Izina azitwa: Uhoraho ni We Butabera bwacu

Inyigisho yo ku wa 2 w’icyumweru cya 3 cya Adiventi,

Ku wa 18 Ukuboza 2012 

AMASOMO: 1º. Yer 23, 5-8; 2º. Mt 1,18-24

Yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

Izina azitwa: Uhoraho ni We Butabera bwacu.

Turi mu cyumweru cyo gutegura ku buryo bwegereye IVUKA RYA YEZU. Ab’inkwakuzi bamaze kubaka ibirugu ku buryo bubereye ijisho. Abari mu Burayi barabona ko hirya no hino hari n’ibiti bya Noheli. Mu Rwanda dutangiye gutekereza amatsinda azategura kuri Paruwasi, azaze yubake n’ikirugu mbere y’igitaramo cya Noheli. Ibyo byose tubona, ni ishusho y’uko amasezerano Imana yagiriye Israheli yujujwe. N’ubwo hirya no hino ku isi hari ingorane zikomeye cyane cyane ziturutse ku karengane umuntu-nyamaswa mbi nk’uko abahanga b’abanyarwanda babivuze- agirira abandi. Hakenewe ubutungane n’ubutabera ku girango twinjire mu Isezerano dufite ibyishimo.

Yeremiya umuhanuzi araduhumuriza atubwira ko Uhoraho ubwe agiye kutugoborera Umwuzukuru wa Dawudi witwa “Uhoraho ni we butabera bwacu”. Mu gihe ubutabera ku isi bwangabajwe, mu gihe hirya no hino hari amarira n’imiborogo, mu gihe abakene badahwema kwijujuta nk’abihebye, Uhoraho agiye kuza ari We Butabera bwacu. Igihe abantu bamaze kunanirwa kugendera mu butungane n’ubutabera, hari ikizere ko Nyagasani ubwe agiye kwikorera umurimo we. Abantu tugira imigambi myinshi, imyiza n’imibisha, ariko kugira ngo tubeho neza ku isi, dukeneye inzira y’ubutungane n’ubutabera. Ubutabera n’ubutungane birasigiye. Ubutabera butwumvisha ukuri kutabogama. Ubutungane bugasobanura kwa kuri guturuka kandi kuyobora ku Mana Data Ushoborabyose.

Urugero rwiza isi ihabwa mu bijyanye n’ubutabera n’ubutungane, ni Yozefu w’intungane. Ivanjili yabidusobanuriye. Ntiyigeze atekereza guhemukira Bikira Mariya cyangwa kumwandagaza. Ntiyabaye “rwo hejuru”. Aratuza akabwirwa igikwiye. Ahuje umutima n’iby’ijuru ku buryo avugana na bo no mu nzozi. Ndahamya ko nitwitoza gushaka UKURI mu butabera n’ubutungane, natwe tuzacengerwa n’ayo matwara atunganye. Kuba muri Uhoraho, ni ko gutora ubutungane n’ubutabera kuko ari We Butabera bwacu.

Dukomeze kwitegura neza amaza ya Nyagasani YEZU KRISTU UMUKIZA WACU.

YEZU KRISTU AKUZWE MU MITIMA YACU.

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho