Ese iyo duhuye n’ingorane, twibuka gutabaza Imana yo mu ijuru? Cyangwa twirukira ahandi?

Inyigisho yo kuwa kane w’icyumweru cya 34 gisanzwe, B// kuwa 26 ugushyingo 2015

Amasomo tuzirikana : 1) Dan 6, 12-28; Lk 21,20-28

  1. Imana wakoreye ubudahwema ni yo izagukiza” (Dan 6,17)

Bavandimwe, dufate akanya tuzirikane amasomo matagatifu Kiliziya yaduteguriye uyu munsi. By’umwihariko tuzirikane isomo dusanga mu gitabo cy’umuhanuzi Daniyeli(Dan 6, 12-28).

Abantu batubwira muri iyi nkuru ni bande?: uwa mbere batubwira ni umwami Dariyusi wakundaga Daniyeli ariko ntiyashobora kumurengera aho rukomeye ahubwo akarengerwa n’Imana; uwa kabiri batubwira ni Daniyeli wiringiraga cyane Imana yo mu ijuru, akaba kandi yari yaratoneshejwe n’umwami Dariyusi. Aba gatatu batubwira ni itsinda ry’abategetsi bakuru n’abatware b’intebe bahora bashaka impamvu Daniyeli yabonwaho ikosa bakamushyirisha mu rwobo rw’intare, ariko intare ntizagira icyo zimutwara kubera ko yirigiraga Imana yo mu ijuru, hanyuma bo bakabashyira mu rwobo rw’intare zihita batanyagura. Abanyarwanda nib o baciye umugani bati “Urucira mukaso rugatwara nyoko”.

  1. Imana yo mu ijuru itakurengeye nta mwana w’umuntu Wabasha kukurengera

Abantu benshi birigira izindi mbaraga zitari Imana. Bamwe biringira imbaraga zabo bwite, abandi biringira abatware bo kuri iyi si, bakabashakaho ubucuti ndetse bakabagenera n’amaturo atandukanye, harimo no kubasingiza (kurata ibyiza bakoze kandi ntabyo bakoze), abandi biringira imbaraga z’amafaranga( ndetse ifaranga bakaryira “musemakweli”), abandi biringira imbaraga z’imiryango yabo, abandi biringira ababakomera amashyi, n’ibindi byinshi. Daniyeli yari umutoni w’umwami Dariyusi, ariko igihe Daniyeli agaragarijwe urwango n’abo bari bafatanije kuyobora, umwami ntiyabashije kumurengera ngo yivuguruze ku itegeko ubwe yari yishyiriyeho umukono. Abanyarwanda nibo baciye umugani bagira bati “iyo amagara aterewe hejuru, buri wese asama aye”. Abandi bararirimbye bati “ibyiringiro ni ku Mana,…ibyiringiro byanjye si ubutunzi(hoya), ibyiringiro bya njye si amafaranga(hoya), ibyiringiro byanjye si abantu(hoya), ibyiringiro byanjye iyo ngenda rero, ibyiringiro byanjye ni ku Mana. Ni ngombwa kwiringira Imana mbere yo kwiringira ibindi byose. Imana ni yo yarinze Daniyeli intare ntizamurya, mu gihe abanzi batizeraga Imana yo mu ijuru bo zahise zibashwanyaguza.

Bavandimwe isi dutuye irimo ibibazo binyuranye: icyiza n’ikibi bihora bihanganye. Nta muntu n’umwe kuri iyi isi uba aho imibabaro itagera cyangwa ngo abe afite ubwihisho kure y’agahinda, kandi nta muntu n’umwe ufite inzira y’ubuzima acamo itarimo ingorane. Ubuzima bwo kuri iyi si ni uruhererekane rw’ibibazo n’ibyiza bivanze. Bamwe Babura uko babigenza bakagira bati “Ubuzima ni Gatebe Gatoki”, abandi bati “Bucya bucyana ayandi”: uwari wishimye akababara, uwari ubabaye akishima, uwatoneshejwe agacutswa, uwari waraciwe agahabwa ijambo,n’ibindi.

Birashoboka ko waba urimo gusoma iyi nkuru yo mu gitabo cy’umuhanuzi Daniyeli ( Dan 6,2-28) ufite ibibazo byo mu muryango, uburwayi budakira, wabuze ubuhungiro bw’abaguhiga, ufite amadeni menshi, warabuze urubyaro, ufite ibindi bibazo wumva bikurenze, birashoboka ko hari inzira y’ibibazo wari wizeye kuboboneramo ibisubizo( hari abagera mu bibazo bagashaka inzira y’ibisubizo ahubwo bibajyana mu bibazo byinshi. Urugero: uwashaka kuva mu bushomeri aciye mu nzira y’uburaya.) ariko mbere ya byose ndagira ngo nkubwire ko Imana itakurengeye nta wundi wabasha kukurengera; Izere Imana yo mu ijuru nk’uko Daniyeli yayizeye ikamurokora intare ntizimurye.

  1. Hejuru y’imbaraga z’abantu hari imbaraga z’Imana.

Aho abakomeye bo mu isi batabasha kukurengera, abo wari wiringiye bakakubwira ko ntacyo bari bukumarire,Imana ishobora kukurengera ikakwibagiza umubabaro n’ibyago wahuye nabyo.

Hari ibibazo n’ingorane zitandukanye abantu bahura nazo muri iki gihe ku isi bakiheba, bagakubita hirya no hino, bagasanga hose inzira zirafunze. Hejuru yo kunanirwa y’ibyo twari twishigikirije Imana igira ijambo. Nubwo umwami atabona icyo kukurengeza Imana yo mu ijuru yo ifite ububasha bwo gutegeka ibyari ibibazo bigahinduka ibisubizo, ahari amarira hakavuzwa impundu. Igihe Daniyeli yinjizwaga mu rwobo rw’intare, mu maso y’abantu ibye byari birangiye, ariko igihe cy’Imana yo mu ijuru cyari kigeze ngo imutabare, ngo igaragaze ububasha bwayo.

  1. Ese iyo duhuye n’ingorane, twibuka gutabaza Imana yo mu ijuru? Cyangwa twirukira ahandi?

Nagira ngo mbibutse ko ikibazo abantu bafite: si uko imbere yacu hari urwo rw’intare, si n’uko kandi hari intambara gusa, si no guhura n’ibibazo by’insobe; Ikibazo dufite gikomeye ni uko tutiringira Imana yo mu ijuru, ni uko tutizera Imana yaturemye.

Umuririmbyi wa zaburi yararimbye ati “N’aho Data na Mama bantererana,Uhoraho we yanyakira!Uhoraho, nyereka inzira yawe, unyuze mu nzira iboneye, n’ubwo hariho unyubikiye(…) nyamara jye nizeye kuzabona ubugiraneza bw’Uhoraho mu gihugu cy’abazima”(Zab 27,10-11.13).

Daniyeli yari afite umugisha w’Imana ku buzima bwe, baramugambanira batazi uko abana n’Imana. Yari incuti y’Imana, asenga gatatu ku munsi, bamujugunye mu rwobo rw’intare, naho Imana iramurinda ntizamurya.

Umuntu nakurusha ubutoni ku Mana, uzamureke azaba akuruta, kandi ukurusha gusenga azaba akurusha umugisha kuko Imana izagenda imurengera. “Niba Imana turi kumwe, ni nde waduhangara” (Rom 8,31).

  1. Ntagahora gahanze uretse Imana yonyine

Iyi mvugo iratwumvisha neza Ivanjili y’uyu munsi. Isi yacu koko izagira iherezo. Muri iyi si, abababaye ariko bubaha Imana bazasabagizwa n’ibyishimo kandi ntakizongera kubibambura. “ibyo byose nibitangira kuba muzubure umutwe kuko uburokorwe bwanyu buzaba bwegereje” (Lk 21,28). “ hagowe abazaba batwite n’abazaba bonsa muri iyo minsi” (Lk 21,23) ari byo kuvuga ngo hagowe abapfira mu cyaha. Dusabe Imana iduhe imbaraga zo kwihana no kureka ibyaha kugira ngo Nyagasani nahindukira aje kutubaza “rapport” y’ubuzima bwacu hano ku isi atazasanga dutwite cyangwa twonsa.

Dushake umugisha w’Imana, tuwushakisha gukora ibyiza. Hari abantu bazi gucira bugufi imbere y’abantu, kuko hari icyo babashakaho. None twebwe niba dushaka umugisha ku Mana, byatunanira guca bugufi imbere yayo?

Ndabifuriza umugisha utangwa n’Imana kuko idatanga nk’uko abantu bo mu isi batanga.

Padiri Emmanuel TWAGIRAYEZU

Paroisse Murunda/Nyundo

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho