Inyigisho: Iyimbire Korazini

Inyigisho yo ku wa gatanu w’icyumweru cya 26 B gisanzwe;

05 Ukwakira 2012 

AMASOMO: 1º.Yobu 38,1.12-21; 40, 3-5

2º.Lk 10, 13-16 

Inyigisho ya Padiri Cyprien BIZIMANA

Hari igihe abantu batungurwa no kumva inyigisho ibacyaha. Abatinyuka bakigisha bacyaha bahora bagurumana ishyaka bafitiye Ingoma y’Imana. Gukurikira YEZU KRISTU utaryarya bikwinjizamo imbaraga ndengakamere zituma udaceceka mu bicika. Abamamaza Inkuru Nziza y’uwo bakurikiye bakunze, bahabwa urumuri, rwa rundi rwa Roho Mutagatifu maze bakabona igikwiye. Biyumvamo imbaraga zo gukorera ijuru bamamaza YEZU, banashishikariza bose kwitegura kuzinjira mu ijuru. Iyo bafite agashashi ko gusobanukirwa n’iby’ijuru, bagira impungenge zo kubona abo bashinzwe cyangwa se n’abandi abantu bapfa kugenda muri iyi si nk’aho bahumirije batabona ubuzima buzaza. Ni muri ako gashashi bavana imbaraga zo gushishikariza abo bashoboye kwegera bose kurokora ubuzima bwabo. Bazamura ijwi rimeze nka rya rindi ry’umubyeyi ubona umwana we agiye kugwa mu rwobo maze agasakuza nk’utabaza. 

Iyimbire Korazini! Iyimbire, Betsaida!”. Iri ni ijwi rya YEZU riburira iyi mijyi yashingaritse ijosi ikanga kwakira Inkuru Nziza. Ni buri wese muri twe ubwirwa kugira ngo yikebuke amenye niba koko ari mu nzira y’Inkuru Nziza ya YEZU KRISTU. Birababaje ko akenshi dushyira imbere ubwema bwacu maze tugaha agaciro gake iby’Imana Data Ushobora byose. Dukwiye gusaba ingabire yo kumanuka tukiyoroshya kuko n’ubundi ubwishongore bwacu nta handi buzatugeza usibye mu muriro utazima. Twiyimbire kuko YEZU adahwema kudukangura. Twiyimbire niba twishyira hejuru y’Inkuru Nziza y’Umukiro. Ni buri wese muri twe ubwirwa cyane cyane iyo yifitemo ubwirasi. Nkwiye kumva ijwi rya YEZU umbaza ancyaha ati: “…ubona ko uzakuzwa kugera mu bicu? Uzarohwa mu kuzimu”. Mu izina rya YEZU KRISTU dukunda, ibyo ntibikabe. Twiyemeje kumugarukira. 

Intera y’ingenzi mu kugarukira Inkuru Nziza ya YEZU KRISTU, ni ukwikuzamo amatwara yo koroshya. Iyo ngabire tuyisaba tuvuga amibukiro yo kwishima. Turi mu kwezi kwa Rozari, ntituzarambirwe kuvuga ishapule tunasaba by’umwihariko iyo ngabire yo koroshya no kwiyoroshya. Nta kintu na kimwe umuntu akwiye gushingiraho yigagaza imbere y’abandi. Usanga hari abantu bakuru bigagaza imbere y’abakiri bato. Kumva ubasuzuguye kuko bakiri bato, ni uburyo bwo kugaragaza ko utumvishe Ivanjili. Hari igihe umuntu yiyumvamo ubwenge bw’ibitabo, ugasanga agenda yigagaza, yiremereje, akaguhitaho ntagusuhuze ngo nta ho muhuriye kuko mutanganya amashuri…ibyo ni ubuswa bushora mu kuzimu. Igikwiye kugaragaza ko umuntu yize kandi yasobanukiwe, ni ubushobozi yifitemo bwo kumva abandi no kububaha. Bitera ishozi iyo umuntu nk’uwo wiremereza ngo kuko afite amashuri menshi ari nk’uwihayimana (umupadiri cyangwa umufurere cyangwa umubikira). Kubera ubwo bwirasi n’icyo kizizi, ibyo asoma cyangwa asomerwa mu misa yumva kenshi, byaramwihishe. Ubwirasi n’agasuzuguro, ni ubujiji buteye ukwabwo. 

Twiyimbire twese kandi twihatire gusaba ingabire yo koroshya kuko uwo dukurikiye yatubereye ikitegererezo. 

YEZU KRISTU ASINGIZWE

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE UBU N’ITEKA RYOSE.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho