Iyange maze unkurikire

Ku wa 5 w’icya 6 Gisanzwe, A, 17 Gashyantare 2017

Amasomo: Intg 11, 1-9; Z 32, 10-11.12-13.14-15; Mk 8, 34-9, 1.

Iyange maze unkurikire, niho uzaronka ubuzima buhoraho

            Bakristu mwese, bantu b’umutima woroshya kandi ushakashaka Imana, Yezu Kristu akuzwe!!

            Kuri uyu wa Gatanu, italiki ya 17 Gashyantare 2017, Kiliziya Umubyeyi wacu, yaduteguriye muri liturijiya yayo y’Ijambo ry’Imana, impanuro umuntu yakubira mu ngingo ebyiri ari zo: inkurikizi zo kwigeranya n’Imana cyangwa gushaka kugira ububasha nk’ubwayo, iby’ibanze ku muntu wese ushaka kwegukira Yezu. Izo ngingo zombi ziruzuzanya kandi ziratanga urumuri rukwiye mu mibereho ya buri muntu.

            Inkurikizi zo kwigereranya n’Imana.

            Igitabo cy’Intangiriro y’ibiremwa byose, kitwereka ko icyaha gikomeye ibindi byose bishingiyeho (ari ibikomeye cyangwa ibyoroheje) ari agasuzuguro no kwihenura ku mana muntu yagiriye Imana, akumvira Sekibi maze akarya imbuto yari yarabujijwe akimara kuremwa, yibwira ko biramuha kureshya n’Imana. Ibyakurikiyeho ni amahari hagati ya Adamu na Eva ndetse no gucibwa mu busitani butagatifu, nuko ibyishimo byo guhora mu kinyotera cy’urukundo rw’Imana bigenda nka Nyomberi. Kuva ubwo icyo kinyotera kikaba kigomba guharanirwa uko byagenda kose, kuko muntu yihaye uburenganzira bwo kumenya ikibi n’icyiza, umuco wari wihariwe n’Imana yonyine. Nguko uko ikibi cyinjiye mu nzu i Kambere kwa Kiremwamuntu kandi kiza giherekejwe n’ingeso mbi zirimo izo tubona muri iri somo rya mbere nko kwikuza, kwikanyiza, kwirata, kwisimbukuruza no kwiyemera.

            Iri somo urisomye wihitira wagira ngo Imana ntiyifuza ubumwe bw’abantu: abantu bivugiraga ururimi rumwe, abantu bashyiraga hamwe mu bikorwa byabo, abantu bari bunze ubumwe, kuki Imana yitambitse mu mugambi wabo mwiza ikabatatanya? Ikabarema ibice? Ikababuza kongera kuvuga rumwe no gushyira hamwe?  Iyo Mana si Rwivanga? Si Nyamwangibiryoshye? Ugarukiye aho, ibisubizo byose wakwiha nta kabuza byagaragaza ko Imana aha yagaragaje urukundo rucye ku bantu yiremeye. Nyamara uteye indi ntambwe igacengera impamvu y’igikorwa cyo kubaka umunara wasanga Imana yaravumbuye umugambi wabo hakiri kare ikabarinda kugwa mu cyaha cy’ubwirasi, kwikanyiza no kwiha ububasha badafite. Iyumvire nawe umugambi wabo: “Nimuze twubake umunara kugira ngo izina ryacu ribe ikirangirire”. Ijambo nyoborakucyaha cy’ubwirasi n’ubwikanyize ni “izina ryacu rizabe ikirangirire”. Icyaha cyabo gishingiye ku kwigira ikirangirire kandi izina ry’Imana ryonyine ari ryo rigomba kuba imbere y’ayandi yose. Aha biragaragara ko bifuzaga kumenyekana kurusha Umuremyi wabo, bityo rero bakaba baguye mu mutego wo kuyisuzugura nka Adamu na Eva. Ibyo ni byo Imana Rugira yashatse kubarinda ibaremamo amakoraniro anyuranye kugira ngo bitoze kubahana. Mana yacu dufashe guharanira kuguhesha icyubahiro, kwiyubaha no kubaha bagenzi bacu.

            Kwegukira Yezu.

            Bakristu, bantu mwese b’umutima mwiza, Yezu Kristu mu ivanjili y’uyu umunsi arerekana neza ko kumukurikira no gukorana nawe bisaba kwigomwa byinshi no kurenga imipaka yubatswe no kwirata no kwikanyiza, kwiyemeza kugendana na we si umukino!!  Kumukurikira no kumukorera bisaba kwiyibagirwa, ukitangira abandi utizigamye, amagara yatererwa hejuru ukabanza ugasama ay’abandi ayawe akaza nyuma, ukizera ko Yezu muri kumwe kandi ko ntacyo uzamuburana. Yezu arakwibutsa ko ibintu by’isi bitagomba kukwigarurira ngo biguhume amaso bikwibagize icy’ingenzi: kurokora ubuzima bwawe n’ubw’abandi ukabwerekeza mu Bwami bw’iteka. Ibyo byose bikorwa mu buhamya bw’imibereho yawe. Ni ngombwa ko uharanira guhamya Imana mu magambo no mu bikorwa byawe, haba mu byoroheje ndetse no mu bikomeye, ukaboneka aho rukomeye aho kwihina mu kazuyazi cyangwa se kwa Ntibindeba. Ibyo byose kugira ngo bishoboke ibanga riri ku kwihambira cyangwa kwizirika kuri Kristu we udushishikariza kumusanga akaturuhura kandi akadutuma mu muzabibu we kuko “imirima yeze ari myinshi ariko abasaruzi akaba ari bacye”.

            Bakristu, bantu b’umutima worohera Imana, mujye muhora muzirikana aya magambo ya Kristu “umuntu unyihakana agahinyura n’amagambo yanjye […] Umwana w’umuntu na we azamwihakana igihe azazira mu ikuzo rya Se…”. “Birenge ni wowe ubwirwa” kandi “ufite amatwi yo kumva niyumve” kuko “agapfa kaburiwe ni impongo”, ntihazagire uvuga ngo ntiyabyibukijwe.

            Tumurikiwe n’aya masomo dukore iki?

            Bakristu, bantu b’umutima mwiza, ndabashishikariza gushakashaka Imana mbere ya byose kandi inzira zikigendwa, nimumara kumva ko ari yo mukesha byose, hehe no kwikanyiza, hehe n’ubwirasi, hehe n’ubugugu, hehe no kwirengagiza abandi, hehe no guharira abandi ubutumwa. Ndabahamagarira mwese kugira uruhare mu kuburira abandi kugira ngo umunsi w’amaza y’Umwana w’Umuntu utazabatungura kuko nk’uko abyivugira uza utunguranye nk’umujura! Yezu Kristu arabakeneye mwese kugira ngo ageze Inkuru nziza y’umukiro kuri bose. Ese wamumarira iki?

            Dore ibanga: mutize umunwa wawe awukozeho ikara maze awukongezeho Ijambo ryuje ububasha urishyire abandi, mutize amaguru yawe ayambike inkweto z’ubudacogora maze ushyira abandi Ivanjili, mutize amaboko yawe maze wakire umugisha uwusangize abandi, mutize amaso yawe ayasigeho akondo maze ayahumure bityo uhore ubona ukuri gusa kandi ugutangarize abandi kuko ari ko kugomba kubagira abigenga b’ukuri, mutize ubwenge bwawe abwuzuzemo ubushishozi, ingabire y’ubuhanuzi n’ubusabaniramana maze ubuhore bagenzi bawe, ku buryo bw’ikirenga mwegurire umutima wawe awuturemo, maze uhumeke ubwiza n’uburyohe by’Imana maze ubonereho kuba koko “urumuri n’umunyu by’isi” kandi abakubona bose bakurizeho gusingiza Imana. Ngaho rero uhore uzirikana ko urugamba rukomeye, ariko ko umugabe w’Ingabo ari nta kimwisoba, horana icyize muri we. Songa mbele mpaka mbinguni kwa Yesu na Babake, hasa hasa isihau na wenzeko! Nyagasani aguhe umugisha kandi abigufashemo!

Padiri NKUNDIMANA THÉOPHILE.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho