Izere, mwana wanjye

Ku wa 4 w’icya XIII Gisanzwe C, 4 Nyakanga 2019

Amasomo: Intg 22,1-13.15-19; Zab 115 (114), 1-9; Mt 9, 1-8

Yezu Kirisitu ni umunyampuhwe. Bigaragazwa n’uko yifata abonye abantu bamerewe nabi: abarwayi, ababembe, abamugaye, abakeneshejwe n’abapfukiranywe. Nta na rimwe Yezu yabaye “Ntibindeba” mu bibazo by’abantu. Yaje ku isi kubahumuriza. N’ubwo ibyaha n’ibyago byose bifite umuzi mu cyaha cy’inkomoko, ni we ubwe bagomba gushakiraho igisubizo cy’imibabaro yose.

Iyi nyigisho irigaragaza mu ivanjili ya none. Nta kabuza Yezu Kirisitu akiza ubumuga bwose n’ibyagane. Gusa dusabwa kumwemera kugira ngo ububasha bwe bukiza butugeremo. Dore abantu baturutse iyo gihera bamuzanira umuntu wari waramugaye burundu. Nta n’umwe wakekaga ko uwahinamiranye nk’uwo yahaguruka. Nyamara nyine kubera ko bemeye bakamuzana, Yezu yamukubise amaso amugirira impuhwe. Yababajwe n’uwo muruho yamaranye igihe. Nta handi yari gukirira. Yemeye ko bamuzana kwa Yezu. Ntidushobora gukeka ko bamuzanye ku gahato. Oya, yaremeye maze n’abamuhetse baremera. Urwo rugendo bakoze mu kwemera ni wo musingi w’ugukizwa. Yezu rero, nta gushidikanya abona umerewe nabi akamugirira impuhwe. Uwo yakwemera bihamye akamukiza n’ubundi bumuga bw’umutima n’ubw’umubiri. Ni kenshi ivanjili itubwira ko Yezu yitegerezaga abantu akabagirira impuhwe kuko yabonaga bahobagira bameze nk’intama zitagira umushumba.

Yezu ntiyirengagiza ababaye. Ashaka ko bamusanga akabakiza. Ariko kandi natwe tumwegere atwigishe kubabarira abakene n’abababaye bose. Ntidushobora kuvuga ko twamukurikiye mu gihe imibabaro y’abavandimwe bacu ntacyo itubwiye. Umukirisitu ari kuri iyi si atifashe nk’umumalayika. Umukirisitu ni umuntu wakiriye Yezu yitoza kugenza nkawe akurikiza amabwiriza ye. Umukirisitu ni wa muntu umenya abababaye akabagirira impuhwe. Umukirisitu ni umuntu witegereza iby’isi akabishungura akoresheje Ijambo yazirikanye, ijambo ry’agakiza riva kuri Yezu Kirisitu. Umukirisitu si wa muntu upfa guhinda n’ibihinda bihita bihanda bamwe mu bantu. Umukirisitu agaragaza ukwemera gutuma yiyibagirwa agashyira imbere ibyo Umubyeyi we wo mu ijuru amubwira.

Turebe Aburahamu uriya Imana yagerageje ngo irebe ko koko ayikunda kuruta umwana we w’ikinege Izaki. Erega yari ageze n’aho yemera kumuturaho igitambo. Icyo ni igipimo gihambaye cy’ukwemera. Ni yo mpamvu ari we sekuru w’abemera bose.

Nimucyo dukangukire ubukirisitu bwacu. Twirinde kuba abakirisitu batagize icyo bitayeho. Imbabare zose tuzimenye tuzihumurize tuzivugire tugaragaze ko Ijambo ry’Imana tuzirikana ritashokeye mu rutete. Twizere nk’uko Yezu abitubwira. Turi abana be. Twemere ko adukiza hamwe n’abavandimwe bacu.

Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu, Elizabeti wa Porutugali, Florenti, Berta, Lawuriyani, Valantini wa Berriochoa n’umuhire Petero Joriji Frasati, badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho