Iyaba uyu munsi mwakundaga kumva ijwi rye

Ku wa 2 w’icya 3 cya Adiventi B, 15 ukuboza 2020

“Iyaba uyu munsi mwakundaga mukumva ijwi rye!” zab 95(94),7

Amasomo: Sof 3,1-2.9-13; Zab 33(34),2-3,6-7.16.18,19.23; Mt21,28-32

Bavandimwe, urugendo rwacu rutuganisha ku munsi mukuru wa Noheli turugeze hagati. Amasomo y’uyu munsi aradusaba guhinduka. Yezu arabitwumvisha abinyujije mu mugani w’abahungu babiri, na ho umuhanuzi Sifoniya mu isomo rya mbere mu iburirwa rya Yeruzalemu.

Umuhanuzi Sofoniya araburira Yeruzalemu kubera ko yabaye umugi w’ikirara, wahindanye kandi ugategekesha igitugu. Bityo ukaba umugi wirase ukanga kwisubiraho, ahubwo ukarangwa no kunangira umutima ukanga kumva ijwi riwuhamagarira gukurikiza amabwiriza y’Uhoraho, bikagera n’ubwo utegera Imana yawo (Sof 3,1-2). Burya ngo nta bapfira gushira; hazaza igihe amahanga azisubiraho, maze agasigisigi ka Israheli, umuryango muto kandi wiyoroshya, uzashobore guhimbarirwa mu Mana yawukijije.

Umunsi w’ihinduka ry’abatuye Yeruzalemu ntabwo bazaba bakimwazwa n’ibikorwa bibi bakoze, kuko Uhoraho azaba yavanyeho abirasi, ni ukuvuga Ashuru n’abandi bose bateraga abayisraheli kuyoboka ibigirwamana, gusuzugura no kugandira Imana. Icyo gihe kandi nta gucumura, nta binyoma, nta kubeshya ndetse nta n’uzongera kubadurumbanya ukundi. (Sof3,12-13).

Bavandimwe natwe muri iki gihe cy’Adiventi duhamagarirwa kwiringira Imana no kuyigarukira; turangwa no gutegereza Umukiza uzavukira mu mutima wa buri wese, umutima uzira uburara, uzira guhindanywa n’iby’isi, umutima wumva ijwi ry’Uhoraho maze ugatera nyirawo kugarukira Imana.

Iki gihe cy’Adiventi ni igihe cyo kureba uburara bwacu, ubwigomeke ku Mana bwacu, ubwandure n’ubwandavure twagaragaje imbere y’Imana maze tukisubiraho tukayigarukira, tukakira imbabazi zayo binyuze mu isakramentu rya Penetensiya, mu bikorwa by’urukundo, mu butabera n’ubutungane bw’abana b’Imana.

Muri urwo rugendo rwo kwisubiraho ni rwo uyu munsi Yezu adushishikariza abinyujije mu mugani w’abahungu babiri bahawe ubutumwa na se, ariko bakabusohoza mu buryo butandukanye n’uko babwakiriye.

Uwabwemeye ariko yagera hirya ntabukore, navuga ko ashushanya Israheli (ari yo twebwe aba Kristu) yo yatumweho kenshi abahanuzi kugera kuri Yohani Batisita ari we nteguza ya bugufi ya Yezu Kristu, ariko bo bakanangira umutima wabo. Umwana wa kabiri wari wahakaniye se navuga ko ashushanya agasigisigi ka Israheli (ni ukuvuga abantu bagenda bahura n’imitego n’ibishuko byinshi by’iyi si ntibabigwemo cyangwa se babigwamo bakisubiraho maze bakagarukira Imana.

Bavandimwe, ku bwa Yezu Kristu, gukora ugushaka kw’ Imana no kwisubiraho ni cyo cy’ingenzi. Yezu ati: “Icyo Data ashaka, ni uko ubona Mwana wese akamwemera, yagira ubugingo bw’iteka, maze nkazamuzura ku munsi w’imperuka” (Yh 6, 40). Yezu araduhamagarira guhinduka maze tugakora icyo Imana ishaka. “Umbwira ngo Nyagasani Nyagasani, si we uzinjira mu ngoma y’ijuru, ahubwo ni ukora ibyo Data uri mu ijuru ashaka” (Mt 7, 21).

Icyo Imana ishaka ni uguhinduka, Uhoraho ntabwo yahwemye kudutumaho abahanuzi be ngo batugezeho umugambi we. “Muryango wa Israheli- uwo ni Uhoraho ubivuze- nzacira buri muntu urubanza nkurikije imigenzereze ye. Nimuhinduke mwange ibyaha byanyu byose, icyababera impamvu yo gucumura cyose mukirinde. Nimuzibukire ibyaha byose mwakoze, maze mwirememo umutima mushya n’umwuka mushya. Ntabwo nakwishimira urupfu rw’umuntu uwo ari we wese, nimuhinduke maze mubeho” (Ez18,30-32).

Imbere y’abatware b’abaherezabitambo n’abakuru b’umuryango, Yezu arashima  abasoresha n’abakobwa b’ibyomanzi  kuko baremeye bumva ijwi ry’impuruza rya Yohani Batisita ryabashishikarizaga kwisubiraho, kwihana no kwemera ugiye kuza amukurikiye, ari We Yezu Kristu.

Muri iki gihe natwe Kiliziya iradushishikariza kwisubiraho no kurangwa n’ukwemera kugira ngo twakire neza Yezu Kristu uvukira mu mitima yacu. Uyu munsi rero niwumva ijwi rye ntunangire umutima. “Iyaba uyu munsi mwakundaga  mukumva ijwi rye!” (zab 95(94),7).

Nyagasani Yezu nabane namwe!                    

Padiri Sylvain SEBACUMI

Paruwasi yiragije Mutagatifu Tereza w’Umwana

Yezu KABUGA-Diyosezi KABGAYI

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho