Inyigisho yo ku wa Kabiri w’icyumweru cya 27 gisanzwe, A
Ku ya 07 Ukwakira 2014 – Umunsi mukuru wa Bikira Mariya umwamikazi wa Rozari
AMASOMO MATAGATIFU: 10. Ga 1, 13-24; 20. Lk 10, 38-42
Umunsi wa Rozari wizihizwa tariki ya 7 Ukwakira. Uku kwezi kandi kwitwa ukwezi kwa Rozari. Washyizweho na Papa Piyo wa V mu mwaka w’1571, umwaka Abakristu batsinzemo urugamba babikesha kuvuga Rozari. Uyu munsi waje kwemerwa kuri kalindari ya Liturujiya ya Roma mu w’1716 na Papa Klementi wa XI.
Muri uku kwezi, Kiliziya idusaba kwambaza Bikira Mariya kurushaho, tuvuga ishapule buri munsi. Itariki ya 7 Ukwakira kandi itwibutsa Bikira Mariya Umwamikazi wa Rozari, maze igahuza n’umunsi w’abakristu batahukanye umutsindo, baganjije ababarwanyaga. Ni ku itariki ya7 ukwakira 1571 Abakristu batsinze Abanyaturukiya i Lepante. Uruhererekane rwa Kiliziya ruvuga ko Abakristu batsinze urwo rugamba babikesheje kuvuga Rozari.
Rozari ntagatifu ni iki?
Rozari ni isengesho rikorwa hifashishijwe ishapule. Ni Rozari ya Bikira Mariya nk’uko Mutagatifu Papa Pawulo wa II abivuga: ni isengesho ryasakaye ku isi buhoro buhoro mu kinyagihumbi cya kabiri. Ku bw’imbaraga z’Imana ryakunzwe na benshi mu batagatifu kandi rishyigikirwa n’ubuyobozi bwa Kiliziya. Ni isengesho rifite agaciro gakomeye, ryera kandi rizakomeza kwera imbuto z’ubutungane igihe cyose abakristu bazashobora kuvumbura ubukungu buhishe muri ryo. Ibyo bigasobanura «Kwinjira wese mu iyobera ryo gushengerera Kristu we mahoro yacu». Mu by’ukuri isengesho rya Rozari ni isengesho ryo kurangamira no gushengerera. Bitabaye ibyo ryaba ryambuwe agaciro karyo.
Papa PawuloVI we agira ati: « Isengesho rya Rozari ritazirikanyweho ngo habeho gushengerera no kurangamira Kristu ryaba rimeze nk’umubiri utagira roho». No kurivuga wirukanka ugira ngo urangize umuhango byaba bidatandukanye n’ibyo Yezu avuga agira ati:« Igihe musenga, ntimugasukiranye amagambo nk’abapagani batazi Imana, bibwira ko amagambo menshi ari yo atuma bumvwa neza » (Mt 6, 7). Kuvuga Rozari ni ugushengera, kurangamira no kumva Kristu nk’uko mu Ivanjili y’uyu munsi babitwereka kuri Mariya mwene nyina wa Marita. Mariya we yabashije kuguma iruhande rwa Yezu mu gihe Marita yateguraga amazimano.
Ibyo tuzirikana tuvuga Rozari ntagatifu bikomoka he?
«Malayika aza iwabo, aramubwira ati: ‘Ndakuramutsa, mutoni w’Imana, Nyagasani ari kumwe nawe. Wahebuje abagore bose umugisha n’umwana utwite arasingizwa’» (Lk1,28.42). Mu ishapule, mu isengesho rya Ndakuramutsa Mariya dusubiramo kenshi aya magambo meza:«Ndakuramutsa Mariya wuje inema uhorana n’Imana wahebuje abagore bose umugisha na Yezu Umwana wabyaye arasingizwa, Mariya Mutagatifu Mubyeyi w’Imana, urajye udusabira twe abanyabyaha kuri ubu n’igihe tuzapfira».
Iyo tuvuga Rozari tuba duha Bikira Mariya icyubahiro gikomeye. Ni n’isengesho rikomeye rikubiyemo ahanini indamutso n’igisabisho. Iyo ndamutso duheraho tuvuga iryo sengesho ni Ijambo ry’Imana kuko rikubiyemo indamutso ya Malayika, igihe atumwe n’Imana kuri Mariya, n’igihe Mariya agiye gusura Elizabeti. Igisabisho cyo kibanda ku kwemera kwa Kiliziya, mu kubyara umwana w’Imana kwa Bikira Mariya ndetse no kwinginga uwo Mubyeyi w’Imana ngo asabire abana bayo b’abanyabyaha.
Umunsi wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Rozari, utwibutsa ko Rozari ari rimwe mu masengesho aturanga, twebwe abakristu gatolika. Ni umurage dukomeyeho, kuko utwibutsa amateka y’ugucungurwa kwacu. Koko rero, igihe tuvuga Rozari, tuba duhamije ko igihe icyaha cyinjiriye mu isi Imana itadutereranye, yatwoherereje umwana wayo Yezu, akora urugendo rwo kudukiza, yigira umuntu mu nda ya Bikira Mariya, arusoza azuka mu bapfuye none akaba aganje mu ijuru aho yagiye kudutegurira ibyicaro (Yh 17, 2).
Icyo tuzirikana:
Ntabwo tuvuga Rozari tugamije gutsinda urugamba rw’abantu ahubwo urugamba turwana n’ikibi, icyaha, urupfu na Shitani biturukaho. Muri Rozari, Bikira Mariya rwose aturonkera imbaraga zo gushegesha Sekinyoma. Kuvuga Rozari ni ukwinjira mu iyobera ryo kurangamira, gushengerera no kumva Yezu Kristu. Kwita ku mirimo isanzwe yo kwita ku bandi no kubagirira akamaro ni byiza ariko kurangamira Yezu Kristu no kumushengerera ni agahebuzo. Iyo tuvuga Rozari duhongerera ibyaha byacu byose n’iby’isi yose.
Bikira Mariya Umwamikazi wa Rozari, nadusabire kandi adukikire dukire icyaha!
Padiri Théoneste NZAYISENGA