Jambo ni nde? Ese Imana iracyariho?

Inyigisho yo ku cyumweru cya 2 cya Noheli, ku wa 03 Mutarama 2016

Jambo ni Muntu akaba n´Imana.

Sir 24, 1-2. 8-12; Zab 147; Ef 1, 3-6.15-18; Yh 1, 1-18. Bakristu bavandimwe Yezu akuzwe iteka! Umwaka mushya muhire kandi uduhe kurusha ho kumenya ko Jambo yigize Muntu kandi  akaba n´Imana” ko ari kumwe natwe igihe cyose. Uwo Jambo tumwiragize tudashidikanya, ariho, ni muzima kandi ahoraho.

*Ese Imana iracyariho? Niba iriho se kuki yicecekera? Ibi n´ibibazo umuntu wese ugeze mu matage y´ubuzima yibaza. Cyane cyane nk´abibasiwe n´indwara zidakira, abibasiwe n´intambara z´urudaca, abari mu bihirahiro by´ubuzima mu buryo butandukanye,…etc usanga akenshi bibaza niba Imana ikibitayeho. Ibi bibazo bituma tunumva  ibibazo urubyiruko rw´iki gihe ruhura nabyo. Muri rusange ubona rwishimye ariko ukibaza impamvu rutitabira gusenga n´ibindi bijyanye nabyo bikakuyobera. Bamwe iyo ubabajije barakubwira bati” ntacyo numva” iyo ngiye mu kiriziya, birandambira,…etc. Abakuze nabo ugasanga bavuga bati” iyaba byashobokaga nkongera kugira ukwemera nk´uko nari mfite ndi umwana muto nkijyana na Nyogokuru mu misa kuko numvaga Imana inyumva, ibyo nsabye byose nkabibona! Ibi bibazo byose bituma tugirango Imana iricecekeye, ko yewe itakinabaho kandi ko niba ikinabaho itakidusubiza. Igisubizo turagisanga mu Ivanjiri y´uyu munsi:” Imana iriho, ni Jambo” .

*Imana iriho, ni Jambo utumurikira igihe cyose. Bakristu bavandimwe, Imana ihoraho. Nk´uko Yohani abitubwira uyu munsi, Imana ikomeje kwiyereka abantu.  Iyo Mana niyo yihinduye Muntu maze iratwiyereka ibana natwe. Ni Jambo wigize Muntu“ Emmanuel- Imana turi kumwe”. Uyu Jambo rero ni We ibintu byose bikesha kubaho. Niwe uduha urumuri nyakuri kuko We ubwe ari Urumuri kandi rukamurikira umuntu wese uza kuri iyi si. Ni muri We byose byuzurizwa. Niwe utwereka ko Imana ari Nzima, iriho kandi ihoraho. Iyo Mana ibana natwe (Zab). Iyo niyo Mana Pawulo avuga kandi abwira Abanyefezi ati”Imana y´Umwami wacu Yezu Kristu, Yo Mubyeyi wuje ikuzo, nibahe umutima w´ubwenge n´ubujijuke maze muyimenye rwose – musobanukirwe kimwe n´abatagatifujwe”. Imana nta gihe itadutumira cyangwa ngo idutumeho abana bayo kandi itwiyereke kuko iri mu mutima wa buri muntu yaremye. Icyo dusabwa ni ukutinangira ahubwo tugasabana bivuye ku mutima nta buryarya. Imana iba ituri hagati igihe ndeba undi kandi nkabona ko ari nkanjye, ko twese twaremwe kandi turi abana bayo. Iyi Mana niyo burya ituma tutibagirwa abatagira kirengera no gusura abababaye nk´abarwayi, abanyururu, imfubyi, abapfakazi, abakambwe,…etc, bityo tukayamamaza mu magambo no mu ngiro bikorwa. Imana rero nticecetse ahubwo iragukeneye wowe nanjye kugirango tuyibwire abatarayimenya cyangwa bayimenye bakayibagirwa  kuko nabo ari ibiremwa.

Dusabe Nyagasani agume atube hafi kandi  agume adutumeho Jambo We mu buryo bunyuranye. Bikira Mariya Nyina wa Jambo, wadusuye i Nyaruguru ku murambi wa Kibeho agume atubere Umubyeyi  kandi atwiteho. Amen.

Padiri Emmanuel MISAGO.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho