Ni Yohani

Ivuka rya Yohani Batisita Mutagatifu.

Amasomo yo ku wa  24 Kamena 2020: Iz 49, 1-6; Zab 139; Intu 13, 22-26;  Lk 1,57-66.80.

Bakristu bavandimwe , Yezu akuzwe iteka. Uyu munsi turizihiza umunsi mukuru w´ivuka rya Yohani Umubatiza nkaba mboneyeho kwifuriza umunsi mwiza abitwa ba Yohani mwese kimwe n´abizihiza isabukuru y´ukuvuka kwabo uyu munsi.

Izina rye ni Yohani. Twakwibaza tuti Yohani Umubatiza ni nde. Mbere ya byose, twakwibukiranya ko igihe umwana wa Zakariya na Elizabeti yageraga igihe cyo kugenywa batamwise izina nk´irya Se nk´uko umuco w´abayahudi wabiteganyaga muri icyo gihe. Umwana rero baje kumuha izina  rya Yohani .

Uyu mwana azamera ate? Iki n´ikibazo abantu bibajije bakimara kubona ivuka rya yohani bitewe n´uko uko yakuraga ari nako yungukaga ubwenge. Tugenekereje, Yohani  bisobanura umuntu ukora ugushaka kw´Imana cyangwa wumvira Imana ku buryo bwuzuye. N´ ukuvuga ngo Yohani yavutse ari umuntu ufite umuhamagaro w´akataraboneka. N´Umuhanuzi usumba abandi kuko ukuza kwe ari integuza y´inzira ya Nyagasani kandi akaba azanye inkuru y´umukiro yo kwihana no kwisubiraho kw´ imbaga y´Imana bityo ikazatagatifuzwa. Murumva rero ko Yohani ari umwana uje aje kandi akaba ari umwe mu babyawe n´umugore wabaye igikomangoma gikomeye kandi yicishije bugufi kuko azi neza ko atari we Mucunguzi w´abantu ahubwo aje gutegura amayira ya Nyagasani. Ibyo bikaba byaratangiriye mu nda ya nyina igihe Elizabeti yari amutwite maze akisimbiza mu nda igihe Mariya, Nyina wa Jambo, yamusuraga(Ain Karem) nawe atwitwe Umwana Yezu.

Imana ni Yo itora: Nk´uko Umuhanuzi Izayasi abivuga, Uhoraho yamuhamagaye ataravuka, akiri mu nda ya nyina. Iby´Imana n´amayobera ariko ku bw´ingabire zayo turabisobanukirwa. Iyo Imana yagutoye, uri umugaragu wayo, ikugaragarizamo ikuzo ryayo. Biragaragara ko Yohani ari intumwa nyayo y´Imana. Nyagasani yamukoreyemo maze arahanika yereka imbaga y´abantu ati dore ” Ntama w´Imana” uje gukiza icyaha cy´isi. Ubu butoni Imana yamuhaye nibwo bwatumye aba Umubatiza maze akanabatiza Umuremyi wa Batisimu nyayo m´umugezi wa Yorodani.  Ugutorwa kwa Yohani kwatumye abatiza Umukiza w´abantu. Murumva rero ko Yohani ari Umuntu udasanzwe; ibyo bikaba byaranatumye yitanga atizigamye ubuzima bwe bwose kugeza n´ubwo abizira kubera kuba umuhamya nyawe wo  guhinduka no kwihana maze muntu akagarukira Imana akareka ingeso mbi zose iyo ziva zikagera.

Bakristu bavandimwe rero nimucyo dusabe Imana ingabibire nk´iyi yahaye Yohani Umubatiza kugirango tugere ikirenge mu cye. Twumvire Imana ibyo idusaba byose kugirango dusohoze ugushaka kwayo nk´uko Yohani Umubatiza yabikoze. Dusabire imiryango yacu kugirango ibe ipfundo ry´umuhamagaro w´ubuzima kandi abana iwuhaye baturwe Imana maze bakore ugushaka kw´Imana. Kugira abana n´ingabire y´Imana mbere ya byose kugirango buri wese mu muhamagaro we ayibere ikuzo kandi ayisingize ubudahwema. Twishime rero kandi tunezerwe kuba Imana yaraduhaye ubuzima ikatugira abantu, maze twumvwe ko ari yo Murengezi wacu. Tuyisabe kugirango ikiremwa muntu cyubahe ubuzima kandi kibuhe agaciro kuko tubuhabwa n´Imana. Twubahe umwana kuko umwana n´umutware nk´uko umuhanzi yabivuze kandi n´uyu munsi mukuru twizihiza ubitwibutsa. Ubumuntu mu bantu ni ngombwa kandi tukagarukira Imana Nyakuri Yohani yerekanye Kuri Yorodani. Icyo Imana yavuze ntigikuka. Umubyeyi Bikira Mariya agume atube hafi kandi atubere Inyenyeri itumurikira.

Yohani Umubatiza udusabire.

Padiri Emmanuel MISAGO.

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho