« Iyo ubutegetsi bwiyumva nk’ Imana, buhonyora abantu»

Inyigisho yo ku cyumweru cya 29 gisanzwe, umwaka wa Liturujiya A.

Ku wa 18 Ukwakira 2020.

Amasomo: Iz45,1.4-6a;Zab96(95),1a.3,4.5b,7-8a,9a.10ac; Mt,22,15-21

Tujya dutekereza kenshi ko iki gihe turimo ari cyo cya mbere kigoye kubamo. Ntihakibaho umuco uhuriweho, nta bwumvikane mu mibanire y’abantu. Impande zizana ibitekerezo bivuguruza ibisanzweho zihabwa umwanya cyane. Kugeza ubu ntituzi icyo twatekereza, ndetse ntituzi uko twakwitwara imbere y’ibibazo bimwe na bimwe bikomeye muntu ahura nabyo mu buzima bwe.

Iyo dusoma Ivanjili neza, tubona ko igihe cya Yezu na cyo cyari kigoye. Yezu yabayeho mu gihe kitoroshye. Ingabo z’abaromani zari zarigaruriye Palestina, n’ukwigomeka kw’Abayahudi kudahwema kwiyongera. Muri iyo myaka ya za mirongo itatu, umwami w’abami Kayizari yari yarigaruriye Tiberi.

Muri icyo gihe abakomeye ku muco wa kiyahudi bitwaga ‘’Abanyeshyaka’’ (les Zélotes) barwanyaga  cyane abategetsi b’abaromani ndetse bakabuza abandi bayahudi gutanga umusoro. Ku rundi ruhande, Abaherodiyani bakoranaga n’abategetsi b’abaromani kugira ngo bagumane imyanya yabo y’ubutegetsi,  bityo bagafatwa nk’abagambanyi.

Iryo tsinda ryari rije kureba Yezu kugira ngo rimushyire mu mutego ryari rigizwe n’abantu bafite ibitekerezo bitandukanye (Abafarizayi n’abaherodiyani). Uruhande rwose yari gufata yari gufatirwa mu mutego!

Baramubaza bati « Mwigisha tuzi ko uvuga ukuri kandi ukigisha inzira y’Imana ntacyo wikanga, kuko udatinya amaso y’abantu, kandi ko utavangura abantu.»

Ibi bisingizo batangiye baha Yezu byihishemo umutego. Aya magambo yuje uburyarya ni yo aba bashotoranyi barimo kubwira uyu mwigisha ukiri muto: bazi ko ari umuntu udatinya kandi wigenga, uzi iby’Imana, utuje. Aya magambo yuzuye uburyarya bayamubwiye  kuko yagiye  avuguruza kenshi ibitekerezo byabo  byafatwaga nk’ukuri muri icyo gihe: yitaye cyane ku kwemera kw’umutware w’ingabo z’abaromani (Mt 8, 10); yagiye mu ngo z’abasoresha ndetse atora umwe muri bo nk’intumwa (Mt 9, 9-10).

Uyu munsi dusabeNyagasani aduhe guhora turagwa n’ukuri dukurikize urugero  yaduhaye, dukurikire ubatageruka inzira z’Imana, aturinde gutwarwa n’abashaka  kutujyana aho  bashaka hanyuranyije n’ugushaka kwe,  aduhe guhora twigenga byuzuye,  aturinde kuba abantu  abantu banangiye,  aturinde kuvuga ibitamwubahisha  kandi aturinde kwivangura no kuvangura  abantu.

  1. KILIZIYA N’UBUTEGETSI BIBANA GUTE?

Begera Yezu bamwinja bati: «Nuko rero tubwire uko ubyumva: ese guha Kayizari umusoro ni byo cyangwa si byo?»

Uyu mutego mutindi w’Abafarizayi n’Abaherodiyani uradanaze  ariko urabatamaza  cyane: Yezu nasubiza ‘yego’ abantu benshi bo mu gihugu barahita bamwanga maze bamucikaho kuko bari biteze umucunguzi uza guhashya umwanzi wabo w’umukoloni ( By’umwihariko Abafarizayi n’abanyeshyaka); nasubiza ‘oya’, abaherodiyani barahita bamufata nk’uwigometse ku butegetsi bw’abaromani baze batangire bamurwanye ku buryo bweruye bitwaje n’imbaraga bari gusaba abaromani.

Ntaho bukikera, kuko kugeza n’uyu munsi, Kiliziya ihora ihanganye n’ikibazo kijya kumera gutyo; « Ese  guha  Kayizari( ubutegetsi) umusoro ni byo cyangwa si byo?». Akamaro ka Kiliziya  ntabwo ari  ukuba mu kwaha kw’ubutegetsi bw’igihugu n’ubw’isi kandi na none ntishobora gukora nk’aho ubutegetsi ntacyo buyirebaho. Kandi uko biri kose, yavuga ‘yego’ cyangwa ‘oya’, yavuga cyangwa itavuga, iba iri ku mpande zombi, hagati na hagati.  Igisubizo cya Yezu rero kiraza kuba ikihe?Yezu wari uzi neza imigambi y’Abafarizayi n’Abaherodiyani, arabanza kubereka uburyarya bwabo mu gihe ategereje igiceri. «Mwa ndyarya mwe! Igituma munyinja ni iki? Nimunyereke igiceri mutangaho umusoro.»

Badatinze n’isegonda, bazana kimwe mu biceri byari biri hafi. Nyamara n’ubwo Abaherodiyani bari bazi neza ikibazo cy’Abafarizayi bari bakomeye ku muco,  bityo bakanavuga ko ayo mafranga  n’ubwo bayakoresha mu mirimo yabo ahumanye. Uko biri kose, gutanga umusoro si byo byari kubahumanya kurusha kuba barakoreshaga ayo mafaranga ahumanye mu buzima bwabo bwa buri munsi. Kubera imyitwarire nkiyo ntabwo Yezu  yahwemye kubakebura, kugeza ubwo aberetse ko ari injiji rwimbi :«mumeze nk’imva zitagira ikiziranga, bakazinyura hejuru batabizi»  (Lk11,44)

  1. ESE YEZU YATANDUKANYIJE KILIZIYA N’UBUTEGETSI BW’ISI?

Mu gihe cya Yezu Abaromani bari baranditse inyuma ku giceri. Ibyo bikaba nk’ikimenyetso cy’ubukomere bwabo. Igiceri cyabaga kiriho ishusho y’umwami w’abami n’izina rye. Iri shusho ry’umwami w’abami ryabaga ari ikimenyetso cyo kwirata ku bayahudi babereka ko bari munsi y’amategeko y’Abaromani: umwami w’abami yari nk’Imana! Ni yo mpamvu ‘Abanyeshyaka’ (les zélotes) babuzaga abandi gutanga umusoro.

Ni gute Yezu nk’umuntu wari ukomeye ku Mana, ari indahemuka, atari kujya ku ruhande rw’abadashaka gutanga umusoro cyangwa abigomeka bashingiye ku byanditswe? Dore imyitwarire ya Yezu ; «Ibya Kayizari, mubisubize Kayizari; iby’Imana, mubisubize Imana.»

Iki gisubizo cya Yezu cyabaye nk’umugani, ku rugero rw’imigani migufi ndetse kiba no mu nkoranyamagambo zikomeye nka Laruse (Larousse). Nyamara, kenshi tubyumva nabi cyane, tubifata nabi nk’aho Yezu yashatse gutandukanya kiliziya n’ubutegetsi bw’isi, dufata nk’aho yashatse guha ubwigenge busesuye ubutegetsi bw’isi cyangwa ku rundi ruhande nk’aho Yezu yabwiraga abari bamukurikiye kutitabira gahunda bahabwa n’ubutegetsi.

Ni ngombwa rero ko tugerageza kumva neza icyo Yezu avuga, ndetse tukagihuza n’ibiriho muri iki gihe. Kubw’ibyo, turasabwa kwita ku bice bibiri bigize iriya nteruro, duha agaciro gakwiye igice cya kabiri nk’mwanzuro nyawo.

  1. Ibya Kayizari, mubisubize Kayizari

Mu myumvire yo mu isezerano rya kera, ubutegetsi bwose buturuka ku Mana. Twumvise kandi mu isomo rya mbere ry’uyu munsi ko umwami w’umunyamahanga Sirusi yari yarasizwe n’Imana kugira ngo ayikorere ariko we atayizi ( Iz 45, 1.4.6). Pawulo mutagatifu akoresheje iryo hame, yasabye abakristu ba mbere ko bagomba kubaha ubutegetsi (Rm13, 1-7; Tt 3, 1-2).

Nta wakirengagiza ubumwe bw’abantu bahujwe n’ubutegetsi. Byaba ari bibi cyane gusobanura Ivanjili ushaka kugabanya ubuzima bwa muntu mo ibice bitandukanye, nk’aho umukristu cyangwa kiliziya bashobora gushira ku ruhande ibijyanye n’ubutegetsi, nk’aho iyobokamana cyangwa se idini rigomba kwifungirana mu nsengero cyangwa se mu kiliziya ntibigire icyo bihindura ku buzuma bw’abantu, aho abantu batuye, mu mirimo itandukanye, ku muryango, ku mabwiriza, ku mategeko, ku misoro, …

Biragaragara cyane ko Yezu yanze kuba nk’umukiza mu rwego rw’ubutegetsi cyangwa mu rwego rw’imibanire nk’uko bari babimutegerejeho: ni cyo gisobanuro nyacyo cy’ibishuko n’ ibigeragezo bya sekibi  Yezu yahuye nabyo mu ntangiriro z’ubuzima bwe bwa gitumwa (Mt 4, 8-10); ni cyo kandi gisobanura impamvu yahunze ubwo bashakaga kumugira umwami amaze gutubura imigati (Yh 6, 14-15), ni cyo gisobanura impamvu yatonganyije Petero ubwo yashakaga kumubuza kujya kubabara (Mt 16, 21-23), ni buryo yabwiye Pilato yeruye ati «Ndi umwami ariko ingoma yanjye si iya hano ku isi. » (Yh 18, 36).

Nyamara mu gisubizo cya Yezu «Ibya Kayizari, mubisubize Kayizari; iby’Imana, mubisubize Imana », byaba ari ukwibeshya kutabona ko yababwiraga kwita ku ubutegetsi ndetse no kubwubaha. Avuga gutya, Yezu yazanye muri icyo gihe cyo mu ikubitiro impinduramatwara: yahinduye imyumvire y’abumvaga ko ubutegetsi bw’isi atari ikintu gitagatifu: yemeza ko Kayizari ari umuntu ariko atari Imana! Kayizari cyangwa umutegetsi akora umurimo we nk’umuntu. Ni umurimo wa muntu, ahabwa mu mbaraga nke ze, mu rusobe rw’imibereho, imitwe itandukanye y’ubutegetsi, uburyo bw’imikorere butandukanye, imitekerereze itandukanye,..                 

  1. Iby’Imana, mubisubize Imana

Twebwe abantu bo muri iki gihe, tuzi neza aho ubutegetsi bushaka gukwena iki gitekerezo cya Yezu aho buganisha. Muby’ukuri, Sosiyete ibaho ‘nta Mana’ ni sosiyete itifitemo ubumuntu. Iyo ubutegetsi bwiyumva nk’ ‘Imana’, buhonyora abantu. Kayizari ushushanya umutegetsi cyangwa se umuyobozi  ubwe agomba kumva ko ari munsi y’Imana, kandi agasubiza Imana ibyayo.  Yezu  ubwe aha agaciro ‘inshingano dufite ku Mana’ ubwo bamubazaga iki kibazoIby’Imana mubisubize Imana, n’ibya muntu mubiharire muntu », kuko ubutegetsi cyangwa se ubuyobozi n’ubwo ari ingenzi rwose, si bwo gusa bugize ubuzima bwa muntu, n’ubwo ari igice  cy’ingenzi cy’ubuzima bwe, muntu afite  n’ishusho y’Imana.

C)Muntu afite ishusho y’Imana

Muntu waremwe mu ishusho y’Imana, ufite ‘kashi’ y’Imana cyangwa se ikirango cy’Imana, afite umurage wo kubana n’Imana. Niba Kayizari yarabashije gushyira ishusho ye ku mafaranga bagombaga kumuhaho umusoro, muntu washyizweho ishusho y’Imana ni gute atakagombye kwiha Imana wese! (Intg 1, 26). Umuntu rero akwiriye icyubahiro gikomeye kuko umurage we ukomoka mu ijuru.

Yezu rero ntiyigeze agwa mu mutego ba bari bamuteze. Ikindi kandi, yatweretse ibanga rye n’ubutumwa bwe: gutangaza ingoma y’Imana ndetse kubera iyo mpamvu akerakana igice cy’ingenzi cy’ubuzima bwa muntu.  Ibi nibyo byatumye Pawulo intumwa, Silivani na Timote  twumvise mu isomo rya mbere bahora bibuka ibikorwa byiza n’ukwemera n’urukundo bya Kiliziya y’Abanyatesaloniki yibumbiye ku Mana Data no Kuri Yezu Kristu ( 1Tes1,1a.3).  Muri iki gihe isi yacu yugarijwe n’icyorezo cya koronavirusi, dusabire Kiliziya yacu kugira ngo idahungabanywa n’inkubiri n’imihengeri by’icyi cyago,ahubwo abayobozi b’ibihugu, abayobozi ba Kiliziya n’abandi bose bafite ububasha bunyuranye  mu bwuzuzanye  n’ubwubahane twaremanywe bafate ingamba ziboneye kandi zikwiye.

Roho Mutagatifu akomeze atuyobore.

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Padiri Silivani SEBACUMI
Paruwasi KABUGA – KABGAYI.
Publié le
Catégorisé comme Inyigisho