Izina rizura abazimu rikazahura abazimiye: Yezu

Inyigisho yo ku ya  3 Mutarama 2013, Igihe cya Noheli

AMASOMO: 1 Yohani 2, 29-3,6; Zaburi 98 (97), 1.3-6; Yohani 1, 29-34

Inyigisho yateguwe na Padiri Jérémie Habyarimana

Izina rizura abazimu rikazahura abazimiye: Yezu

Uyu munsi turibuka tunahimbaze igihe tubikunze IZINA RITAGATIFU RYA YEZU. Yohani Batista aramwerekana ahimbawe ko ari Ntama w’Imana uvanaho icyaha cy’isi. Naho Yohani Intumwa amwikize yihanukiriye rwose avuga ko Yezu yazanywe no kuvanaho ibyaha, kandi akaba nta cyaha kiba muri we. Kandi ko umuntu wese ugumye muri we, atongera gucumura ukundi. Naho ucumura wese ntiyamubonye kandi ntiyamumenye. Nyamara kumumenya ntawe ubyiha. Na Yohani Batista yagombye kumuhishurirwa. Maze atangira guhamya ko uwo yari asanzwe abona adasanzwe. Ahubwo ari Umwana w’Imana uvanaho icyaha cy’isi.

Na n’ubu Yezu ni ibanga rizwi na bake. Kuko Yezu si inyigisho cyangwa imihango. Yezu si amategeko cyangwa amabwiriza. Yezu ni MUZIMA mu buzima bw’abazitse ubukozi bw’ibibi bakayoboka inzira nzima y’ubutungane bw’iteka. Abahuye na Yezu uwo bahindura imibereho. Ariko igikomeye kurushaho bahindura n’imibereho y’abandi. Bungura Kiriziya bayibyarira abana bandi. Ese uwo Yezu wowe uramuzi? Niba umuzi mwahuriye he?Ryari? Ese yaguhinduyeho iki?Ubutumwa se yaguhaye ni ubuhe? Uramwamamaza se? Bwira uvuze izina YEZU kangahe mu munsi? Uramukunda se? Reka tumutake ibisingizo uwo Mwami utamwaza abamwamamaza nahabwe ikuzo mu bamarayika beza no batagatifu be: SINGIZWA YEZU KRISTU WAPFUYE UKAZUKA!

Nguwo Yezu yewe! Uwo Yohani Batista atwereka nka Ntama w’Imana ukuraho icyaha cy’isi. Yezu uwaduhaye kwitwa abana b’Imana kandi tukaba turibo koko. Nguwo Yezu uwahinduye Sawuli akamutandukanya no gutoteza abatangaza izina rye maze akamutamiriza ibitangaza mu gutunga abataguzaga ngo batakwe ubutungane. Nguwo Yezu yewe! Uwo Zakewusi w’umunyacyubahiro yabiriye icyuya akabaragira igiti agira ngo nibura amurebe atambuka munsi ye atizeye no kubona mu maso he. Nguwo Yezu uwo impuhwe zasabye maze uwo munyabyaha wari wahabye umutima, akamuhumuriza, akamuhabura, akagana iwe akahagabura, maze akahacyura urumuri rukiza n’abicyekagaho gukungahara. Nguwo Yezu yewe! Uwo umugore w’ihabara kabuhariwe yumvise bavuga, maze kwikoza utuvuta no kwivumbika mu mibavu akabiburira imbavu akavunda agana aho Yezu yavugiraga. Maze imibavu, amarira n’imisatsi akabitsinda ku Wamutsindiye icyaha cyari cyaramuteyeho icyasha, kikamuvumbika aho atari kuzivana. Nguwo Yezu uwo Petero, Andereya, Yakobo na Yohani bakunze, maze ubwato,amafi n’ikiyaga bakabitera umugongo, ngo batangaze ituze rituruka ku Witanze ngo Umwanzi wadutangatanze aganzwe ubuziraherezo.

Nguwo Yezu Nyirizina rivugwa n’ababihawe. Uwo Se atasize amavuta ngo amuvane ivata mu kanwa, naho yateka ibuye rigatota, ururimi rwe ntiruzagobodoka ngo aterura agira ati‹‹ Yezu Kristu ni Nyagasani››. Nguwo Yezu yewe! Nyir’izina rizutaguza Sekuzima n’abamwizihiye. Nguwo Yezu! Nyir’izina rivugwa mu Ijuru n’isi ikiremwa cyose kigakubita ibipfukamiro n’abapfushije imigisha yabo ubusa aho bahira mu gihirahiro ibipfukamiro bakabipfunda hasi baha icyubahiro uwabahaye amahirwe yo guhora bahimbawe bakayagurana umunyenga wa Nyirinyenga. Nguwo Yezu yewe! Uwitanze ho Ifunguro rifatwa n’abapfuye ku bupfayongo, bakamupfukamira batamupfobya, ipfunwe ryo kumupfira rigahora ari igipfupfunuka.

Nguwo Yezu yewe! Uwaganjije benshi mu byigenge akabageza aho bahinyuraga, maze bakibonera ko bo ubwabo ari ihinyu. Ko badahagaze mu Wabahanze akabahongerera ibyaha, ibyuya byabo bihinduka ibyago, izibyagiye mu byari zikabasumbya kure agaciro. Nguwo Yezu yewe! Uwo abasore batabarika bakunze, abandi bakunzi bakabura inkike ubwo. Igikundiro cyabo kikegurirwa Nyiringoma Yezu, utaratinye gutikurwa icumu ngo ducungurwe ingoyi y’ubugome. Nguwo Yezu yewe! Uwo abari batabarika basasiye ubusugi bwabo ngo asesekare mu isi asenura Sebusambanyi, asingirizwe mu bamusanga basukurwa n’amaraso ye.

Nguwo Yezu yewe! Nyirimpuhwe zidahutwa n’ibyaha by’abatwaye amatwara yo gutwika abatwikiriwe n’umutwe we. Nguwo Yezu yewe! Nyirimpuhwe zidahaniraho agahora ahendahenda ngo abahengamye bahengamuke, abihonze hasi bahaguruke, abazitswe n’agasitwe bazuke. Nguwo Yezu yewe! Nyirimpuhwe uhangara guha uwamwihakanye guhumuriza abo yihereye amahoro nyuma yo kumuha kwisubiraho no kwisuganya. Nguwo Yezu yewe! Nyirimpuhwe uha guhumuka, akanatamika ugiye kumutanga ngo atimbagurwe, azitagurwe, azutaguzwe kugeza atanze. Nguwo Yezu yewe! Uwo Bikira mariya yakunze urukundo Ijuru ryonyine ryamenya. Naduhe natwe gutaguza tumutunganira. Tuziturire muri we dutuze ubuziraherezo.

Inyigisho irambumbuye idushishikariza kwamamaza Izina rya Yezu.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho