Gatagara, ukwezi kwa Rozari 2003
«Ujye wibuka Yezu Kristu wazutse mu bapfuye » 2Tim.2,8
Mubyeyi Bikiramariya,
Mwamikazi wa Rozari,
Mwamikazi w’Intumwa,
Fasha buri wese uzasoma ibi,
Akanwa ke kazahore kamamaza,
Izina risumba ayandi yose : « IZINA RYA YEZU »
Bityo Imana Se ahabwe ikuzo
Muri Roho Mutagatifu.(Fil.2,9-11)
« Kristu ni we Bugingo bwanjye »
Abbé Marie-Jérémie HABYARIMANA NGAMIJEYEZU
0.INTANGILIRO
Mubyeyi Bikira Mariya, Mwamikazi wa Rozari, ubu se rwose Mubyeyi nkore iki kugira ngo abanyarwanda bashobore kuvuga izina rya YEZU?
Mbabazwa n’uko iryo zina ritazwi, ndetse n’abitwa ko barizi bakarizinzika. Mama wo mw’ijuru, ko nawe nzi ko bikubabaje se, tubigenze dute mubyeyi?
Ngaho reka dufatanye, Mama, Mubyeyi wa Yezu tugaragaze agaciro k’iryo zina rya YEZU, tuvuge ko ariryo rikwiye kwamamazwa, tuvuge uruhare rwawe muri iryo yamamazayezu ; dutange n’ubuhamya bw’abatabawe n’iryo zina, ku bw’amasengesho yawe hari uributangire agira ati «YEZU»!
1.AGACIRO K’IZINA RYA YEZU
Amagambo tugiye kuvuga si yo aha agaciro izina rya YEZU. Ahubwo urebye neza wasanga amagambo yacu y’abantu ashobora gutesha iryo zina agaciro. Koko rero iryo zina ryumvikana bwa mbere ku isi ryari risohotse mu kanwa k’Umumalayika w’Uhoraho(Mt 1,21 ; Lk 1,31). Iryo zina rifite umwihariko waryo udasangana andi. N’ibyo turimo kuvuga, niryo ribiha agaciro. Iryo zina risumba andi yose kandi niryo riyaha agaciro(Fil2,5-11).
Dore bike mubyo twarivugaho byerekana ubuhangange n’ubudahangarwa bwaryo.
1.1.NIRYO RYONYINE RIKIZA
« Bikaba rero nta wundi wundi twakesha umukiro usibye we, kuko ku isi nta rindi zina abantu bahawe, ngo abe ari ryo turonkeramo uburokorwe »Int 4,12.
Ushaka kurokorwa wese rero ngiri izina ryo gutabaza : Yezu. Urashaka gukira icyaha ? Nta wundi uzagukiza usibye Yezu. Urashaka kurokoka urupfu ? Nta wundi uzakurokora usibye Yezu. Urashaka gukira indwara ? Nta wundi uzazigukiza usibye YEZU.
Urashaka gukingirwa shitani no kuzimenesha aho zanesheje ? Nta wundi uzitabaza usibye Yezu.
Koko mu izina rya Yezu niho ibitangaza byose bikorerwa. Igitabo cy’ibyakozwe n’intumwa kibitwereka kenshi.
« Petero abwira ikirema ati : ari zahabu, ari na feza, ntabyo mfite ; ariko icyo mfite ndakiguhaye : mu izina rya Yezu kristu wi Nazareti, haguruka ugende ! Nuko amufata ikiganza cy’ibulyo aramuhagurutsa »(Int 3,6). Nk’uko Petero abisobanura siwe ukiza ahubwo hakiza izina rya Yezu. « Kubera ko twiringiye izina rya Yezu, Iryo zina niryo ryakomeje uyu muntu mubona kandi muzi » (Int 3,16). Izina rya Yezu rirakiza koko.
Mu izina rya Yezu, shitani nta jambo iba igifite mu bantu. Ku mugani wa padiri UBALD RUGIRANGOGA, « shitani ni ikibwa ikangata aho Yezu ataravugwa ». Ahavuzwe Yezu, shitani irahava. Igitabo cy’ibyakozwe n’Intumwa kitwereka Paulo yirukana shitani agira ati : « Mu izina rya nyagasani Yezu Kristu, ndagutegetse ngo : sohoka muri uwo mukobwa ». Ako kanya imuvamo.
Mu izina rya Yezu rero nta bubasha na busa shitani ikidufiteho. Ntitukiri abacakara bayo. Izina rya Yezu ryaratubohoye. Ni nayo mpamvu, mu izina rya Yezu nta shitani ishobora kwigabiza ubuzima bw’uwemera Yezu koko. Uwo bateza cyangwa uwo batongera roho mbi zikamufata, ukwemera kwe kuba kujegajega. Mu izina rya Yezu, abazimu, nyabingi, ibitegan’andi mazina yitirirwa roho mbi, ntashobora kutwigabiza bibaho. Izina rya Yezu riradukingiye.
Gusa rero ikibabaje ni uko usanga iryo zina tutarizi ahari. Maze ntitunaryitabaze. Nyamara ntitubwirwa se ko umuntu wese uziyambaza izina rya Nyagasani Yezu azarokorwa kandi ko umwemera wese atazakozwa isoni ? (Rom 10,11-13). Ni ngombwa rero gutabaza izina rya Yezu kandi nta gushidikanya.
Hari umutego rero abanyarwanda muri rusange twaguyemo. Ariko tugomba kuwigobotora mu izina rya Yezu. Ugasanga umuntu aratera hejuru ati « Mana, Mana……. ! ! » Wibwira se ko uwo muntu azigera atabarwa ? None se azatabarwa na nde ? Iyo Mana se aba avuze ubundi twamenya ari iyihe ? Ni iyo Paulo Mutagatifu se yita imana y’iyi si agira ati : « Nyamara niba inkuru nziza yacu yaba itumvikana, abatayumva ni aborama, n’abemera gato, imana y’iyi si yahumye ubwenge » (2kor 4 ;3) ? yaba se ari ya mana abanzi b’umusaraba bakorera nk’uko Paulo abavuga agira ati « koko rero nabibabwiye kenshi, kandi n’ubu ndabivugana amarira : hariho benshi bagenza nk’abanzi b’umusaraba wa Kristu. Amaherezo yabo ni ukorama ; kuko inda yabo bayigize imana yabo »(Fil 3,18-19) ? Yaba se ari Behali, Eliya yahinyurije kuri Karumeli maze akereka abayisiraheli ko Behali atari Imana ahubwo ko Uhoraho ari we Mana(1Bam 18, 20-40) ?
Yaba se ari imwe mu mana z’Abanyamisiri cyangwa imwe mu z’Abagereki? Yaba se imana yeze cyangwa iyirabura mu ndagu z’abanyarwanda ? Ni urujijo. Ni umwijima.
Koko rero, gusenga neza ni ugusenga ukoYezu yabitwigishije ; kuko ni we wari uzi neza ko yari azanye ivugurura igihe abwiye umusamaritanikazi ati «Mugore nyemera : dore ighe kiregereje ntimube mugisengera Imana Data kuri uyu musozi, cyangwa se i Yeruzalemu. Igihe kiregereje, ndetse ngicyi cyageze, maze abasenga by’ukuri bakazasengana Imana Data umutima utaryarya, kuko abayisenga batyo, ari bo Imana Data yikundira »(Yh 4,21,23).
Ni muri iyi vanjili ya Yohani Yezu yongera kutubwira kenshi ibyerekeranye no gusenga. « Byongeye kandi, icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye, nzagikora, kugira ngo Data aherwe ikuzo muri Mwana. Nimugira icyo musaba mu izina ryanjye nzagikora(Yh14,13-14) ».
« Ndababwira ukuri koko : nimugira icyo musaba Data mu izina ryajye azakibaha. Kugeza ubu ntacyo mwigeze musaba mu izina ryanjye. Nimusabe muzahabwa maze ibyishimo byanyu bisendere(Yh16,23-24) ». Yezu atwigisha gusenga Data mu izina rye. Ngiryo isengesho rinyura umutima wa Data, isengesho rikozwe mu izina rya Yezu(Yn15,16, 26-28).
Koko rero yezu atwigisha gusenga imana itari iya Ryangombe, iy’isi, iy’inda,iy’indagu cyangwa Behali….. .Yezu atwigisha gusenga Imana Data ari nawe se.kandi akabiduhamo urugero, akanabidutoza mu izina rye(Yh 17,1-26, Lk 10,21-22 ; Mt 6,1-16).
Twebwe rero aba Yezu, tugomba gusenga Data wo mu ijuru, mu izina rya Yezu, kuko ibyo yabidusabye(Yh16,24). Igihe twita Imana ko ari Data, nta gushidikanya ko ari Roho wa Yezu wazutse mu bapfuye uba utuvugiramo(Rom 8,15-16 ; Gal 4,4-6 ; Rom 8, 26-17).
Ubundi kandi mu mitakambire yacu, Yezu ubwe atwemerera kwitabaza izina rye. Abazaterana mu izina rye kandi bakamutakambira ntazigera abatererana(Mt 18,20). Akiri hano ku isi, Nyagasani Yezu yatabaye abamutakiye, amenesha amashitani, amwaza urupfu, akiza indwara z’ingeri zose(Mk2,1-11 ; 1,40-45 ; Lk 4,38-39 ; Mk 10,46-52 ; Mk 5,1-43 ; Lk 17,11-19).
Ntibikwiriye rero gupfa gusenga kandi Yezu yaraduhaye amabwiriza ahamye. Ntibikwiye kugendera mu mwijima no mu bujiji kandi urumuri rw’isi, Yezu ruhari(Yh8,12).
Gupfa gusenga uko ubyumva ng’uko nyine kuvuga isengesho ry’imfabusa. Umuntu nyine akihanukira ati « Mana, mana……….Amina ». iryo ni isengesho ry’imfabusa. Ni nko kurasa isasu mu kirere ntacyo urasayo ; nta gihari kandi nta n’icyo urebayo. Bimenye neza rero muri Yezu, izina rikiza ni irya Yezu. Ujye utakambira Yezu cyangwa utakambire se mu izina rya
Yezu, ngiryo isengesho rizera imbuto : IBYISHIMO BISENDEREYE(Yh15,11 ; 16,22-24), UBUGINGO BUSAGAMBYE(Yh 10,10), AMAHORO ASESUYE(Yh 14,27).
Tugarutse gato ku izina « imana » abanyarwanda bakunda guhoza ku rurimi no kwitabaza. Icya mbere twavuga ni uko atari ryo zina rikiza. Izina rikiza ni irya Yezu.
Niko Imana Data yabishatse kandi ni byo bimuhesha ikuzo. Icya kabiri n’uko ari izina abantu ubwabo bishyiriyeho atari iryaturutse mu ijuru. Ikindi ni uko iryo zina ari izina rusange atari izina bwite. Kugira ngo imana ya Abraham, Izaki na Yakobo itandukane n’ibyo bigirwamana bindi, Musa yayisabye kuvuga izina ryayo : UHORAHO(Iyim.3,13-15). Iyo Abayisiraheli babaga bemeye Uhoraho ; bamamazaga ukwemera kwabo bagira bati « Uhoraho ni we Mana ! Uhoraho ni we Mana !(1Bami 18,39). Iyo batakambaga bugingikanyaga amagambo nk’aya : « Uhoraho, tega amatwi unsubize…….wowe Mana yanjye,ukize umugaragu wawe ukwiringiye »(Z86(85), 1-2 « Uhoraho, Mana Mukiza wanjye, ndagutakambira amanywa n’ijoro » Z 88(87), 2). Naho iyo bahimbarwaga, abayisiraheli bahanikaga amajwi mu byishimo :
« Nzaririmba iteka impuhwe z’uhoraho »(Z89,2).
« Uhoraho, Mana y’igihangange ninde umeze nkawe ? » (Z 89,9).
« Ni byiza kugusingiza, Uhoraho, no gucurangira izina ryawe, Musumbabyose » (Z 92,2).
« Uhoraho ni umwami, yisesuyeho ubuhangangare, Uhoraho yambaye ububasha yarabukindikije. Isi yarayishinze arayikomeza » Z 93,1.
« Nimuze tuvugirize impundu Uhoraho….turirimbe urutare rudukiza ; tumuhinguke imbere tumurata, tumuririmbire ibisingizo, kuko Uhoraho ari Imana y’igihangange, ni umwami w’igihangange asumba imana zose. Nimwinjire duhine umugongo twuname ; dutere ivi imbere y’Uhoraho waturemye. Kuko ari we Imana yacu, naho twe tukaba imbaga zo mu rwuri rwe, n’ubushyo buragiwe n’ikiganza cye »(Z95,1-7.
Mu isezerano rishya, tubona ubulyo Roho mutagatifu yari ahanganye n’amazina y’izindi mana. Ndetse akenshi bigakurura impagarara cyangwa imyitwarire idahwitse. Paulo amaze gukiza ikirema i Lisitiri ; We na Barinaba abantu b’i Lisitiri babise Imana ; bati :
« imana zisa n’abantu zaje muri twe ». Ubwo izo mana zahise zihabwa amazina yari asanzwe azwi y’imana zabo, Paulo ahabwa irya Zewusi naho Barinaba irya Herimesi(Int 14,8-18). Naho mu mugi wa Efezi, bamaze koshywa na Demetiriyo umucuzi w’udushusho tw’ingoro y’imanakazi Aritemisi, abanyefezi bahagurukanye intumwa batera impagarara batera hejuru ko Aritemisi yabo ari igihangange(Int 19,21-40).
Ibi byose rero muri Yezu, biratwereka ko gukoresha izina rikwiriye mu isengesho ariko gusenga nyako. Kuko uwo ubwira uba uzi izina rye. Bityo nawe akakumva.
Gutera hejuru rero uvuga ngo »Mana » ntaho bitaniye no guhagarara mu kivunge cy’abantu maze ukavuga ngo « Muntu » ! Ese uwo muntu ni nde wamwitaho?
Nta rindi zina rikiza rero, usibye irya Yezu kuko iyo tumutakambiye aradutabara. Kandi twatabaza Se mu izina rye, akatubera inzira iduhuza na Se ari we Data. Bityo ibyo Data aduhaye byose bikitirirwa uwo yeguliye byose(Kol1,18-20 ; Ef1,10 ; Lk10,22) n’uwo yahaye ububasha bwose mu ijuru no ku isi(Mt28,18 ; Ef.1,20-22).
1.2 NIRYO RYONYINE RYAMAMAZWA
Umuntu wese umaze gukizwa n’izina rya YEZU, nta rindi risigara rivugwa ku rurimi rwe mu butumwa akora. Paulo abitubwira kenshi. « Koko rero nta kindi kindi nashatse kwibandaho usibye kubamenyesha Yezu kristu, kandi Yezu Kristu wabambwe ku musaraba »(1kor 2,2). « Kristu uwo nyine niwe twamamaza, tuburira buri muntu kandi tumwigisha ubwenge bwose, kugira ngo buri wese tumuhindure intungane muri kristu »(kol1,28). « Si twe twiyamamaza na gato, ahubwo twamamaza Nyagasani Yezu Kristu »(2kor 4,5).
« Nihasingizwe imana, yo ifite ububasha bwo kubakomeza bihuje n’inkuru nziza nabashyikirije namamaza Kristu, nkurikije iyobera ryari ryaracecetswe kuva kera kose »(Rom16,25).
« Bityo uhereye i Yeruzalemu ukazenguruka ukagera muri Iliriya, nahakwije Inkuru nziza ya Kristu. Nirinze ariko kuyamamaza ahandi handi, usibye aho izina rya Kristu ritazwi »(Rom15,19 b-20).
« Twebweho twamamaza Kristu wabambwe ku musaraba »(1kor 1,23).
Ubutumwa rero bw’umukristu nta bundi usibye kumenyesha isi IZINA RYA YEZU. Nta mugayo kandi ni bwo butumwa Yezu yahaye abamwemera bose uhereye ku ntumwa ze(Int1,8). Kuko iryo zina ryonyine ryamamazwa n’indimi zose kandi rigapfukamirwa n’abo munsi mu ijuru no mu kuzimu(Fil2,11) maze ibyo bigahesha Imana Data ikuzo. Kwamamaza izina ry’uwabambwe ku Musaraba isi ntibyakira. Kuko ibyita ibisazi(1Kor1,18.22-25). Ndetse abamamaza izina rya Yezu, kuko isi itabacecekesha ngo babyemere, ihitamo kubaceka,, kubacunaguza, kubaca, cyangwa kubaca imitwe. Uko ni ko abatware b’abayahudi babigenje igihe bahamagazaga intumwa bakazibuza kongera kuvuga cyangwa kwigisha mu izina rya Yezu(int 4,18).Ariko intumwa ntizabyemeye kugeza aho zihamagajwe zigakubitwa ibiboko ariko zigataha zishimye ko zagize amahirwe yo kugirirwa nabi zizira izina rya Yezu(Int5,26-42).
Yezu rero ni izina rigomba kwamamazwa. Nta muntu n’umwe ushobora kuburizamo icyo gikorwa. Na Paulo atwibwirira ko na we ubwe yatekerezaga ko agomba kurwanya ku bulyo bwose izina rya Yezu w’i Nazareti. Ariko byaramukomereye. Ndetse ari ukwishita ku rubambo(Int26,4-18). Nta kintu rero kibaho ku isi gishobora kubuza inkuru nziza kwamamazwa kuko ijambo ry’imana Data ritabohwa(2Tim 2,8-9)
Mukristu rero, menya ubutumwa bwawe ko ari Yezu. Abo wigisha wibicaza iruhande rw’inzira ahubwo bayobore mu nzira(Yezu) ; babwire ukuri(Yezu), bityo ubaheshe ubugingo(Yezu)(Yh 14,6-14). Mukristu, menya ko utari intumwa y’Imana nka Muhamedi.Ahubwo uri umuhamya wa Yezu. Vuga Yezu.Amamaza Yezu igihe n’imburagihe. Ni we Jambo tugomba kubwira abandi(2Tim4,1-5). Niwe Nkuru Nziza ikiza tugomba kwamamaza, tutayamamaza tukazamwara(1Kor9,16) kuko ari yo mukiro wacu(Rom1,16-17).
1.3. NI RYO RYONYINE TUMENYERAMO DATA KANDI TUKARIHERERWAMO ROHO MUTAGATIFU
«Byose nabyeguriwe na Data, kandi ntawe uzi Mwana uwo ari we keretse Data, nta n’uzi Data uwo ari we keretse Mwana n’uwo Mwana ashatse kubihishurira »(Lk10,22).
Ni byo koko utazi Yezu ntaba azi na se. Utazi Yezu Kristu ntaba yari yamenya Imana iyo ari yo. Kuko Yezu ni we nzira n’ukuri n’ubugingo kandi ntawe ugera kuri Data atamunyuzeho. Niwe nzira rukumbi igana kuri Data. Umumenye amenya na Se(Yh14,6) ; naho umwanze akaba yanze na se(Yh 15,23). Ubonye Yezu aba abonye na Se(Yh14,9) kuko Kristu ari we buranga nyakuri bw’Imana kandi ku ruhanga rwe hakaba habengerana ikuzo ryayo(2Kor.4,4.6).
Paulo mutagatifu, n’ubwo yari afite byinshi yakwiratana bijyanye n’iyobokamana ry’abakurambere be(Fil3,1-6,Gal1,14) ; ntatinya byose kubyita amazirantoki(umwanda) ubigereranyije n’icyiza gisumba byose aricyo kumenya umwami wacu Yezu Kristu(Fil3,7-9). Ubuzima bwe bwahise mbere y’uko asingirwa na Yezu, abugereranya n’igihombo. Ndetse ugasanga iyo abuvuga aba ashavujwe na bwo ; n’ubwo bitamubuza kubuheraho ashimira uwabumuvanyemo « Ndashimira cyane Kristu Yezu Umwami wacu wampaye imbaraga, kuko yasanze nkwiye kwizerwa, maze akantorera ku mukorera, jyewe wahoze ndi umuntu utuka imana,, ngatoteza abayo, nkaba umunyarugomo. Ariko nagiriwe imbabazi kuko ibyo nakoraga nabiterwaga n’ubujiji, ntaragira ukwemera ».(1Tim1,12-13). Nyamara kuva aho Yezu amusingiriye, ibintu byarahindutse « none ingabire y’Umwami wacu yambayemo igisagirane, nsenderezwa ukwemera n’urukundo ruri muri Kristu Yezu »(1Tim1,14).
Iyo nkuru nziza Paulo abereye intumwa ntiyayimenyeshejwe n’abantu. «Mbibamenyesheje rero bavandimwe, iyo nkuru nziza nabigishije si iy’umuntu, si n’umuntu nyikesha, kandi si umuntu wayinyigishije : ni Yezu Kristu wayimpishuriye »(Gal.1,11).
Birumvikana rero ko ntawe uvuka azi Inkuru Nziza. Yezu ni we ushobora kuyiduhishurira. Ntawe uvuka azi Yezu ; Se ni we umuduhishurira ngo tumwamamaze bityo aherwe ikuzo muri Mwana(Gal 1,15). Kandi koko uwatekereza gato yabyiyumvisha. Niba Yezu avuga ko ari we Nzira rukumbi igana kuri Data, utamunyuzemo se yagera ate kuri Se ? Hari ubwo ushobora kujya ahantu uteretswe inzira ijyayo ngo uyikurikire ? Ko Yezu ari irembo rukumbi ry’ijuru, utanyuze muri iryo rembo yakwinjiramo ate ?(Yh10,9).
Kugera kandi kuri Yezu nta wundi ubitanga usibye Se ; mbese nk’uko umuntu arangira inshuti aho aherereye kugira ngo zihamusange(Yh6,41-47).
Niba Paulo Mutagatifu yiyemerera ko yari umutukamana mu gihe yari ataramenya Yezu(1Tim1,13) ndetse akemeza ko n’abahawe kumenyera Imana mu byo yaremye batabishoboye ahubwo bakishora mu ngeso z’urukozasoni(Rom1,18-32) ; twebwe Abanyarwanda twakwishyira mu kihe gice ? Ijambo rya Yezu natwe riratureba. Mbere yo kumenya Yezu, umunyarwanda wese aba atazi Imana Nyakuri. Niyo mpamvu buri wese agomba kumva ko Inkuru Nziza itaba ije kugerekwa ku byo yari asanzwe azi. Ahubwo iba ije kumubwira ko ibindi bitamukijije ; ko noneho igihe kigeze cyo kwakira, Yezu Kristu Umutegetsi n’Umukiza(Int 2,36). Yezu rero ntaza kongera ubugingo ku bwo twari dusanganywe ahubwo aduha ubugingo bushya. Duca ukubiri n’imibereho ya mbere maze tukakira ubuzima bushya. Dupfira muri we maze tukazukana na we(Ef 2,1-7 ; Kol 2,11 ;
Kol 3,11 ; Gal3,25-28).
Koko rero, « umuntu wese uri muri Kristu yabaye ikiremwa gishya. Ibishaje byarayoyotse, none ngaha byose byahindutse bishya »(2Kor 5,17). Kwakira ubwo buzima bushya ni ugupfa(gucika burundu) ku bya kera, ukakira ubuzima bushya. Ubwo bugingo tubuhabwa na Roho Mutagatifu utura mu mitima y’abemera Yezu Kristu(Rom 8,1-17).
Paulo Intumwa atubwira iryo vuka yitangaho urugero, « koko rero natwe kera twari ibicucu n’intumvira, n’ibirara ; twari twaratwawe n’irari ry’ibibi bitagira ingano, tukibera mu bugizi bwa nabi n’ishyari, dufite icyangiro kandi natwe ubwacu tuzirana. Ariko igihe higaragaje ubuntu bw’imana umukiza wacu n’urukundo ifitiye abantu, yaradukijije, itabitewe n’ibyiza twaba twarakoze, ahubwo ibitewe n’impuhwe igira, idukirisha icyuhagiro dukesha kuvuka bwa kabiri no guhinduka abantu bashya muri Roho Mutagatifu. Kandi uwo Roho, yamudusakajemo, ku bwa Yezu Kristu Umukiza wacu, kugira ngo tube intungane, kandi twiringire kuzahabwa umurage w’ubugingo bw’iteka, tubikesha ubuntu bwayo »(Tito 3,3-7).
Umunyarwanda rero nawe utaravuka muri Roho Mutagatifu, ku bw’izina rya Yezu, ntakwiriye kwibeshya ngo azi Imana. Koko rero guha Imana amazina si ikimenyetso cy’ubuyobokamana ; kuko n’inyamaswa n’ibimera birayahabwa ; ndetse ugasanga bifite amazina atinyitse cyangwa abitse ububasha bwinshi gusumba n’aba yahawe n’iyo mana.
Kwemera si uguha Imana izina, ahubwo ni ukwakira iryayo ikumenyesheje kandi nawe ukemera ko ikwita izina cyangwa kuyitirirwa. Bibiliya irabivuga : « Dore rero itegeko ry’imana : ni uko twakwemera izina ry’umwana wayo Yezu Kristu, kandi tugakundana nk’uko yabidutegetse »1 Yh3,23.
« Bageze i Antiyokiya, bamenyesha n’Abagereki Inkuru Nziza ya Nyagasani Yezu…Aho niho abigishwa bitiwe mbere na mbere » Abakristu » Int 13,20 na 26 « Nyamara mwebwe mwima umukene icyubahiro cye ! Mbese ye, abakire si bo babakandamiza ? Si bo babajyana mu nkiko ? Si bo se batuka izina rya Kristu mwitiriwe ? »Yk 2,6-7.
« Ntabwo bazongera kukwita Abramu, ahubwo izina ryawe kuva ubu ribaye abrahamu, kuko nzakugira sekuru w’imilyango itabarika »Intang 17,5.
« Abo ni Simoni, ariwe yahimbye izina rya Petero ; na Yakobo mwene Zebedeyi, na Yohani umuvandimwe we, ari bo yahimbye « bowanerigesi », bikavuga bene inkuba »(Mk 3,16-17).
Nibyo rwose, umunyarwanda utarahura na Yezu ntakwiye kwirata ngo azi Imana.
Ese kuvuga ijambo »Imana » ni ko kuyoboka Data Se wa Yezu Kristu ? Kandi umunyarwanda iyo avuze ngo « Imana » akenshi biba bihishemo ubupagani tugomba gutahura mu izina rya Yezu maze tukabitwikisha umuriro ugurumanira mu mutima wa Yezu(Lk 12,49-50). Ingero zibyerekana ni nyinshi. Dore zimwe : umunyarwanda ufite umwanzi wagerageje kumwica ntamubashe yita umwana we : Iyakaremye, Niyitegeka. Uwo bagambaniye bamugerekera
ibinyoma akita Manirarora, Niyibizi, Sibomana……Ubyaye umwana atifuzaga akamwita : Icyizanye, Icyitegetse, Niyigena, Icyimpaye…….. Umunyarwanda agaca imigani ati : « Imana ihora ihoze ; Yirirwa ahandi igataha i Rwanda…….. Iyo usesenguye muri Yezu, ayo mazina usanga iyo mana bavuga atari Se wa Yezu Kristu nk’uko Yezu yamutumenyesheje. Koko rero si uje gutsemba abanzi bacu ahubwo ni uje kudutoza kubakunda(Mt5,4348).
Ntashaka ko dukoresha inkota naho baba bayitubanjije(Mt26,52). Ababarira abikuye ku mutima n’abishi b’umwana we(Lk23,34). Mu mvugo zose abanyarwanda bakoresha bavuga Imana ntaho wasanga uburanga bw’umubyeyi nk’uwo w’impuhwe. Niyo mpamvu buri wese agomba gushaka uburyo yamenya Imana Data kandi inzira ni imwe : Yezu »yh14,6). Nta n’ikindi kibanza kindi gishobora guhangwa ngo tucyubakemo ingoma ya Data usibye igisanzwe : Yezu Kristu »1Kor 3,11). Turamenye lero ntitukumve umunyarwanda uvuze ngo »Imana » ngo natwe dutere hejuru ngo ni umukristu ! Hari ubwo se aba yavuze izina rya Yezu Kristu. Murumva rwose ko tuba tumubeshyeye. Tumwise « umu-mana » byaba bifite ishingiro. Ariko kumwita « umu-kristu »ni ukubeshyera Yezu n’uwo yiremeye. Nk’iyo umuntu avuze ati « Mana y’i Rwanda », iyo mana aba ahamagaye ni iyihe ? Hari n’uwo mperutse kumva avuga ngo »ego mana y’i Kabgayi !» Igihe rero cyo kuva muri iryo curaburindi kirageze. Kugira ngo hamamazwe ugomba kwamamazwa : Yezu Kristu ; we Rumuri Nyakuri rumurikira umuntu wese uza kuri iyi si(Yh 1,9). Umuntu wese uvuze ngo « Mana » akarekeraho, twari dukwiye kjya tumubaza tuti « Imana yihe ? ».
Koko izina rya Yezu, mu kuduhuza na Se riduhesha na Roho Mutagatifu, Rihesha agaciro ibyo tuvuga n’ibyo dukora kuko tuba tumurikiwe na Roho Mutagatifu. Niyo mpamvu imirimo yose n’amagambo yose y’umukristu bigomba kuzuzwa mu izina rya Nyagasani Yezu Kristu(Ef5,20 ; kol 3,17). Kuko ibitabereye muri Yezu byose biba ari imfabusa.
Nta gaciro biba bifite imbere ya Data.
None se Yezu ntatubwira ko tutari kumwe na we ntacyo twashobora. Byose rero nibibere muri we no ku bwe : ngibyo ibihesha Data ikuzo(Yn 15,5 ; Ef 1,10 ; Kol 1,19-20).
Dore amwe mu magambo y’abemera Yezu adushishikariza natwe kujya tuvugira, dukorera byose muri Yezu :
« ahubwo haba havugwa gusa Kristu uba byose muri bose » kol 3,11.
« Ari ibyo muvuze n’ibyo mukoze byose mujye mubigirira mu izina rya
Nyagasani Yezu kristu » Kol 3,17.
« Witondere umurimo wahawe muri Nyagasani » Kol 4,17.
« Turumva tuguwe neza ubwo mugikomeye muri Nyagasani » 1 Tes 3,8.
« Mu izina rya Nyagasani Yezu Kristu, tubategetse kwirinda umuvandimwe wese
w’inyandagazi » 2 Tes 3,6.
« Muri Nyagasani Yezu Kristu nibajye bakora mu ituze, batungwe n’umugati baruhiye
ubwabo » 2 tes 3,12.
« Mbigutegeye imbere y’imana ishobora byose n’imbere ya Yezu Kristu wabaye umuhamya
uhebuje w’Imana imbere ya Ponsiyo Pilato » 1Tim 6,13.
« Ni koko, abashaka bose kubaho muri Kristu barangwa n’ubuyoboke, ntibazabura
gutotezwa » 2 Tim 3,12 .
« Ngaho, muvandimwe, ungirire ubwo buntu muri Nyagasani, ushimishe umutima wanjye
muri Kristu » Filem 20.
« Nuko hamwe nawe iratuzura maze itwicaza mu ijuru muri Kristu Yezu » Ef 2,6.
« Nimwishimire muri Nyagasani. Muhore mwishima muri Nyagasani » (Fil 3,1.4,4).
« Nimukoranire mu izina rya Nyagasani Yezu kristu » 1 Kor 5,4.
« Bamaze kubyumva babatizwa mu izina rya Nyagasani Yezu » Int 19,5.
« Nimwisubireho, buri muntu muri mwe abatizwe mu izina rya Yezu Kristu kugira ngo
ababarirwe ibyaha bye, kandi muhabwe ingabire ya Roho Mutagatifu » Int 3, 38.
Nta gushidikanya rero, ibyiza byose tubironkera mu izina rya Yezu kandi hanze yaryo ntacyo
dushobora kuronka. Dore na Roho Ny’ir’ingabire atangwa mu izina rya Yezu Kristu kandi agahabwa abamwemera bonyine(Yh 15 ;26 ; 16,23). Muri Yezu niho Data atwerekera
urukundo(Yh 15,13 ; 1Yh 4,9-13). Muri Yezu ni ho turonkera amahoro, ku buryo ari we mahoro yacu(Yh 14,27 ; ef 2,14-18). Muri Yezu ni ho tuvukira, tukahakurira, tukahapfira kandi tukahazukira kuko ari we bugingo bwacu. Kristu Yezu ni we kubaho kwacu(Kol 3,1-4 ; Rom 14,7-9 ; 1 Tes 5,9-10 ; Fil 1,20-21 ; Gal 2,19-20). Kristu Yezu rero, izina rye ni ryo riduha ubugingo kandi rikaburinda umuze w’icyaha n’urupfu(Rom 8,1-4). Ni yo mpamvu abamamaza Yezu ari bo bazima.
2..ABAMAMAZA YEZU NIBO ABA – KRISTU, ABANDI BOSE BARIBESHYA
« Kuba naramamaje Inkuru Nziza, si byo byatuma nirata, kuko ari umurimo ngombwa
nashinzwe ; ndiyimbire rero niba ntamamaje Inkuru Nziza » 1 Kor 9,16.
« Ijambo rikuri bugufi cyane, riri mu kanwa kawe. Iryo jambo ni iry’ukwemera twamamaza. Kuko niba wamamarisha umunwa wawe ko Kristu ari Nyagasani kandi ukemera mu mutima wawe ko Imana yamuzuye mu bapfuye, uzarokorwa. Nuko rero umuntu yemera n’umutima we bikamuha ubutungane, yakwamamarisha umunwa bikamuha uburokorwe »(Rom 10,8-10).
Muri yezu rero birumvikana ko abarokorwa na we ari abamwamamaza bonyine. Ntibihagije kwemera Yezu mu mutima. Niba ushaka kurokorwa na we ugomba kumuvuga mu kanwa kawe. Abatamamaza Yezu bose kababayeho, « ndiyimbire nintamamaza Inkuru nziza (1kor9,16). Kwemera Yezu bijyana no kumwamamaza. Kandi abo bamwamamaza ni bo bonyine bamwemera. « Ubwo dushyigikiwe n’ukwemera kw’ibyanditswe bivuga biti »naremeye bintera kwamamaza » natwe turemera ikaba ari yo mpamvu twamamaza »(2Kor 4,13). Ukwemera kubyara ukwamamaza. Kandi ukwemera kutabyaye ukwamamaza na ko kurapfa.
Mu yandi magambo uwa Kristu wese(Umukristu) ni intumwa ye. Iyo yanze kuba intumwa areka atyo no kuba umukristu. Ku munsi wa Pentekosti, Roho Mutagatifu akimara kumanukira ku ntumwa zahise zitangira kwamamaza. Nyamara mbere y’uko uwo Roho aza zari zikingiranye zijunjamye ; Roho Mutagatifu akizimanukiraho zitangira kuvuga(kwamamaza). Roho Mutagatifu Nyir’ukuri utuvugiramo ibya Yezu, arushaho kudutagatifuza no kutubeshaho iyo twemeye ko atuvugiramo. Kujunjama ntuvuge boshye ikigirwamana cy’ikibumbano ni ikimenyetso cy’uko Roho Mutagatifu aba adahari.
« Niyo mpamvu mbamenyesha ko nta we ubwirizwa na Roho w’Imana, ngo agire ati »Yezu arakaba ikivume », nk’uko nta wavuga ngo « Yezu ni Nyagasani , atabibwirijwe na Roho Mutagatifu ». 1 Kor 12,3-4. Roho Mutagatifu aho atuye akora umurimo wo kuvuga Yezu(Yh16,13-14). Abatarayoboka Yezu Jambo w’Imana, baba batwawe n’ibigirwamana bijunjamye. Sekibi seguceceka na Sekujunjama aba abatuyemo ; Niyo mpamvu batabasha gutobora ngo batangaze izina rya Yezu watwitangiye(1Kor 12,2).
Niba Roho wa Yezu aho atuye ahatera kumwamamaza ni ukuvuga ko umuntu wese utamamaza Yezu nta Roho Mutagatifu aba afite. Kandi uwo Roho niwe utugira abana bishingiye kibyeyi, agatuma dutera hejuru tuti « Abba ! Data (Rom 8,15). Uwo Roho ni we uduha itegeko ritanga ubugingo muri Kristu Yezu maze rikaturokora itegeko ry’icyaha n’urupfu(Rom 8,1-2). Abatamamaza Yezu rero itegeko ry’icyaha n’urupfu rirabokama. Maze aho kuyoborwa na Roho utanga ubugingo n’amahoro, bakayoborwa n’irari rishyira urupfu. Abo Roho y’uwazuye Kristu Yezu mu bapfuye abeshaho ni abamamaza Yezu Kristu wapfuye akazuka.
Ingabire yo kumenya Kristu tubuganizwamo na Roho we Mutagatifu(1 Kor 2,10-15, ntitana n’iyo kumumenyesha abandi(1Kor 1,5-6). Ku buryo nyir’ukumenya Kristu asigara ajishwe ku nkeke ashakisha ukuntu n’abandi bose bamumenya akabakiza. « Kristu uwo nyine niwe twamamaza, tuburira buri muntu kandi tumwigisha ubwenge bwose, kugira ngo buri wese tumuhindure intungane muri Kristu. Ngicyo icyo nduhira nkakirwanirira nkoresheje imbaraga zose mpora nterwa na we(Kol1,28-29) ». Icyo mparanira ni uko imitima yabo ihumurizwa, bakibumbira mu rukundo, kandi bakagera ku bumenyi bwuzuye bw’ibanga ry’imana ari ryo Kristu »(Kol 2,2).
Nka Paulo Mutagatifu, uwamenye Yezu ahora ahagaritswe umutima n’urukundo rwe. Mu ngorane nyinshi no mu mage agashaka uko yakwamamaza uwadupfiriye akazukira kudukiza(2 Kor 5,14-15) ; 2 Kor 11,23-29). Nka Yezu, umurwanira ishyaka ntatinya kumena amarira ngo arizwe n’abacumuye bakanangira umutima maze ntibisubireho ngo biyake ingeso mbi, ubusambanyi n’ubuhabara(Lk 19,41-44 ; 2 kor 12,21). Nka Yezu no kubwe, uwamenye Yezu ntatinya no kwitanga wese amena amaraso ye ngo akize abandi muri Yezu(Mt 21,28 ; 2Kor 12,15 ; Fil 2,17 ; 1Tes 2,8).
Nta burenganzira rero na busa dufite bwo kwiyita abakristu niba akanwa kacu katamamaza Yezu igihe n’imburagihe. Ntitugomba kandi kwita « Abakristu » abantu bajunjamye nk’ibigirwamana, batajya bavuga izina rya Yezu. Aba Yezu ni abamwamamaza,naho abandi bose baba bibeshya. Kumenya rero umukristu biroroshye. Kuko ni ugutega amatwi ukumva umuntu uvuga, wamamaza izina rya Yezu. Ubukristu bwo mu mutima ntibubaho. Nk’uko itara bacanye bakaryubikaho igitebo rizima ni nako Umukristu uretse kwamamaza izina rikiza(Yezu) na we urupfu rumwivugana. Umukristu utavuga izina rya Yezu, aba ameze nka wa munyu washizemo uburyohe ujugunywa hanze ugakandagirwa n’abantu. Kwamamaza Yezu ni ukumurikira isi. Maze Data wo mu ijuru akahasingirizwa(Mt5,13-16). Ese koko wavuga ute ko uri umuhamya w’umuntu utajya uvuga izina rye ?
Ngaho rero umwete wo kogeza Inkuru Nziza (Yezu Kristu wapfuye akazuka) nubabere nk’inkweto mu birenge(Ef 6,15). Bityo izina rya Nyagasani Yezu rizakurizwe muri mwe, namwe muri we(1Tes 1,12).
3.AMAYERI MATAGATIFU YO KWAMAMAZA IZINA RYA YEZU
« Muramenye ntimuzimye Roho w’Imana » 1 Tes 5,19
« Amamaza ijambo, uryigishe igihe n’imburagihe, wumvishe ingingo, utote, ushishikarize, mu bwihangane butarambirwa uharanira kujijura. Kuko hazaza igihe abantu batazihanganira inyigisho ziboneye, ahubwo bakurikije irari ryabo, n’ubukirigitwa bw’amatwi yabo, bakazikoranyirizaho umukumbi w’abigisha maze ukuri bakakwima amatwi yabo, ngo bahugukire ibitagira shinge » 2Tim 4,2-4.
« Turwanisha intwaro z’ubutungane, zo mu kuboko kw’iburyo n’ibumoso » 2 Kor 6,7.
Nyagasani Yezu yohereza intumwa ze azibwira ko zigiye nk’abana b’intama mu birura.(Lk 10,3). Intama zizashobora zite gukora ubutumwa zidatamiwe n’ibyo birura bitwugarije ? Hagomba ubwenge(amayeri) bw’ijuru. Twoye gukomeza kurushwa ubwenge n’abana b’iyi si mu mibanire yabo !(LK 16,8). Twemera tudashidikanya ko kuvuga izina rya Yezu bitanga ubuzima k’urivuga no ku muntu uryumvise. Ndetse si umuntu wenyine n’icyaremwe cyose. Dukore uko dushoboye Roho Mutagatifu utuvugiramo izina rya Yezu ajye ahora agurumana muri twe. Ntihagire igihe kiduhitaho. Ndetse n’imburagihe tuyihate. Twoye gukoresha indyo gusa. N’intwaro zo mu kuboko kw’ibumoso tuzikoreshe.
Duteze amatwi Roho Mutagatifu, yatubwiriza uburyo bwinshi izina rya Yezu rishobora kwamamazwamo. Bityo tukaba maso muri byose. Tukiyumanganya ibitotezo. Tugashishikarira kurushaho kogeza Inkuru Nziza. Tukarangiza dutyo ubutumwa bwacu(2Tim 4,5). Muri urwo rwego rero, Yezu ashobora kwamamazwa hakoreshejwe amazina abantu bita abana babo. Ndetse n’abarangije guhabwa amazina n’ababyeyi bashobora kuryongeraho amazina arimo Yezu bityo igihe cyose babandikiye, babahamagara, baberekana,bababonye, na Yezu agakurizwaho gukurizwa muri bo. Igihe cyose umuntu ufite izina ririmo Yezu ahamagawe na Yezu ahahererwa ikuzo. Ni byiza cyane muri Yezu kwitirira Yezu : Uwayezu, Dusabeyezu, Kubahoniyezu, Yezarahoza, Dukuzeyezu, Nizeyeyezu,Dukundeyezu, Kuzwayezu, Duhamyeyezu, Duhozeyezu,, Iganayezu, Muhamyawayezu, Ntumwayayezu, Ncutiyayezu, ……Amazina nk’ayo yamamaza Yezu kandi mucyayenge. Umuntu rero ukunda Yezu aramwitirira byanze bikunze. Byarimba we ubwe akamwiyitirira.
Ahandi dushobora kwamamariza Yezu ni mu ndamukanyo.Yezu ni we uduhuza n’abandi.Ni byiza rero ko izina rye rishyirwa hagati y’abantu bahuye.Ndetse n’indamukanyo cyangwa imvugo ngufi zo gushyikirana n’abantu zari zimenyerewe,dushobora kuzibatiza mu izina rya YEZU.None se ikidakozwe cyangwa ikitavuzwe mu izina rya Yezu,hari agaciro kiba gifite?N’indamukanyo rero zacu nta gushidikanya ko zizataha kurushaho ku mutima w’abo duhuye,nituzongeraho izina rya Yezu cyangwa tukabikora mu izina rya Yezu.
Ingero:Aho kuvuga ngo “mwaramutseho?”gusa,twe twemera ko Yezu,kuramukana na we ariko kuramuka nyabyo,tukongeraho tuti”mwaramukanye na Yezu?”No kubindi bikaba uko muri Yezu.Mwiriranwe na Yezu.Muramukane na Yezu.Yezu abaherekeze.Musigarane na yezu.Mujyane na Yezu. Amakuru kimuri Yezu?Ni meza muri Yezu!Bite muri Yezu?Murote Yezu.Mugire amahoro ya Kristu. Kristu Yezu akuzwe.Yezu abahe umugisha.Yezu akuzwe.Muhingane na Yezu.Muvurane na Yezu.Mugendane na Yezu. Muruhukane na Yezu.Murakoze muri Yezu.Mu izina rya Yezu ndabaramukije. Mwambukane na Yezu.Mucuruzanye naYezu.Musangire na Yezu…..Murabeho muri Yezu.
Kubatiza dutyo izo ndamukanyo,byakwamamaza Yezu ku buryo bukomeye.
Izo ndamukanyo ntagatifu, zagendana no kumva ko nta murimo n’umwe w’abakristu Yezu atahaye umugisha.Muri urwo rwego yose tugomba kuyikorana na we kandi tukayikorera muri we.Ndetse tukabyifurizanya muri we.Uti”kubwa Yezu,ndagira gutya na gutya.Mu izina rya Yezu,nzaza kubasura. Mu izina rya Yezu ndabakiriye. Mu izina rya Yezu ndakubabariye.Mu izina rya Yezu umbabarire.Byose bikabera muri Yezu.
Ufashe ijambo akarifata mu izina rya Yezu.Abana bagiye gutashya bakajyana na Yezu kandi bakabikora mu izina rye.Ugiye kwiga akiga yigana na Yezu,kandi akigana na we ngo arusheho kumugana.Abaririmba bakabikorera muri Yezu.Ibyo byose kandi ntibihere mu mitima yabo gusa no mu kanwa kabo bikavugwa ko umurimo wabo bagiye kuwukora mu izina rya Yezu no kuwukorana na we.
Ibyiza Yezu asezeranya abamwamamaza,birenze kure ibyo dushobora kwiyumvisha.Niyo mpamvu dukwiye rwose gusizora muri Nyagasani Yezu maze tukamwamamaza twivuye inyuma ntacyo dushatse kwizigamira.Uwo wese wamamaza Yezu,uwo mwana w’Imana aramurinda maze sekibi ntamugireho ububasha(1yh5,18).Uwamamaza Yezu,atsinda isi nka Yezu(1yh5,5;yh16,33) maze agahabwa kwicarana na we ku ntebe ye y’ubwami(hish3,21).Abamamaza Yezu abamara ubwoba n’isoni maze akabaha imbaraga,urukundo no kwitsinda(1yh4,18;2tim1,6-8;Rom8,15;Gal4,4-8;Mat10,16-40) maze izina ryabo ntirizigere risibangana mu gitabo cy’ubugingo.Uko babaye abishingizi ba Yezu imbere y’abantu na we akabishingira imbere ya Se(Hish3,5;Mt10,32-33;Mk8,38).Abamamaza Yezu abita inshuti ze kuko Roho nyir’ukuri abahishurira ibanga rye kurushaho ngo baryamamaze bashize amanga kandi batavuguruzwa(Yh15,15;16,12-14;1Kor2,6-16;Ef3,2-5;Kol1,24-25;Rom16,25-27).
Ariko se kwamamaza izina rya Yezu aho twabishobora tutari kumwe n’uwarimenyeshejwe,akarimwita nyuma yo kumutwita kandi akarihamagara incuro nyinshi kurusha bose?
4.UMWANYA WA BIKIRA MARIYA MU KWAMAMAZA IZINA RYA YEZU
“Dore ugiye gusama inda,ukazabyara umuhungu,maze ukazamwita izina rya Yezu. Azaba umuntu ukomeye,kandi bazamwita mwene Nyir’ijuru.Nyagasani Imana azamwegurira ingoma ya se Dawudi;azategeka umuryango wa Yakobo ubuziraherezo,ingoma ye ntizashira”Lk1,29-33
“Wahebuje abagore bose umugisha,n’umwana utwite arasingizwa.Mbikesha iki ngo kugirango nyina w’umutegetsi wanjye angenderere?”Lk1,42-43
Nta gushidikanya,BikiraMariya Nyina wa Yezu afite umwanya w’ibanze kandi wa ngombwa mu kwamamaza izina ry’umwana we w’ikinege.Niba kuvuga izina rya Yezu,nako mbere na mbere kuryumva bikiza,Bikira Mariya uwo mukiro yawakiriye mbere yacu.We wumvise iryo zina rivuye mu kanwa k’umumarayika w’Uhoraho ubwe.Niba rero kuryamamaza bikiza,ni nde se wabirushije Bikira Mariya?Tuzirikane nk’incuro yasubizaga ababaga bafite amatsiko yo kumenya izina ry’umwana ahetse,yonsa cyangwa se ateruye.Bikira Mariya yasubizanyaga kenshi urukundo n’akanyamuneza ati”YEZU”
Nk’umwana we w’ikinege tuzirikane incuro yamuhamagaranye urukundo nk’umubyeyi we.Muri izo ncuro zose,iryo zina rya Yezu,ryakomezaga gutaka ubutungane uwo yatagatifuje ataranamutwita.
Hari amagambo Bikira Mariya yabwiraga Yezu,atazigera asubirwamo n’undi.
Urugero:”Mwana wanjye Yezu,banguka nguhe ibere”.”Yezu,mwana mwiza,abo bagutuka bihorere uze witamirire”
Maze nyina aramubwira ati”Mwana wanjye watugenje ute?Jye na so twagushakanye umutima uhagaze”Lk2,48.Amagambo nk’ayo yuje urukundo,Bikira Mariya yayabwiraga kenshi umwana we Yezu.Niba se gutega amatwi Yezu bikiza kandi bigatanga imbaraga zo gutangaza ubutumwa(Lk6,28),ni nde wateze amatwi Yezu nka Bikira Mariya?
Imvugo ya mbere yasohotse mu kanwa ka Yezu ni Nyina wayumvaga.M u kumwigisha kuvuga,yamutegaga amatwi akagarura imvugo ye.Urwo rurimi Nyina yamwigishaga,ni rwo Yezu yamamajemo inkuru nziza.
Yohani Intumwa agaragaza neza umwanya wa Bikira Mariya mu Ivanjiri ye.Ibyo abikora ashyira Bikira Mariya mu ntangiriro y’ubutumwa bwa Yezu I Kana mu Galireya no mu kubusoza kuri Golugota i Yeruzalemu mu Yudeya(Yh2,1-11;19,25-27).Aho honyine ni ho Yohani intumwa atwereka Bikira Mariya.Bikaba byerekana rero ko no mu bukristu bwacu,Bikira Mariya ari we utangira muri twe ubutumwa bwo kwamamaza Yezu,akabuduherekezamo kugeza ku ndunduro kandi indunduro y’umusaraba.Bikira Mariya ni Umwamikazi w’Intumwa koko.
Na Kiliziya ijya gutangira,ubutumwa bwayo bwa mbere,umunsi Roho Mutagatifu ayivura kujunjama maze igatangira kwamamaza Yezu,Bikira Mariya yari ahari.
Buri wese utangiye kuvuga Yezu,Bikira Mariya atangirana na we kandi ntiyigere amuta.Nta gushidikanya ko intumwa zose za Yezu zari zimufitiye icyubahiro n’urukundo tudashobora kumva usibye kubwa Roho Mutagatifu.
Na n’ubu Bikira Mariya akomeza umurimo we wo kwamamaza izina ryaYezu yifashishije intumwa za Yezu z’uyu munsi muri Yezu.Ntidushobora kwamamaza Yezu niba nta rukundo tumufitiye.Niyo mpamvu mbere yo guha ubutumwa Petero bwo kuragira intama yabanje kumubaza akomeje niba amukunda,niba amukunda kurusha abandi(Yh21,15-19).NyamaraYohani Mutagatifu intumwa atubwira ko umuntu wese ukunda Imana umubyeyi,akunda n’uwabyawe na Yo(Yezu).1Yh5,1.Ese ntitwahera aha tuvuga ko n’umuntu ukunda umwana agomba gukunda n’uwamubyaye?Wavuga ute ko ukunda Yezu niba wanga cyangwa se udakunda bihagije Bikira Mariya,uwo yemeye ko amubera nyina?
Yezu yemeye ko Bikira Mariya amutwita, aramubyara,aramwonsa,aramusukura,aramusiga,aramuhungana,aramugaburira,
aramubikira,.…None se wowe uri nde uvuga ngo”YESU,YEZU,…ariko ukavuga amagambo asebya nyina cyangwa ukamusuzugura umuhinyura ngo ni umugore nk’abandi?
Niba rero uwo ukunda ari nawe uba ushobora kwamamaza,abakunda Bikira Mariya nibo ntumwa nyazo za Yezu,kuko nizo zimufitiye urukundo koko.Usibye urwo rukundo twereka Yezu ,dukunda Bikira Mariya,ntitugomba kwiyibagiza ko uwo mubyeyi yuje inema,aho ahingutse Roho Mutagatifu akaba ahacyura ibisingizo n’ibyishimo;nk’uko byagendekeye urugo rwa Zakariya,Elizabati na Yohani Batisita(Lk1,39-56). Mu yandi magambo Bikira Mariya acyura Yezu mu muntu atashyemo;bityo na we akarushaho kumwamamazanya ibyishimo.
Kwamamaza izina rya Yezu tugomba kubokorana na Bikira Mariya ndetse ubutumwa bwacu tukabumutura ngo abe ariwe ubukorera muri twe.Tugomba kubwira Bikira Mariya ibyacu byose maze ubuzima bwacu akabukoresha yamamaza Yezu.”Abanyabwenge binjira munzu babona umwana na Nyina Mariya”Mt2,11.Natwe ntituzigera tubona Yezu utari iruhande rwa nyina.Twibuke ko n’iruhande rw’umusaraba Nyina Mariya yari ahahagaze.Kandi Yezu twamamaza ni uwabambwe ku musaraba(1Kor1,23-24).Umusaraba wa Yezu wundi tuziratana se kandi tukawamamaza tuzawukura hehe usibye uwo Bikira Mariya ahagaze iruhande?Yh19,25.Twirinde gutandukanya abo Data yabumbiye hamwe.
Mu butumwa Nyirubutungane Papa Yohani Pawulo wa II yageneye umunsi mpuzamahanga w’Iyogezabutumwa,kuwa 19/10/2003,yerekanye umwanya wa Bikira Mariya muri ubwo butumwa bwa Kliziya.Papa yongeye gusubiramo ko Kliziya ariyo ngobyi Mariya ahekamo Yezu,akamwereka amahanga yose ngo amuramye kandi ngo amurangamire.Papa agaragaza ko ubutagatifu n’ubutumwa ari indatana mu muhamagaro w’uwabatijwe wese.”Kwiyemeza kuba umutagatifu kurushaho,ntibitana no kwamamaza Inkuru Nziza y’umukiro”.Muri ibyo byose rero Bikira Mariya atubere urugero n’ikiramiro.
Kwamamaza Yezu ni ugusoreza ubutumwa bwacu ku musaraba nk’uko Yezu rugero rwacu yabigenje(Yh15,13).Nk’uko n’intumwa zabigendekeye. Ndetse na mbere y’uko haza ikigeragezo cy’umusaraba cyadusaba amaraso yacu yose,umusaraba w’ubundi buryo(ububabare bunyuranye)ntiwigera ubura mu butumwa bw’abavuga izina rya Yezu(2Kor4,1-15;Kol1,24-29;Heb12,1-4;2Kor12,6-10;Gal6,17-18).None se uwo musaraba uzawuheka ute,Bikira Mariya natakuvungurira ku ibanga ryo gushyingura byose mu mutima no kubizirikana(Lk2,19-51;Lk2,35)?Iryo banga ry’umusaraba niryo ribera inshoberamahanga abatisunga Bikira Mariya bose.Bityo ubutumwa bwabo ntibwere imbuto kuko uwo musaraba ariwo usoromwaho ubugingo bw’iteka(Hish12,11;Hish2,10;Mt24,13).
Nka Yozefu Mutagatifu,abamamaza yezu ku buryo nyabwo ni abadatandukanya umwana na nyina.Bakabatuza mu buzima bwabo.Bahunga bakabahungana.Bahunguka bakabahungukana(Mt1,18-25;12,13-15.19-23). Yezu twamamaza ni umwana wa Bikira Mariya kandi ibyo ntidushobora kubihindura.Na Yezu ntashobora kwisubiraho ngoareke kwitwa umwana wa Bikira Mariya.Ndetse ahubwo kubera isano rikomeye kandi ridasibangana Data yashyize hagati ya Yezu na Bikira Mariya,amazina yabo matagatifu arahamagarana.Ahamamajwe rimwe n’irinde rigombe rihabwe umwanya.Aho Mariya yimwe umwanya na Yezu uwe ntaba akiwicayemo nk’umutegetsi n’umukiza.Nyamara Yezu wabyawe na Bikira Mariya ni umutegetsi n’umukiza abamutabaje abakorera ibitangaza.
5.UBUHAMYA KU IZINA RYA YEZU
“Mwicishije Umugenga w’ubugingo,ariko Imana yamuzuye mu bapfuye,turi abagabo bo kubihamya.Kubera ko twiringiye izina rya Yezu,iryo zina niryo ryakomeje uyu muntu mubona kandi muzi;maze ukwemera gukomoka kuri Yezu kumusubiza ubuzima bwe mu maso yanyu mwese”Intu3,15-16.Ubu buhamya dusanga muri Bibiliya burerekana ko izina rya Yezu rikiza.Uwari ikirema kitava hasi yahagurikijwe n’izina rya YEZU.Nawe hari uburema bunyuranye Yezu ashobora kugukiza uramutse wemeye izina rye kandi ukaritabaza uryizeye
Abemera izina rya Yezu bakaritabaza,ntibahwema kwerekwa ububasha bwaryo.Hari igitangaza gikomeye Yezu yakoze igihe yahinduraga Sawuli watotezaga Kiliziya ye ashaka kuyitsemba,akamuhinduramo Pawulo intumwa wari witeguye gupfa aho gutatira uwamwitangiye.Ubwo na bwo ni ubuhamya bw’ibitangaza by’izina rya Yezu:guhindura umunyabyaha(Intu26,4-19).Ubutwari izina rya Yezu ryahaye Pawulo ni ubuhamya bukomeye bw’ububasha bw’iryo zina.Umunsi umwe umuhanuzi Agabo yafashe umukandara wa Pawulo awibohesha amaguru n’amaboko avuga ati”Roho Mutagatifu aravuze ngo nyir’uyu mukandara,uku ni ko abayahudi bazamubohera I Yeruzalemu maze bamugabize abanyamahanga”Abari kumwe na Pawulo bahise bamwinginga ngo yoye kujya i Yeruzalemu.Ariko Pawulo arabasubiza ati”ikibateye kurira no kuncengura umutima ni iki?jye si niteguye kubohwa byonyine,ahubwo niteguye no gupfira i Yeruzalemu,mporwa izina rya Nyagasani Yezu”Intu21,8-14.
Kubera iryo zina rya Yezu,Pawulo yiteguye kumena amaraso ye.Nyamara si ibyo gusa,izina rya Yezu ryakoze ibitangaza byinshi muri we.Bari basigaye bafata ibitambaro cyangwa imyenda yakoze ku mubiri we bakabikoza ku barwayi bagakira indwara zabo,na za roho mbi zikabavamo(Intu19,12).Ikizere Pawulo ashyize muri iryo zina,nabwo ni ubuhamya bukomeye:”Icyo ntegereje kandi nizeye ntashidikanya ni uko ntazakorwa n’isoni ahubwo ubu n’iteka ryose nzahesha kristu ikuzo,nta mususu,haba mu bugingo bwanjye,haba mu rupfu rwanjye”Fil1,20.
Kubera Inkuru Nziza yatorewe kubera umuhamya,Pawulo ari mu buroko.Ariko nta soni afite yiringiye YEZU:”Koko rero nzi uwo nemeye,kandi sinshidikanya ko ashoboye kurinda ibyo yanshinze kugeza kuri wa munsi w’ukuza kwe”(2Tim1,12).Wowe ufite ubwoba bw’uko ushobora kuzarekeraho gukorera Yezu;Pawulo Mutagatifu aguhaye ubwo buhamya.Yezu se yananirwa ate kurinda ibye?hari ikimurusha imbaraga se?(Yh10,28-30).
Hari abandi bazi ko amashitani ashobora kubashotora baramutse bayagabijwe n’abantu.Kereka niba mutemera izina rya YEZU .Cyangwa mukaba muryemera ariko mukaryubikaho agatebo ntimurivuge.Naho ubundi ahavuzwe Yezu,sekibi arahava
“Tuzi ko umuntu wese wabyawe n’Imana atongera gucumura ukundi,ahubwo umwana w’Imana aramurinda,maze sekibi ntamugireho ububasha”(1Yh5,18).Kuba ubu duhagaze mu mahoro ya Yezu(Yh14,27) kandi shitani ihora ishaka kuyatubuza ntibibashe(1Pet5,8-9),nabwo ni ubuhamya.Izina rya Yezu ritubera urukingo shitani ikatugendera kure.Hari n’abantu benshi amashitani yagiye ageramo;ariko kubera ko babasabira muri Yezu,amaherezo roho mbi zikomongana mu izina rya Yezu.
Hari abakobwa n’abagore bagenda bafite ubwoba ngo bazabafata ku ngufu.Bande?Ni nde se urusha Yezu imbaraga?Urumva se Yezu atakurinze icyaha ataba yivuguruje we wadusezeranyije kubana natwe igihe cyose kugeza igihe isi izashiririra(Mt28,20)?
Uwo bafata ku ngufu wese kugeza ubwo icyaha bakirangiza,ni uko aba atazi Yezu.N’aho baba ijana cyangwa igihumbi mu izina rya Yezu wabanyura mu myanya y’intoki bagasigara bibaza aho urigitiye.Upfa kuba wemera izina rya Yezu kandi ukaritabaza utera hejuru.Usibye no gushaka kugufata ku ngufu,burya umugore cyangwa umukobwa abagabo cyangwa abasore basaba ngo basambane ni uko aba atarasabana na Nyagasani Yezu.Iyo Roho wa Yezu agutuyemo,abatuwemo n’urupfu urabanukira bakakugendera kure(2Kor2,14-16)
Ubuhamya bw’abo izina rya izina rya Yezu ryamuruyeho abashakaga kubakoreraho ibya mfura mbi ni bwinshi cyane.Nko mu gihe cy’abacengezi,mu karere ka Muhanga,hari uwigeze gusanga umukobwa wenyine mu nzu nijoro.Ubwo yamwatse ibyo kurya aramuha.Arangije amubwira ko baryamana basambana.Umwana w’umukobwa yateye hejuru ati”Yezu na Mariya nimutabare”.Ntiyamenye aho uwo mucengezi anyuze.Ubwo uwo mucengezi ntiyanyuzwe,yongeye kwinjira mu rundi rugo rubamo umwana w’umukobwa na we uba wenyine nuko ho ntiyatinzamo ahita yiyambura imyenda ye yose.Umwana w’umukobwa na we ntiyatinzamo,kubera ko yari yizeye ko mu izina rya Yezu nta cyaha gishobora gukorwa,yatakambye incuro eshatu agira ati”Nyagasani Yezu ibigiye kuba bibe mu izina ryawe”.Yabaye akirangiza incuro ya gatatu umucengezi yarangije gutwarwa n’ibitotsi.Burinda bucya nta cyaha kihabaye.Umucengezi ataha yimyiza imoso.Izina rya Yezu rero rifite ububasha bwo kudukiza sekibi y’amoko yose no kuyidukingira.
Ese wari uzi ko urimo ububasha bwa shitani uko bwakabaye adashobora kuvuga izina rya YEZU?Ubuhamya nabwo bubyerekana ni bwinshi.Hari umuntu basabiraga na we agerageza gusenga.Nuko baramwinginga cyane bati”vuga YEZU”.Bati wowe vuga ngo”YEZU”.Uko bamubwiye ngo “YEZU”,we akavuga abakwena asa n’ubamwaza ngo”imana”.Burya rero ku bantu bose bataravugurura imvugo ngo bumve ubuhangange bw’izina risumba ayandi yose,abo bose usanga imvugo yabo ari”ikimanamana”kitambukira;burya muri bo shitani ziba zishwetse!Koko rero abavuga Yezu ni bo roho mbi zivamo.Naho abavuga andi mazina roho mbi zibaruhukiramo.Ahatuwe n’izina rya YEZU ni ho honyine roho mbi zihunga.Yezu yirukana roho mbi kandi akazibuza kugaruka(Mk9,25;Lk11,24-26).Ngaho rero menesha roho mbi muri wowe no mu bandi wamama izina rya Yezu.
Hari imvugo zimwe na zimwe zikoreshwa kenshi mu buzima bw’abantu,sekibi yihishemo.Izo mvugo ni zo usanga zarahaye urubuga izina”imana” ndetse rimwe na rimwe ukabura aho uhera uzibatiza mu izina rya Data na Mwana naRoho Mutagatifu.
Urugero: gushimira Imana,gusingiza Imana,kwitaba Imana,kwiha Imana,….Nk’uko kera mu mihango mitagatifu hari aho Padiri yavugaga ngo”nimuhorane Imana”…none hakaba havugwa ngo”Nyagasani Yezu nabane namwe”….
Mu izina rya Yezu dukwiye kumenesha shitani iri muri ziriya mvugo.Ese tuvuze iyo Mana tugiye gusingiza iyo ari yo hari icyo byadutwara?Ubuhamya aha umuntu yatanga ni uko ku muntu wacengewe n’izina rya YEZU,imvugo nka ziriya ziba zimeze nko gutura mu nzu idasakaye mu gihe cy’itumba.
Indi sekibi yo kumenesha mu izina rya Yezu ni iyateye mu makorali apfa kuririmba indirimbo atitaye ku butumwa burimo.By’umwihariko mu gihe cyo guhazwa,gushengerera no gushimira Yezu uri mu ukarisitiya,nta yindi ndirimbo ikwiye kuhahinguka uretse itubwira ibya Yezu cyangwa se ikatugezaho amagambo ya Yezu ubwayo.Nyamara indirimbo “D” zo mu gitabo cy’umukirisitu ziteguye gutyo. Ariko benshi babirengaho bagapfa kwiririmbira ibyo babonye ngo ni indirimbo zigezweho ngo zishyushya imbaga.Ubuhamya natanga hano ni uko iyo baririmba indirimbo ivuga ibya Yezu cyangwa irimo izina rye numva buri gihe umutima wanjye ugurumana ibyishimo.
6.UMWANZURO
Nk’uko Mutagatifu Antoni-Mariya Klare yabivuze,iyo umuntu adafite ikibatsi(ishyaka),biba ari ikimenyetso cy’uko urukundo rwazimye muri we. Ikiduhihibikanya rero nta kindi,ni urukundo rwa Kristu tugira ngo rukomeze rugurumane muri Kiliziya ye ntagatifu.Birababaje kubona benshi batazi izina ry’umukiza wabo.Birababaje kubona abenshi batitabaza izina rishobora ryonyine rukumbi kubakiza icyaha n’urupfu: IZINA RYA YEZU.
None se koko twemere izina rya Yezu rireke kuvugwa?Turemeye urukundo rwa Yezu ruhororombe mu mitima y’abo yitangiye akabatikurirwa icumu?Oya!Twikwemera ko izina rifite agaciro nk’irya Yezu ricecekwa. Wenda bose bazariceceke,ariko njye nzasigara ndyamamaza.Twikwemera kuvangira izina risumba ayandi ngo duteshe abandi igihe tubabwira amagambo adakiza.Twamamaze izina ry’umukiro.
Niba ariko turetse no kurivuga,tuzikure mu mubare w’abamukurikiye bamukunze(Abakristu).Kuko abamamaza Yezu n ibo ncuti ze.Abo nibo bonyine b’Abakristu.Bikira Mariya arahari ngo aduherekeze muri ubwo butumwa.Ntacyo tubuze ngo tumwaze sekibi twamamaza izina rya Yezu.Ibyo izina rya Yezu ryakoze biragaragara.Kandi natwe nitwemera kurivuga kenshi,kenshi gashoboka,ntituzatinda gutangazwa n’ubwiza,ubwema n’ubwenge iryo zina rizatugaragariza.
Nka Pawulo,kuri jye abavuga Yezu,baryarya cyangwa se babikura ku mutima,icyo mfa ni uko Kristu yamamazwa!Gusa nizera ko ububasha bw’izina rya YEZU buzahindura ubuzima bw’umuntu wese uziyemeza kwamamaza iryo zina(Rom10,9-10;Fil1,18).
Bikira Mariya,Umwamikazi wa Rozari nahore yamamarisha YEZU umunwa wacu.
Gatagara,27-28/10/2003