Kristu, Jambo, arahaza akanakiza

Inyigisho yo ku wa gatatu, icya 1 A, Adiventi. Ku wa 30 Ugushyingo 2016

Amasomo: Iz 25, 6-10a; Zab 23;Mt 15,29-37.

Bakristu bavandimwe Yezu akuzwe iteka. Uyu munsi turumva aho Yezu akiza imbaga y´abantu banyuranye kubera impuhwe. Na ho Izayasi agahanura avuga ko Uhoraho azatsemba ikitwa urupfu cyose. Bityo muntu yibere iminsi yose iruhande rw´Uhoraho nk´uko zaburi ibivuga.

Kwitegura Uhoraho: Bakristu bavandimwe kwitegur´Uhoraho ni ngombwa. Igihe azazira, azaba aje gikiza umuryango we. Uwo muryango we ni abiteguye kumusanganira. Nk´uko umuhanuzi Izayasi abivuga, Uhoraho aradusezeranya ko azakorera amahanga yose umunsi mukuru. Ati nta rupfu ruzongera kubaho; nta marira azongera kubaho. Uwo munsi buri wese azavuga ati Uhoraho niwe Mana yacu. Kugirango ubu buhanuzi bwuzuzwe birasaba muntu kugira ibyiringiro n´amizero muri Uhoraho. Ukora atyo ineza n´urukundo biramuherekeza.

Kristu ni Umukiza: Yezu Kristu , ari we Jambo, n´Umukiza kandi arangwa n´impuhwe zihoraho. Izo mpuhwe zigaragarira mu bikorwa bye bijyanye n´inyigisho ze. Yezu arerekana ko ari Mesiya waje gukiza abantu bose. Uje wese amugana aramwakira akamukiza. Akiza ibicumba bikagenda, ibimuga bigakira, ibiragi bikavuga. Iki ni ikimenyetso cy´uko ubwami bw´Imana bubegereye, bwabagezemo, bari kubureba n´amaso.  N´ikimenyetso cy´uko urutoki rw´Imana ruri gukora ibitangaza. Bityo aka gakiza kakaba kava ku Mana Data ukorera muri Mwana ayobowe na Roho Mutagatifu. Yezu rero arakubaza uyu munsi ati “ngukize iki“? Musubizanye ukwemera n´ukwizera udashidikanya aragukiza.

Yezu ahaza abashonje: Iki n´ikindi gitangaza kihariye yezu akorera imbere y´imbaga ishonje ku mubiri na roho. Yezu arakiza akanahaza abashonje. Icyo Yezu avuze kibaho. Twakwibaza tuti Yezu abigenza ate? Yezu afite ukwemera muri We. Uku kwemera kwe gufite isoko muri Se. Turasabwa iki muri iki gihe cya Adiventi kugirango duhazwe na twe? Gahunda turayifite, iyo Umubyeyi wa Yezu yatubwiye i Kibeho. Twisubireho duhinduke ; Gusenge  kandi dukundane nta buryarya, Twemere kandi twibabaze  kubera ubwami bw´Ijuru. Twuhire amazi indabo za Mariya arizo twe twese abana be dukeneye impuhwe z´Imana. Tugeze ubuhamya nyabwo ku babukeneye bose. Tubabarirane nta buryarya  kandi twiyungire muri Kristu Nyirimpuhwe kuko atari kubwe nta cyo muntu yageraho. Uko ni ko twaba na twe duhagijwe kandi tukanahaza abandi  bashonje Kuri roho no ku bw´umubiri.  Igihe cyose duhagijwe, tuba duhawe Yezu muzima ari we uvuga ati” nanjye ndabatumwywe ngo muhaze abavandimwe muhuye na bo bose mubahe “amahoro, ubumwe, ubufatanye, ubukiranutsi, imbabazi, urukundo, ubwiyunge, ukwizera, ukwemera, imbaraga za roho, urugero  n´ibindi biranga uwahawe Yezu Kristu. Yezu arakubaza rero, wowe nanjye, ati mufite imigati ingahe? Ati ese mushobora guhaza abashonje? Tumusubize nta buryarya tuzi neza ko ijisho ryiwe rireba hose, ritureba wese.

Bakristu bavandimwe rero, nimucyo duhinduke ku bw´ingabire ya Kristu  wavukiye kudukiza. Buri wese imigati afite, ingabire Imana yaduhaye, tuyikoreshe maze twirokore turokora n´abandi mu izina ry´uwaje kuducungura akadukiza icuraburindi ry´urupfu. Muri iki gihe cya Adiventi turasabwa kwisubiraho tugahinduka. Dufashe imbaga y´abantu ikeneye amahoro n´ibyishimo mu mitima. Twereke Yezu na Mariya ko tutari ubutayu, ko twera imbuto zihaza abashonje. Twumve ko Uhoraho ari We mushumba wacu kandi umwizera ntacyo ashobora kumuburana. Bityo ineza n´urukundo bye  biduherekeze mu gihe cyose tukiriho tuzi neza ko dufite isezerano ryo gutura mu Ngoro y´Uhoraho aho buri wese azibera iminsi yose.

Bikira Mariya Nyina wa Jambo uduhore hafi udufashe kugana inzira y´Ijuru, natwe tuvuge tuti” turaje” Mubyeyi. Amen.

Padiri Emmanuel MISAGO

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho