Iyaba uyu munsi mwakundaga kumva ijwi rye

 Inyigisho y’icyumweru cya II gisanzwe/umwaka B, 17/01/2021

Amasomo: 1Sam 3,3b-10.19; 1Kor 6,13c-15ª.17-20; Yh 1,35-42

“IYABA UYU MUNSI MWAKUNDAGA KUMVA IJWI RYE?”

Yezu naganze iteka.

Bavandimwe, muze dufatanye kuririmba Zaburi ya 95(94) mu kuzirikana ubutumire bw’Uhoraho kuri iki cyumweru: “‘Iyaba uyu munsi mwakundaga kumva ijwi rye, ntimunangire umutima wanyu’.  Nimuze, tuvugirize impundu Uhoraho, turirimbe urutare rudikiza, tumuhinguke imbere tumurata, tumuririmbire ibisingizo”.

Amasomo Matagatifu twumvise aratwibutsa umuhamagaro Imana ifitiye buri muntu. Nk’uko hejuru Zaburi yabitwibukije, birakwiye rwose ko tureka kunangira umutima wacu, maze tukumva Ijwi ry’Imana  riduhamagara. Inzira yose wahitamo kunyura: Gushinga urugo, Kudashaka, Kwiha Imana. Ujye uzirikana ko Imana igufiteho umugambi, ubutumwa iguha uzahoza ku mutima igihe cyose uzaba ugihumeka: Gukomeza umurimo yatangiye wo gutuma isi (abantu) irushaho kuba nziza, mu mvugo inoze: “Irinde gusiga isi uko wayisanze”.

Mu isomo rya mbere no mu Ivanjili, hombi turahasanga uburyo Imana yihamagarira abana bayo. Mu Ivanjili, turahasanga Andereya n’undi mwigishwa batavuga izina, ariko nta gushidikanya ni Yohani ubwe, ari na we utubwira uko byagenze. Ahandi tuhasanga umwana samweli, wakoreraga Uhoraho ari kumwe na Heli, umusaserodoti. Umunsi umwe aryamye Uhoraho aramuhamagara, aritaba ati: “Karame”, nuko asanga Heli kuko yumvaga ari we umuhamagaye, ati: “Ndaje kuko umpamagaye”. Ibyo byabaye kabiri ariko Heli aramusubiza ati: “Sinaguhamagaye mwana wanjye, subirá kwiryamira”. Samweli yari ataramenya Uhoraho. Ariko Heli abonye umwana aje ubugira kabiri, atekereza ko ari Uhoraho. Ni bwo amugiriye inama yo gusubira kuryama n’uko ari busubize niyongera kumva ijwi rimuhamagara. Umwana yasubiye kwiryamira, na none Uhoraho araza ahamagara nka mbere, ati: “Samweli, Samweli!”. Samweli ati: “Vuga, umugaragu wawe arumva”.

Imana ntabwo yigeze ireka guhamagara abana bayo. Ikibazo ni uko bamwe tugira ngo iryo jwi ryayo ni nyiramubande. Ni uko tugakomeza kwisinzirira ngo ntawahamagaye. Abandi tukaryumva, aho kubaza tukaryumva tukica amatwi. None se ugira ngo Imana, ntikomeza guhamagara mu buryo bunyuranye n’ubwo tutayibonesha amaso y’umubiri: abayo twese itubwira ihereye ku byo twumva n’ibyo tubona. Kuko igihe cyose ishaka ko abayo bahashya ikibi bakoresheke icyiza n’ineza. Urwango rugatsimburwa n’urukundo.

Bavandimwe, Imana ihamagara abantu bose ariko ntawe ishyiraho agahato cyangwa igitugu: Abeza n’ababi twese turi abayo. Kuko turi abayo ihamagara buri wese, ikamuha ubutumwa, ihereye ku mpano zose yamuhaye, mu buryo bunyuranye. Kuko ntawigira we ubwe, dukenera abandi, twabishaka tutabishaka, kugira ngo tube abo turi bo. Hari ababyeyi bakwibarutse bakakwitaho, bakaturera mu buryo bwose. Abavandimwe tuvukana na bo bagira uruhare mu mikurire n’imikorere byacu. Umuryango mugari, inshuti, abana ntibagiwe abarezi mu mashuri, dore ko ari ingirakamaro ku bagira amahirwe yo kuyageramo.

Uwavuga ko buri wese ari urubuto rweze kuri abo bose ntabwo yaba akabije. Duhereye ku burere bwiza, inama n’ingero byiza, ariko by’umwihariko urukundo buri wese abakesha. Ibyo ntawe ubishidikanyaho, dukwiye kwibaza noneho nk’abemera Imana, ndetse tugahamya ko turi Abana bayo tuti: Ese Yezu waducunguye, afite mwanya ki mu buzima bwanjye?  Muri Batisimu tukiyemeje: kwanga icyaha, kumukurikira no kumukurikiza. Ni iki nkwiye gukora ngo ubuzima bwanjye buhuze n’icyo anshakaho?

Tugarutse ku Ivanjili turahasanga  Andereya na Yohani, bakaba abigishwa ba Yohani Batisita, dore ko  bari baranyuzwe n’inyigisho ze, biyemeza kumukurikira. Nyamara Yohani wari uzi neza ubutumwa bwe, mu bwiyoroshye, igihe arabutswe uwo yaje gutegurira amayira, ntiyazuyaje maze yishimira kubwira abamuyobotse ati: “Dore Ntama w’Imana”. Mu yandi magambo, dore uwo mugomba gukurikira no gukurikiza. Ni uriya, ufite amatwi yo kumva arumve.

Abo bigishwa bombi, ntibazuyaje kuko inyota bari bafite, Yohani Batisita yari amaze kubereka uzayibamara, nuko bahita biyemeza kumugana. Yezu na we ntiyabagoye yababajije icyifuzo cyabo: “Murashaka iki”. Na bo bati: “Rabbi /Mwigisha, utuye he?”. Iki gisubizo kandi kibaza kiratwereka inyota bari bafite. Nk’abantu, bashakaga kumenya aho atuye kugira ngo igihe cyose bamukeneye bazamenye aho bamusanga. Na we ntiyabagoye, yabakiranye urugwiro ati: “Nimuze murebe”. Twese tuzi neza ko iyo umuntu akwishimiye akwereka kandi akakugeza iwe, ngo ubutaha utazaza wikandagira. Ibi nabigereranya no gukingurirwa umutima n’ugukunda. Na Yezu yabakiranye urugwiro, abamara inyota n’inzara y’umubiri na roho.  Umushyikirano bagiranye wabaye ingenzi mu buzima bwabo, ku buryo nyuma y’imyaka isaga mirongo itanu, Yohani atigeze yibagirwa igihe bamaranye kugera batashye: hari nk’ igihe cy’isaha ya cumi.

Natwe hari ibihe byiza tugira mu buzima bwacu ntibyibagirane, cyane iyo byatubereye intango y’amateka mashya. Twavuga ko kuri aba bigishwa bombi, Andereya na Yohani, gushyikirana na Yezu, byabaremyemo ubusabane na we budahinyuka, bwabafashije mu buzima bwabo kwihanganira no kurenga ibihe by’amagorwa bahuye na byo: gutotezwa, gushidikanya n’izindi ngorane n’ibigeragezo bitabuzemo no kubabazwa. Dore ko Amateka atubwira ko Andereya yapfiriye Yezu abambwe ku musaraba ukozwe nk’ikimenyetso cyo gukuba (X) na ho Yohani bakamukaranga mu ngunguru y’amavuta ariko babonye adashiririye uko babyifuzaga bakamucira mu kirwa cya Patimos, yahagera agakomeza kwamamaza Inkuru nziza.

Koko uwahuye na Yezu bitarimo amarangamutima gusa, ahubwo akumva amufitiye inyota n’inzara, amuhindurira ubuzima, akaba ikiremwa gishya. Ari na yo mpamvu, abana b’isi, abantu nk’abo badatinya kubita abasazi n’abihanduzacumu. Uwamwakiriye  kandi ntabyihererana abishyira abandi, ngo na bo uwo munezero utabacika. Ni cyo Andereya yakoreye mwene nyina Simoni amubwira ati: “Twabonye Kristu”. Nuko na we ajya kumumwereka, kuko yari azi aho atuye. Yezu mu kubona Simoni, wemeye kuza agasiga urugo rwe, abitewe n’ubuhamya bwa murumuna we, dore ko Yezu areba ku mutima wa buri wese, ni ko kumuhindurira amateka ati: “Uri Simoni, mwene Yohani, none kuva ubu uzitwa Petero”. Ari byo kuvuga ko azamuba hafi akagenda amwiyigishiriza kuzageza abaye umugabo udatsimburwa, umuntu mushya uko Imana ishaka.

Ese twebwe tujya twibuka ko Yezu adufiteho uwo mugambi. Gusa twibuke ko nta gahato adushyiraho. Ashaka ko tumera nk’izi ntumwa. Andereya na Yohani bumviye ijwi rya Yohani Batisita abereka uwo bagomba gukurikira, Andereya atashye ntiyabyihererana, abwira Simoni umuvandimwe we, umugisha baronse, Simoni na we ntiyazuyaza ati: ukajya kumunyereka. Natwe Yohani Batisita ahora atubwira ati: “Dore Ntama w’Imana” …aha navuga Ababyeyi bacu, abasaserodoti ndetse n’inshuti zacu, na bo ni ba Yohani Batisita. Ese nka Andereya na Yohani, nezezwa no gusanga Yezu ngo dushyikirane? Nishimira kubimenyesha abavandimwe n’inshuti? Ese iyo mbwiwe gusanga Yezu bintera akanyamuneza nka Simoni? Uhagaze he se muvandimwe, nkunda? Wishimira kogeza ingoma ye y’urukundo, impuhwe n’ubutabera?

Bavandimwe, niba koko tunyuzwe no kuba abana b’Imana, niduharanire, gushyikirana na yo duhereye ku Ijambo ryayo, turisome, turizirikane kandi turangwe no kurishyira mu bikorwa. Buri wese agire akanya kihariye ko gushyikirana n’Imana mu isengesho rizira uburyarya cyane irya buri wese ku giti cye kandi yibuke no gufatanya n’abandi mu isengesho ry’ikoraniro (Misa Ntagatifu, Gushengerera Yezu mu isakaramentu ritagatifu ry’ukaristiya…), Gusingiza Imana muri Zaburi  n’ubundi buryo bwose bukwiye Imana umubyeyi wacu.

Uwo mwanya ufata ugashyikirana n’Imana uzagufasha kumenya kuvangura amajwi aturwaniramo (kwikunda birenze urugero, ubwoba, kumva twihagije, ubute bwo gukora icyiza, guta igihe mu bidafite umumaro, mu kudabagira no kwirata), maze tubashe kumenya ijwi ry’Imana n’icyo riduhamagarira gukora. Maze igihe cyose tujye tuvuga nka Samweli tuti: Vuga, Nyagasani, umugaragu wawe arumva”. Amina

Padiri Anselimi Musafiri

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho