ugutinya Imana,

Tumanukireho twese, utumurikire,

Tugire abahanuzi, udutere ubutwari, twimure ikibi, twimike icyiza. Amen.

Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA, mu Nyakibanda.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho