Iyobokamana ryacu rishingiye he?

KU WA 3 W’ICYA 6 CYA PASIKA, 20/05/2020

Amasomo matagatifu: Intu 17,15. 22-18,1; (Zab 148(147),1-2.11-12.13-14);Yh 16,12-15

Bakristu bavandimwe Yezu Kristu akuzwe iteka!

„Ubugingo bw’iteka ni ukukumenya wowe Mana imwe y‘ukuri, no kumenya uwo watumye Yezu Kristu“ (Yh 17,3).

Inyigisho y’uyu munsi mpisemo kuyitangiza uyu murongo wo mu Ivanjiri ya Yohani, kuko amasomo matagatifu y’uyu munsi ahurira kuri iyi ngingo yo kumenya Imana y’ukuri.

Isomo rya mbere riradutekerereza uburyo Pawulo yageze i Atene, agashengurwa no kubona uwo mugi wahuriragamo abantu b’ingeri nyinshi, wari ugwiriyemo ibigirwamana. Kuko rero yigishaga Yezu Kristu, Umwana w’Imana imwe nyakuri, akigisha iby’ukubabara kwe, ugupfa n’izuka bye. Abayahudi bubahaga Imana, n’abahanga muri za Filozofiya bari aho, bamwumvise bamwita indondogozi ndetse bamushinja ko aje kwigisha imana z’inyamahanga. Ibi yashinjwaga rero byatumye ajyanwa mu rukiko ngo yisobanure.

Mu by’ukuri abo bantu ntawavuga ko bari abapagani ahubwo bari bashishikariye iyobokamana. Pawulo rero ni ko guhera kuri iryo yobokamana bari bafite agerageza kubigisha Imana nyakuri, dore ko uretse amashusho y’imana zitandukanye basenganga, bari bafite urutambiro rw’imana itaramenyekana. Ni uko yihatira kubamenyesha iyo Mana nyakuri basenga ariko batayizi.

Aha twakibaza natwe: Ese koko tuzi Imana dusenga? Kuyimenya kandi rero ni bwo bugingo bw’iteka, nk’uko twabibumbuje iyi nyigisho. Mu magambo meza Pawulo aradusobanurira natwe iyo Mana iyo ari yo: Ibyo tubona n’ibyo tutabona ni yo yabiremye! Ntacyo wayigereranya na yo ngo ube utayitubije. Nk’uko Salomoni na we yabivuze mu magambo meza agira ati: “Ariko se Imana ishobora gutura ku isi ? Ijuru ndetse n’ishema ryayo ntushobora kurikwiramo, nkanswe iyi ngoro nubatse!” (1Bami 8,27), yemwe n’ingoro twubaka ntiyazikwirwamo. Ariko kandi rero igitangaje cyane ni uko itari kure ya buri muntu muri twe (Intu 17,27), kuko turi inkomoko yayo.

Bavandimwe iri ni iyobera ridahishurirwa abiyita abahanga n’intiti ahubwo abaciye bugufi bo mu bihe byose batinya Imana. Uduha kumenya Imana by’ukuri ni Yezu Kristu. Mu nyigisho rero Pawulo yahaga abari bamuteze amatwi, ageze kuri Yezu Kristu n’uko yapfuye akazuka, ndetse abamwemera na bo bakazagira uruhare kuri iryo zuka, benshi bari aho bakuyemo akabo karenge, bati tuzakumva ubutaha.

Byashoboka ko mu myemerere ya bamwe mu Bakristu, na bo iyo bageze aha barekeraho kumva. Benshi bishakira Imana ikemura ibibazo byabo, Imana ikiza indwara, Imana itanga ubukire n’ibindi byinshi umutima w’umuntu urarikira kuri iyi si. Gusa n’ubwo ibyo bitayinaniye, yaduhishuriye muri Yezu Kristu ko muri ibyo byose ntacyahaza umutima wa muntu uretse kuyimenya no kumenya Umwana wayo Yezu Kristu wapfuye akazuka. Ibi bitwibutse bwa buhangange bw’Imana busumbye kure ibyishimo n’umubabaro byo kuri iyi si, ndetse n’urupfu, rwo twese tugera imbere tukadagadwa. Gusa niduhumure n’ubwo hari byinshi duhura na byo ntidusobanukirwe, bimwe bikaturenga no kubyakira bikatunanira, Yezu ubwe arabizi, ni yo mpamvu, adusezeranya Roho Nyir’ukuri uzatuyobora mu kuri kose, nk’uko ivanjili y’uyu munsi ibitubwira.

Nimuze rero twambaze, dusabe kandi twakire Roho Mutagatifu, aduhe kumeya ubwenge budukundisha iby’Imana nyakuri twahishuriwe n’Umwana wayo Yezu Kristu, byo bizatugeza mu Buginga bw’iteka.

Padiri Uwitonze Joseph

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho