Igitaramo cya Pasika 2016: Iyo twibagiwe amagambo ya Yezu ni We tuba twibagiwe

Inyigisho yo ku wa gatandatu mutagatifu, C, ku wa 26 werurwe 2016

Igitaramo cya Pasika turimo kigizwe n’ibice bine by’ingenzi: igice cya mbere twarangije ni imihango y’Urumuri rwa Pasika, yari igizwe guha umugisha umuriro no gutegura Itara rya Pasika, twakongeje Itara rya Pasika rishushanya Kristu Rumuli rw’amahanga kuri uwo muriro mushya, natwe twakongeje kuri iryo tara rya Pasika, bitwigisha ko Kristu ariwe Rumuri rw’amahanga, twese tugomba kurahuraho maze natwe tugakongereza abandi cyangwa tukabakongereza tugambiriye kwirukana umwijima muri Kiliziya yacu, mu ngo iwacu, mu kazi kacu, ku ishuri ryacu no mu isi yacu. Twaje no kumva indilimbo yamamaza Inkuru Nziza ya Pasika.

Igice cya kabiri ni igice kini kigizwe n’Imihango y’Ijambo ry’Imana kugira ngo twumve  agaciro k’Ijambo ry’Imana mu buzima bw’umukristu, ko ari ryo rituyobora, ko tubereyo kurikurikiza, ko iryo jambo ringana nka Nyiraryo warivuze. Twumvise mu gitabo cy’Intangiriro iremwa ry’ibintu n’abantu, byose bifite intangiriro n’iherezo, kandi byose bibereyeho Imana na muntu, umutware wabyo. Itara rya Pasika ko Kristu ariweAlfa na Omega, Intangiriro n’Iherezo, ni We mugenga wa byose, Imana niyo Muremyi wa byose.

Natwe rero tumuhe umwanya n’icyubahiro bimukwiye. Icyo gitabo kandi cyakoje kitubwira igitambo cya Abrahamu, umukuramere wacu mu kwemera, igitambo cyahanuraga ukuntu Imana itazatinya kudutambira Umwana wayo w’Ikinege kugira ngo dukire, nibyo duhimbaza kuri uyu munsi mukuru wa Pasika. Igitabo cy’Iyimukamisiri kitubwira ukuntu Imana yambukije Israheli Inyanjja y’umutuku, ibavana mu bucakara ishaka kubajyana mu gihugu cy’isezerano, gitemba amata n’ubuki. Imana natwe ihora itwambutsa inyanja itukura, ituvana mu bibi ikadushyira aheza hatekanye, Imana ihora itugira abana bayo bigenga. Umuhanzi Izayi yaduhanuriye ko Nyagasani azaha abantu bose agakiza ku buntu, nta kiguzi kuko Imana ni Ntimugura.

Icy’ingenzi kiruta ibindi ni uko Nyagasani azaha umuryango we umutima mushya n’umwuka mushya nkuko umuhanuzi Ezekiyeli nawe yabitwibukije, maze aho banyuze hose n’aho bageze hose hagahinduka hashya. Ayo masomo yo mu kiragano cya cyera yateguriraga isomo cyandikiwe Abanyaroma, aho Pawulo Mutagatifu agereranya Batisimu n’urupfu. Uwabatijwe aba agomba kubaho nk’umuntu wapfuye ku cyaha, akazukira ubuzima bushya, umuntu w’igisazira, cyangwa se umuntu wasaziye mu cyaha, twaramusezereye, ntabwo turi abagaragu b’icyaha, uwabatijwe icyaha ntikiba kimufiteho ububasha, turiho tubereyeho Imana, turiho tubereyeho icyiza.

Ivanjiri yatubwiye ko mu museso wa kare, nta kuryamira, ntaguheranwa n’ikiringiti n’ubushyuhe kandi Yezu akeneye imibavu kugira ngo umubiri we udashanguka. Uretse no kuzinduka, abagore bari bateguye imibavu, byose byari byatunganyijwe, bidahutiyeho, bidatunguranye, atari ukwikiza gusa cyangwa kurangiza umuhango gusa, Byakoranywe umutima, ubushishozi n’ubwitonzi. Basanze ibuye ryakingaga imva rihirikiye ku ruhande, urupfu rwasizwe ku ruhande, mu mfuruka, ahatagendwa, ahatagerwa. Abo bagore binjiye ntibabonye umurambo wa Yezu, barumirwa, barayoberwa, birabacanga, babunza imitima, Babura icyo bakora n’icyo bareka. Mu gihe bakijijinganya, abagabo babiri babahagarara imbere, ngo bambaye imyenda ibengerana, umuntu yavuga ko ari abamalayika, ijambo rivuga intumwa z’Imana, iyo myenda ibengerana  ibahuma amaso, bashya ubwoba, bahisha amaso, abo bagabo bati:”Kuki mushakira umuzima mu bapfuye, kuki mushakira umuzima mu bazimu, kuki mushakira Yezu mu mva, mu mirambo? Kuki mushaka umurambo kandi ari muzima yazutse?”

Icyo kibazo natwe turakibazwa buri gihe dushakira Yezu aho Atari, igihe dushakira Imana aho itaba, igihe dushakira umukiro aho utari cyangwa igihe dushaka umukiro utariwo. Noneho rero abo bagabo bashinzwe kubayobora, bati:” Ntari hano ahubwo yazutse”, maze abo bagabo bibutsa abo bagore amagambo Yezu yari yababwiriye mu Galileya:”Ngo umwana w’umuntu agomba kugabizwa amaboko y’abanyabya-ha, akabambwa kandi akazuka ku munsi wa gatatu”. Nuko abo bagore bibuka ayo magambo ye. Niyo ndwara yacu, twibagirwa vuba: Ese mama bariya bagore bibagiwe kubara? Ese mama bariya bagore ntibibuka umunsi bariho cyangwa ntibibuka iminsi ishize Yezu apfuye?

Natwe bavandimwe, twibagirwa kenshi amagambo ya Yezu  aba yaratubwiriye aho twahuriye bwa mbere nkuko bibagiwe ayo yari yarababwiriye mu Galileya, twibagirwa amagambo Yezu aba yaratubwiye igihe tubatijwe, aba yaratubwiye igihe twihaye Imana,  aba yaratubwiye igihe duhuye nawe. Iyo tuyibagiwe, tumushakira aho atari, tumuheza mu mva kandi agomba kuyimaramo gatatu gusa, tumuheza mu kiliziya kandi agomba kuba hose, mu ngo zacu, ku ishuri ryacu no ku kazi kacu. Iyo twibagiwe amagambo ya Yezu niwe tuba twibagiwe maze tukagumana Imana yapfuye, itumva kandi ubundi Imana ya Yezu Kristu ari Imana Nzima kandi y’abazima. Ariko iyo intumwa z’Imana ziyatwibukije, iyo abamalayika b’Imana bayatwibukije, duhita tuyibuka maze tukayoboka Imana nzima yatsinze urupfu burundu, ituba hafi aho turi hose n’igihe cyose.

Abo bagore rero  ntibagumye ku mva, urupfu ntirwabaheranye, bagiye kubitekerereza ba cumi n’umwe n’abandi bose. Ntibabibabwiye aho kugira ngo bishimire  kwakira iyo Nkuru Nziza  y’Izuka rya Kristu, byabaye amagambo y’abagore, uburondogozi bw’abagore, amateshwa n’amahomvu y’abagore, ntibabemera. Petero yiyemeje kujya kwirebera, arahaguruka yiruka ajya ku mva adataye igihe, yarahagurutse kuko ntushobora kumenya ko Yezu yazutse wicaye cyangwa uryamye, kandi ugomba gushingura, ukanyaruka kugira ngo wirebere. Ageze ku mva, yarunamye, abona udutambaro twonyine, nta muntu. Nubwo ateruye ngo avuge, yarumiwe ntiyabona ijambo yabivugamo, yasubiye imuhira, atangazwa cyane n’ibyari byabaye, atangazwa cyane nuko Yezu yatsinze urupfu, atangazwa n’izuka ry’abapfuye.

Ni kenshi natwe tubwirwa Inkuru Nziza, aho kugira ngo tuyumve tuyemere tukayita uburondogozi, tukitiranya Inkuru nziza ubwayo n’uyituzaniye, nitunayihinyura, tujye duhaguruka, tunyaruke nka Petero tubanze twirebere, maze tujye tugaruka dutangazwa n’ibyabaye, kandi tukabibera abahamya nyabo.

Igice cya gatatu ni Imihango ya Batisimu igizwe no kwiyambaza abatagatifu bose kugira ngo dukore icyo gikorwa turi kumwe nabo, amazi ya Batisimu agahabwa umugisha, maze twese tuze gusubira mu masezerano yacu ya Batisimu kugira ngo tuzukane na Kristu turi ibiremwa bishya, kugira ngo Pasika isige twivuguruye, tureke kuba abakristu ku izina gusa, tureke kuba abakristu bo ku cyumweru cyangwa bo  ku minsi mikuru gusa, ahubwo tube abakristu hose n’igihe cyose.

Igitaramo cyacu turagisozesha imihango y’Igitambo cy’Ukaristiya uko dusanzwe bisanzwe dutura ibyacu n’abacu Nyagasani, nawe akaza kutwiha mu mubiri we.

+ Musenyeri Célestin HAKIZIMANA

Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho